Rwanda : Ntabwo ari FDLR gusa ituma Paul Kagame atakibona ibitotsi ! Ibibazo bya M23 yamutorotse nabyo ntibimworoheye!

Publié le par veritas

Guha aba barwanyi Congo ni ukwimena inda, kubagumana nabwo ni umutwaro uremereye !

Guha aba barwanyi Congo ni ukwimena inda, kubagumana nabwo ni umutwaro uremereye !

Kuwa kabiri taliki ya 01/07/2014 Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, nibwo umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru Reuters, yabajije uko Perezida Kagame afata ibikorwa bivugwa ko Umutwe wa FDLR waba ushyira intwaro hasi no kuba waritabiriye inama yabereye mu gihugu cy’Ubutaliyani. Ubwo Perezida Kagame yasubizaga icyo kibazo yagize ati “Ngewe ubwange mpangayikishijwe n’ibi bintu, sinsinzira kubera ibyo bintu, ikibazo bakigize ikintu gikomeye cyane. FDLR ifite uruhare muri Jenoside. Reba uko aba bantu bakoze Jenoside bakomeje kwidegembya mu mijyi y’ibihugu duturanye no ku isi, bakagombye kujyanwa mu butabera.” Uwabona iki gisubizo Kagame yahaye uyu munyamakuru wakwibwira ko ahangayikishijwe na FDLR koko! Reka daa!! Kagame ahangayikishijwe n’ingabo za M23 yohereje muri Congo gutera akajagari muri icyo gihugu abyumvikanyeho na Kabila, bamwe muri izo ngabo yohereje bakaba baratorokeye mu gihugu cya Angola!
 
Amakuru veritasinfo ikesha urubuga rwa “Afroamerica.net” atangaza ko hashize ibyumweru hafi 3 Paul Kagame yohereje mu buryo bw’ibanga kandi abyumvikanyeho na Joséph Kabila perezida wa Congo abasilikare barenga gato 600. Abo basilikare bakaba bagizwe n’inyeshyamba 310 zakuwe mu nyeshyamba 650 za M23 zahungiye mu Rwanda. Muri izo nyeshyamba 310 za M23 harimo abakuru bazo 24 baregwa ibyaha bikomeye na leta  ya Congo; leta  ya Congo ikaba yarababariye inyeshyamba zose za M23 ku byaha zakoze mu ntambara kugira ngo zisubire mu gihugu cyazo ariko abayobozi b’izo nyeshyamba bari kurutonde rw’abakoze ibyaha bikomeye bakaba bagomba gushyira umukono ku mpapuro zibabarira ibyaha bakoze kugira ngo nibongera kubisubiramo bazamburwe imbabazi bahawe.
 
Bamwe muri abo bayobozi b’inyeshyamba za M23 bagera kuri 24 bari mu Rwanda , Paul Kagame yabohereje muri Congo kuburyo bwa rwihishwa bayoboye inyeshyamba 310 za M23 zirikumwe n’ingabo za Kagame RPF, bose hamwe bagera kuri 600. Izo ngabo zageze ku kibuga cy’indege cya Ndolo kiri i Kinshasa; izo ngabo zikihagera abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Joséph Kabila barasakuje, bituma izo ngabo z’u Rwanda na M23 zikurwa i Kishasa zoherezwa mu kigo cya gisilikare cya Kitona kiri ku birometero 190 uvuye i Kinshasa hafi n’umupaka w’igihugu cy’Angola. Ku italiki ya 8/06/2014, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo basabye Joséph Kabila kwisobanura akavuga icyo abasilikare b’u Rwanda yavanye i Kigali baje gukora muri Congo, Kabila yavuze ko izo nkuru ari ibinyoma kuko yari amaze kohereza abo basilikare kure ya Kinshasa. Amakuru “afroamerica” yahawe na bamwe muri abo barwanyi ba M23 boherejwe muri Congo bavuga ko bayobowe n’umu Général witwa Mustafa.
 
Ziriya ngabo Kagame yohereje muri Congo, zikimara kugera i Kitona, abarwanyi ba M23 bazirimo bahise batoroka bakwira imishwaro, amakuru atangwa na bamwe muri abo barwanyi yemeza ko abenshi bahungiye mu gihugu cy’Angola. Général Mustafa arimo ashakisha mu karere ngo arebe ko ashobora kubona abo barwanyi ba M23 bamutorotse ngo abagarure, muri abo barwanyi batorotse harimo n’abagomba gusinya impapuro zo kubaha imbabazi. Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, intumwa za Congo zashatse kuza i Kigali kugira ngo zibonane n’abo barwanyi kugira ngo zibagezeho impapuro zo gusaba imbabazi, leta  ya Paul Kagame yanga ko izo ntumwa za Congo zikandagiza ikirenge mu Rwanda kuko Paul Kagame yari abafitiye akazi ko kubinjiza muri Congo rwihishwa; Congo yahise ishyikiriza icyo kibazo umuryango mpuzamahanga iwereka ko u Rwanda rushaka kugumana abarwanyi ba M23 kugirango rukomeze kubakoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano wa Congo n’akarere!
 
Mu nama yabaye muri Angola, igahuza impuguke n’abaministre b’umuryango wa SADC na CIRGL hemejweko FDLR ihawe amezi 6 yo kuba yashyize intwaro hasi ariko u Rwanda narwo rukaba rwarangije gukemura ikibazo cy’abarwanyi ba M23! None se ko bariya barwanyi ba M23 bagomba gusinya impapuro zo guhabwa imbabazi batorotse bakaba barahungiye mu gihugu cy’Angola, Paul Kagame azabakura he? Iki rero ni kimwe mu bibazo bituma nyakubahwa adasinzira, uwagira icyo amufasha yabigira bwangu, gusa kugira ngo adakomeza kubazwa icyo kibazo cy’abo barwanyi Kagame yateguje umuryango mpuzamahanga ko agomba kwikura mu masezerano y’amahoro y’Addis Abeba uretse ko nabyo abona ntaho byamugeza!
 
Ku kibazo cya FDLR naho ntibyoroshye, kuba FDLR yemera gushyira intwaro hasi kandi ikemera gusubira mu Rwanda , birasaba Paul Kagame gutanga imbabazi zo kudaca umutwe umuntu wese ushyigikiye cyangwa se uvuga ko ari umuyoboke wa FDLR, ibyo bikaba byaravuzweho mu nama yo muri Angola uretse ko nta mwanzuro byafatiwe! Aramutse yemeye icyo cyifuzo ni ukuvuga ko urubuga rwa politiki rwaba rufunguwe mu Rwanda! None se Paul Kagame ko atinya demokarasi nk’uko umuriro utinya amazi azabyemera? Niba se abayanze, umuryango mpuzamahanga uzemera kujyana abantu mu Rwanda ngo bajye kwicwa? Uwo muryango se ushobora kujyana kungufu FDLR yose mu Rwanda bigakunda? Niba se FDLR itajyanywe mu Rwanda kandi ikaba itagomba kurwanywa bizagenda bite?
 
Ibi bibazo byose abantu bibaza nibyo Paul Kagame yibaza ibitotsi bikayoyoka, iyo akubitiyeho abantu amaze guca imitwe, abo anyereza buri munsi n’abamaze kuraswa ku manywa yihangu barimo amapingu ngo bari bagiye gutoroka, ibyo kubura ibitotsi bishobora gukomera bigahinduka uburwayi bwo mu mutwe! Abanyarwanda Paul Kagame yiyambaza mu gukemura ibibazo by’igihugu, birinde kumubeshya ngo atabica ahubwo bamubwire igikwiye gukorwa kugira ngo nawe akire, naho ubundi Nyakubahwa Paul Kagame ashobora kugira akaga nk’ako umwidishyi yahuye nako !
 
Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H
Mu gihe cya Herode barenganije benshi bazira izina rya Yesu rero Muntu wiyita uw'Imana wibagiwe ko twese turi abImana,babi cyangwa beza ariko sinzi niba bamwe babyumva.
Répondre
U
ahubwo se ko mbona umugambi wanyu ari ukugarura ayo mahano, aya magambo mwanditse yose ko mbona asenya. nti muzi ko izibana ari izikomanya amahembe, ibyabaye byarabaye nta nikindi mwahinduraho. aho waba uri wese kandi ukaba wifuriza buri munyarwanda aho ava akagera iterambere risesuye, senga imana yawe yakurinze muri ibyo bihe igihugu cyakaka umuriro, imigezi yose yahindutse n'imisozi yose yamabaye imirambo maze wigishe abana urukundo rwukuri, ubereke izira ikwiriye maze ejo tutazagwa muri aya mahano kandi.
Répondre
U
Aba basirikare batorotse bakwiye kuguma kucyemezo bafashe bagafatanya nabashaka amahoro bakareka gukomeza kwishinga Kagame uzi urwobo agiye kugwamo. Bari bamucika se? Azibeshye yo herezeyo abandi nkabamaze guhaga intambara yirirwa ashoza twavuga nkabagiye mugisilikare cye barahoze mu Rwanda, abavukiye Tanzaniya, abavukiye i Burundi na Congo. Abo bose kubera uko yagiye abasumbanya agashyira imbere abavukiye ibugande, ntabahe nibura amapeti nkuko abandi bazamurwa hari nayo basimbukishijwe, agashahara k'intica ntikize, kandi binjira murugamba bari barijejwe ibitangaza none ntacyo babonye uretse kongera gushirira muntambara zidashira, nyirukuzishoza yigaramiye, aba nabohereza bazamucika bose! Nibo bazamuhindukirana bamurwanye!
Répondre
H
Erega Kagame ntabwo koko yasinzira,muzi kera ko bavugaga abazimu;bari imyuka y'abapfuye,iyo myuka igira ubukare iyo bene bahemukiwe.Nonese uriya mugabo ko ababaje yasinzira gute na miliyoni zirenga 6 z'abazimu b'ingeri z'amoko yose,abahutu,abatutsi,abatwa,abakongomani,abazungu cyane cyane abihaye Imana usibye ko bo wenda bamusabira ngo azaveho neza ibintu bitararenga inkombe.Niyo mpamvu tugomba gusenga pour la paix de notre pays.
Répondre
F
kobakomeje kumworora kandi ariweruharwa wateje akarere amakuba Tzn ndazayicika yaramumenye
Répondre