Rwanda: uruganda rwa Gazi rwafashwe n'inkongi, Musa Fazili ari kubwira abanyamakuru ko bazi igitera inkongi!

Publié le par veritas

Nyuma y'inkongi , uku niko uruganda rwa Gazi ruri ku Kimihurura rumeze

Nyuma y'inkongi , uku niko uruganda rwa Gazi ruri ku Kimihurura rumeze

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, yagaragaje ko inkongi z’umuriro za hato na hato zimaze iminsi zivugwa mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu atari intwaro z’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu ahubwo ari ibihuha biba bigamije guca igikuba mu baturage.Umenya ariyo mpamvu iyo inkongi ibaye ahantu aha naha leta itayiha agaciro ngo ibe yatabara ikoresheje ingufu zose ifite zirimo n’indege izimya umuriro kuko iba izi impamvu zayiteye!
 
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru tariki 20 Nyakanga 2014, Minisitiri Harelimana yagaragaje ko mu byagaragajwe n’iperereza nta huriro riri hagati y’inkongi zikomeje kuvuka n’ababa babigize intwaro yo guhungabanya umutekano nyuma y’amagerenade n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Aha Fazil yavuze ukuri kuko mbere hose abantu bagiye bavuga ko abategetsi b’u Rwanda bazi neza impamvu y’inkongi ziri kuba mu gihugu.
 
Mu gihe Musa Fazili yarimo aha ikiganiro abanyamakuru kuri iki Cyumweru taliki ya 20/07/2014 uruganda rwa GAZI  rugemurira uruganda rukora ibyuma rwitwa Stil Rwa rubarizwa mu karere ka Rwamagana rukora ibikoresho bikoze mu byuma nk’inzugi n’ibindi rwarimo ruri gushya ! Inkongi y’uru ruganda ishobora kuba yatewe n’umuntu waba yajuguye umuriro ku ngunguru zari zibitse amavuta ya vidanje maze zigafatwa , umuriro ukaka. Kabera Zacharie ushinzwe amasoko muri GAZI yabwiye itangazamakuru  ko hanze y’uruganda hari ingunguru zihateretse 3000, yongeraho ko ibyangijwe n’uyu muriro bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 12 y’u Rwanda.
 
Haracyekwa ko uwaba watwitse izi ngunguru yaba yajugunye itabi muri izi ngunguru, bigateza inkongi. Umuvugizi wa Polisi, Spt Mbabazi Modeste yasabye abaturage kubika ibintu bishobora gushya ahabigenewe, kuko kubishyira ku muhanda  bishobora guteza akaga mu bantu. Uru ruganda rwafashwe n’inkongi mu ma saa sita ruherereye mu gishanga cya Kimihurura ! Tugarutse ku kiganiro cya Ministre Musa Fazili twabamenyesha ko cyari  cyari gihuje abanyamakuru, Minisitiri Halerimana, Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana n’uhagarariye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.
 
Minisitiri Halerimana yagaragaje ko abona abagamije guhungabanya umutekano biyitirira impanuka ziba zabaye kugira ngo bace igikuba mu baturage kuko nta huriro riragaragazwa riri hagati y’inkongi zimaze kuba n’ibivugwa ko byaba ari uguhungabanya umutekano.Aha twakwibutsa ko nta tsinda na rimwe ritavuga rumwe na leta  ya Kigali ryari ryiyitita izi nkongi kuburyo Musa Fazil aho atavugishije ukuri !
 
Minisitiri yagize ati “Abanyarwanda baratekanye ; noneho abantu bareka gukoresha amasasu na gerenade bakadukira mu gutwika bakabona ko ari ho batsindira ? Ibyo ngibyo byo ntabwo byashoboka”.
 
Mu gihe hagitegerejwe ibizashyirwa hanze n’itsinda ryashyiriweho kugenzura imyubakire mu Mujyi wa Kigali, buri Munyarwanda arasabwa kugura udukoresho twa kizimyamwoto byibuze tubiri (ako mu gikoni no kunzu yo kubamo), no kugira ubwishingizi kuko bwamugoboka igihe ubundi buryo buteganywa butamutabaye.Iyi ngingo akaba ariyo abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda bemeza ko ariyo ntandaro y’inkongi mu Rwanda kugira ngo leta ihatire abaturage kugura utuzimyamuriro maze nayo ibonemo inyungu, hari amakuru avuga ko leta  y’u Rwanda yaba yararangije kugirana amasezerano n’amasosiyete yo mu gihugu cy’Ubudage agurisha utuzimyamuriro !
 
Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
INKONGI mu Rwanda ubu zigiye kuba nyinshi cyane. Nyuma hazakurikiraho kuroga amazi n'ibiryo!!!ngiyo gahunda ya FPR/DMI
Répondre
F
Fazil azi neza igitera inkongi.azi neza ko FPR/DMI aribo bugarije igihugu bagitwika mu rwego rwo gushakisha ifaranga nta kindi yabwira abanyawanda.nibareke kubeshya KUKO BYOSE BIRAZWI
Répondre
M
Mbese ya mbwa yamokaga cyane yitwa Kagame yagiye mu he mwobo? Ivubi ryarayirumye ntiyamenye icyamurumwe none yarahahamutse aratumuka ageze he? Ntabwo bazamenya icyabakubise naho ikibazabaruma se? Wongere umoke ube wiraburiye amavubi yose asohokere rimwe.
Répondre