Zambia: Brigadier General Dr. Mupenzi Jean de la Paix yarafunguwe kandi arisobanura kubyamuvuzweho byose!

Publié le par veritas

Zambia: Brigadier General Dr. Mupenzi Jean de la Paix yarafunguwe kandi arisobanura kubyamuvuzweho byose!

Nyuma yo kubona inyandiko zinyuranye zatangajwe n’ ikinyamakuru IKAZE IWACU ku mbuga za internet, ku mataliki ya 19/02/2014; no kuya 6/7/2014; Nyuma yo kubona inyandiko nyinshi z’abantu banyandikira bashaka kumenya ukuri kuri ibi byose byatangajwe n’ikinyamakuru IKAZE n’ ibindi byose byagiye bivugwa; Nsanze ari byiza gutangariza abanyarwanda n’amahanga ibi bikurikira:

Nibyo koko nafungiwe mu gihugu cya Zambia. Nagiye yo taliki ya 25/01/2014 mfungwa ku italiki ya 28/01/2014 mfungishijwe n’abantu bahagarariye diaspora nyarwandayo muri Zambia barimo abo nashoboye kumenya nk’abitwa Rodrigue Maniriho na pasteri SHUKURU bigize abakuru b’impunzu, bagiye kundega ibinyoma muri polisi yaho ngo ndi intumwa ya guverinoma ya Kigali nkaba naje gutata igihugu cya Zambia no kugirira nabi impunzi. Ibi ntibabikoze kubera gukunda impunzi ahubwo babikoze kuko bari babisabwe na leta ya FPR Inkotanyi bakorana nayo rwihishwa ikaba yarabahaye akayabo k’amadolari ishaka ko mpita mfatwa nkoherezwa i Kigali kujya gucibwa umutwe jye na bagenzi banjye twari kumwe.

Aha ndashimira impunzi z’abanyarwanda muri Zambia kuba nyuma yo kumva iyo nkuru bamwe bagaterwa ubwoba babuzwa kunsura ariko abandi mu gukurikirana baje kumenya ukuri bamfasha gusobanurira guverinoma ya Zambia amayeli ya Guverinoma ya Kigali ikoresha igura zimwe mu mpunzi, kugeza aho bumviye ukuri bansubiza uburenganzira bwanjye baramfungura.

Mu itangazo IKAZE yatangaje ku rubuga rwayo rwa internet, yacuritse ayo makuru ahubwo ibeshya ko nkorana na Guverinoma y’i Kigali, ko natumwe gusenya umutwe wa FDLR no kugirira nabi impunzi aho ziri hose. Aha ndamenyesha abanyarwanda bose ko ibi atari byo, ko ari ikinyoma cyambaye ubusa. FDLR ntabwo ikorera muri Zambia, sinumva impamvu nagombaga kujya kuyisenya nkajya aho idakorera. Na FDLR ubwayo izi ko ibi abihaye kuyivugira bamvugaho atari byo, kuko abagize FDLR abenshi turaziranye, ni inshuti zanjye kandi njye nemera ko bafite intego ya politiki y’umvikana itandukanye n’ ibyo FPR iyitwerera.

Nyuma yo gufungurwa kwanjye, hari inkuru yasohotse ivuga ko leta ya Zambia yanjyanye mu Rwanda ku ngufu, iyo nkuru y’impimbano ibanza gucicikana muri za facebook, nyuma Ikaze Iwacu ibiterura uko byakabaye ibikubita ku rubuga rwayo.Ndagirango mbwire abasomye iyo nkuru ko atari ukuri ko ntigeze njyanwa mu Rwanda cyangwa Uganda nkuko byavuzwe. Impunzi nyinshi n’abanyapolitiki tuvugana kuri telephone bazi neza aho mperereye ku buryo babona neza ko ariya makuru ari ibinyoma. Aha nkaba nsaba ikinymakuru IKAZE kutagwa mu mutego w’ibibazo abanyarwanda baba bifitaniye ku giti cyabo bagashaka kubihindura ikibazo rusange. Ibi ntibyubaka abanyarwanda ahubwo bitiza umurindi ubutegetsi bwa Kagame n’abambari be bifuza ko abantu batakumvikana ngo bafatanye kumurwanya, bityo we akikomereza gutanga amabwiriza ye yo kurasa umuntu wese ukekwaho kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Ndatangariza abanyarwanda n’amahanga yose kontaho mpuriye na leta ya Kigali na Kagame na FPR ye bagendera ku murongo wa politiki y'ivangurabwoko, akarengane, urugomo n'ubwicanyi bukomeje guhekura abanyarwanda.

Nifuje kandi gutangariza abanyarwanda bose, cyane cyane abifuje kumenya aho duhagaze muri gahunda yo kurwanya leta mpotozi ya Kagamena FPR ye ko umurongo wa politiki nyarwanda wanjye nemera ari umurongo wubakiye ku ngengabitekerezo y'UBWOROHERANE usangiwe n'amashyaka ya politiki PRM/MRP-ABASANGIZI na BANYARWANDA PARTY. Ni uyu murongo wa politiki y’ubworoherane, ubwubahane n’ubusabane hagati y’abana b’u Rwanda niteguye guharanira ku rugamba urwo ari rwo rwose, rwaba urwa politiki, rwaba n'urwa gisilikare mu gihe bibaye ngombwa. Nshyigikiye kandi n’ibindi bitekerezo byose bigamije kurwanya ingoma y’igitugu mu Rwanda no gushaka icyazana ubumwe nyakuri bw’abanyarwanda.

 

 

Bikorewe i NDOLA none kuwa 7/7/2014

 

Brigadier General Dr. Mupenzi Jean de la Paix,

 Associate Professor

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H
Mupenzi jean de paix n'amazina yamahimbano niyisobanure kubyo yakoreye impunzi zari shimanga nabasilikali biburongi nimpunzi z'ILUBUMBASHI nibwo nzagira icyo navuga munyomoza n'uburyo ya yoboye M23 muri Congo akica abacongole( congolais) batagirumubare aho za Goma, masisi, Rucuro,Butebo nidusobanuri uwari wa mutumye ?
Répondre
H
Muvuga ibya mupenzi jean de la paix nonese murirahehe nawe kugirango abasobanurire ibye byose. Mwe mutangaza ayamakuru mukorera hehe?
Répondre
M
Aho mbera Bingwa se ntimwananiwe no kumbaza impamvu imyenda nambaye nta peti riharangwa?! Bingwa ndabacanganyisha. Mureke Gasana arananiwe di! Reba ko Habyarimana atisubiyeho. Bararutanga ari benshi. Reka Bingwa Prof, Dr, PhD, Pastor, Evangilist mbe nigiriye kureba cya kizunge bari baramapye ngo nzatanga umusaruro mwinshi w'icyayi.
Répondre
E
yewe biratangaje ,cyakora umuntu navuyeho ni Evode ,Abatutsi bari kuvuga ngo ni icyo dukundira ibihutu ,Abahutu nabo bareba kure barikumuha urwa menyo <br /> none ngo Dr General nawe yewe muratangaje ariko disi evode arababaje ,ni kimwe n a vital washaste ko I ngabire bamuca umutwe
Répondre
M
Mupenzi natubwire aho yavanye I peti rya general kandi yaravuye muri FDLR ataranaba na Lietenat .. nadusobanurire rwose tubimenya kuko twe turabona ayo ari ameyeri y inyenzi rwose ... Ntitwumva ukuntu Mupenzi yandikiye Kagame muri 2003Amushimira ngo kuko yatorewe kuba President .... Ntitwumva ukuntu Mupenzi yigambaga mu Rwanda , ngo yafatishije Renzaho Tharcis wabaga I Lubumbashi ... None ari kubyiyibagiza akavuga ngo akunda abanyarwanda ....<br /> <br /> Nareke kubeshya abantu ....
Répondre
H
Bariya bantu ni ibiki bashaka iriya Prison ya Rubavu yatwitswe hagapfa abantu 3 abarenga 67 bahiye,rwose Kagame arashaka iki?
Répondre
I
Reka twibukiranye ko Mbangurunuka yatubwiye ko Kagame yabwiye abaja be ko bagomba gukora uko bashoboye kose bagaca imbaraga opposition. Nguyo Mupenzi nicyo ashinzwe. Gen Habyalimana ntarabimenya kugera magingo aya??? Gasana we sinigeze mwemera kuko Inyumba yamuhaye cash mbere ko ataha, akazi ashinzwe ntaragakora ngo aze bamuhe ubudepite. None batangiye ngo CPC niyo irigusenya opposition, muramenye banyarwanda FPR irigukoresha amaturufu yanyuma. Ntimwibagirwe ko bamaze iminsi bakubita igihuha ko Rujugiro ari murwanda bashaka kubatera ubwoba no gucamo ibice abatutsi bari hanze kugira ntimwizere ba Nyamwasa na Rudasingwa, hanyuma babereke ko abantu bose Kagame yabagezemo. Rujugiro ni umunyabwenge cyane, yavugiye kuri BBC nimugoroba, kandi ntiyakomoza kuri icyo gihuha. Ese ko Kagame aherutse gutanga amafranga menshi mubadepite ibugande ngo basohore itegeko ribuza itabi n'inganda nshya. Barahagurutse bajya gusura inganda Rujugiro yubatse mumajyaruguru ya Uganda. barumiwe, harangana na Secteur yose y'Urwanda, barangije bati ahubwo Museveni n'umugabo. Izo mburakimazi ngo ni Kagame nabo bavantara bazamenya ryari ko investor akuzanira inyungu zirimo kugabanya abashomeri leta idashoboye, kwishyura imisoro ariyo yubaka imihanda n'amashuri. Ahubwo bahugiye mumatiku no gucamo opposition nyarwanda. Ibya Runyenzi ntiwabishobora. Andi makuru nuko uwitwa ibyuwitwa ngo ni Hatari Sekoko byabaye Hatari, aho yanyoye kumazi y'intare. Shebuja Kagame yamuhaye akayabo ngo agende amwubakire igorofa dubai, aragenda arayubaka, aratubura nawe ashinga iye iruhande rwa Ntare. Yewe ubu ngo yaba ari mumazi abira aho barikumwambura ibintu byose bimwanditseho byabanyarwanda baruhiye ariko kugera ubu byitwa ko ari iby'Intare. Bamporiki na Evode rero muraba mwumva nimwebwe mubwirwa. Kagame nta dini agyira, n'Intare ikubita ibibwana byayo iyo byasoretse, byirirwa byidagambya kumugezi no munkumi zayo.
Répondre
Z
Izi Nkotanyi ko zitava ku izima la? Bingwa Mpenzi urabeshera ikaze niyo yandika biriya binyamakuru byo muri Zambiya? Yemwe bantu muramenye ubwo mwabonye Gasana uwo ariwe kuko manza Habyarimana yaramaze kwegura. Erega ishyaka rya Gasana rigizwe n'abantu batatu gusa niwe n'abandi bashyi babiri baba muri Swazilande none hiyongeye Bingwa w'ingabo baringa. Mpenzi wakwitonda ko ushobora gupfa nabi kandi usebya abapasitoro ngo nawe uriwe. Harya uri dogiteri, PdH, Pasitoro, Professeri, profeseri associé, Generali, ko wibagirwa gushyiraho ko urigateranya n'umuhanuzi w'ibinyoma? Ibyawe bizafatishwa amaboko abiri.
Répondre
U
Ko utadusobanuriye ibyawe naba nyarwanda baba Mozambique babaye ibikoresho bya DMI nkawe, ngaho hakana ko ntamubano ufitanye nabo? Nka Bongwanubusa , Hitimana Vital ( General) ndetse nibyegera byabo bindi byihisha inyuma yamarorerwa yo kumena amaraso. Barihisha ubu ariko ubutabera nibuza bazashyirwa kukarubanda.
Répondre
A
Banza usome ibyanditswe mu binyamakuru bya Zambia kuli iryo yirukanwa ryawe muli icyo gihugu, hanyuma bone kugira icyo utubwira.
Répondre
B
EREGA IBYANDIKWA BYOSE SIKO BIBA ARI UKURI, NI IGIHE ABANYARWANDA BAKWIYE KWITONDA, KUKO BIGARAGARARA KO URU RUGAMBA RUVA KURWANGANO HAGATI YA MUPENZI NA MACIKA, NGO YIGEZE GUHANURIRA KO BAZABYARA AGACURAMA, GUSA ABANTU NTIBAZI KWIHANA KOKO, NONE UWO MWANA WAVUTSE YABAYE MUZIMA? BANYARWANDA MURAPFA IKI?: NDABONA MUGIRA INZIKA ZIDAFUTUTSE. KUBYO NZI NZIKO MUPENZI AHIGWA NA KAGAME, GUSA NAGIRA INAMA MUPENZI, NTAKINDI UZIRA KITARI UKO UTARI MURI FDLR, IGIHE CYOSE UTEMEYE GUFATANYA NABO UZAKOMEZA USEBWE, GIRA INAMA GASANA MUFATANYE N ABANDI; HARYA NGO MWANGA KWITWA ABA GENOCIDAIRE? UPFA KUBA URI UMUHUTU KAGAME NIKO AKUBONA. GUSA MUREKE AMATIKU, MACIKA, MUPENZI, NTAMUHANGA, MWIKOMEZA GUTESHA ABANTU UMUTWE.