Rwanda : Kubera inyungu za politiki, Paul Kagame na FPR bari gutwika umujyi wa Kigali nk'uko NERO yatwitse umujyi wa ROMA!

Publié le par veritas

Amaduka yo muri Quartier Matheus i Kigali yafashwe n'inkongi y'umuriro

Amaduka yo muri Quartier Matheus i Kigali yafashwe n'inkongi y'umuriro

Mu mwaka w’2013 mu Rwanda hagaragaye ibikorwa byo gutwika amazu, muri uwo mwaka hibasiwe amazu y’utubyiniriro, amaduka ndetse n’insengero. Ubutegetsi bwa FPR bwagiye buvuga ko bugiye gukora iperereza rigomba kwerekana inkomoko y’izo nkongi. Ibisubizo byatanzwe nyuma ni uko havuzwe ko ba ny’iri amazu ngo bagiye bagira uburangare bwo kuyashyiramo nabi amashanyarazi, ubutegetsi bwa FPR kandi bwaketse ko ibikorwa byo gutwika amazu muri icyo gihe FDLR yaba yari ibyihishe inyuma. Nyuma byaje guhagarara none bigarukanye indi sura ! None se ni iki kihishe inyuma y’ibi bikorwa ?
 
Kuwa gatatu taliki ya 4/06/2014 gereza ya Muhanga yafashwe n’inkongi izuba riva. Iyi gereza yahiye imfungwa n’abagororwa bari hanze kuko bari barimo guteramo umuti wica udukoko, ntawe yahitanye. Kuwa mbere taliki ya 7/07/2014, mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa gereza ya Muhanga ifashwe n’inkongi y’umuriro, gereza ya Rubavu nayo yafashwe n’inkongi y’umuriro kumanywa yihangu, leta ya FPR ivuga ko iyo nkongi y’umuriro muri gereza ya Rubavu yahitanye abantu batanu, ariko abaturage n’abazi neza uko FPR ihisha imirambo baremeza ko iyo nkongi y’umuriro muri gereza ya Rubavu yahitanye abantu barenga 50 ! Kuri uyu wa gatatu taliki ya 09/07/2014 nyuma y’iminsi 2 gusa gereza ya Rubavu ihiye nibwo amaduka 2 yo muri quartier Matheus i Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro ku manyawa y’ihangu !
 
Nk’uko abatemera Kagame n’ubutegetsi bwe bazajya barasirwa ku karubanda n’amazu adashakwa azajya afatwa n’inkongi y’umuriro ku manywa y’ihangu !
 
Mu mateka y’abaromani umugabo witwa Nero wari umwami wangaga urunuka abakristu, kugira ngo abone impamvu ageza kuri rubanda yo kubagirira nabi, yafashe icyemezo cyo gutwika umujyi wa Roma wari mwiza muri icyo gihe maze icyo cyaha akakigereka kubakristu ! Niko byagenze; Nero yatwitse Roma abakristu barabyishyura, yabonye akanya ko kubivuna nta muntu numwe uhigimye, ariko yaruhiye ubusa kuko abakristu bararokotse ndetse bakwira isi yose !
 
Ubwo buryo bwo gukora ibintu bibi ukabitwerera abantu bose wanga kugira ngo ubone uko ubagirira nabi, Paul Kagame na FPR babifitemo uburambe bukomeye ! Ubwo FPR yagabaga ibitero mu gice cy’amajyaruguru y’u Rwanda ivuye muri Uganda yabanje kwica abagogwe, icyo cyaha cyahise kigerekwa kuri MRND no kubutegetsi bwa Habyarimana, amahanga n’abanyarwanda ntibarabukwa ! Mu mwaka w’1995 ubwo yari ikimara gufata ubutegetsi, FPR yatsembye abantu bari bafungiye mu kasho ka Komine Bugarama i Cyangugu ikoresheje ibisasu bikomeye bya roketi, ibeshya abaturage ko abo bantu bishwe n’abacengezi bashakaga kubabohora ngo babajyane muri Congo, ariko abaturage bari ku irondo icyo gihe bakaba bariboneye ko ari inkotanyi zabishe, ntawe bari kubibwira nta nikindi cyakurikiyeho byafashwe gutyo !

Uko umujyi wa Roma wari umuze umaze gutwikwa na Nero

Hari ahantu henshi cyane FPR yagiye yica abantu ikabeshyera FDLR ariko bitewe ni uko iminsi y’igisambo ari 40, FPR yashatse gukoresha iryo turufu ku gihugu cya Congo ihita ifatwa izuba riva ; muribuka ubwo ingabo za Kagame ziyise M23 zarwaniraga hafi y’umujyi wa Goma, zabonye urugamba ruzimereye nabi, Kagame ategeka ingabo ze gushinga imbunda ikomeye muri Congo mu gace kagenzurwaga n'ingabo ze mu izina rya M23, maze zirasa mu isoko ryo ku Gisenyi kugira ngo hapfe abantu benshi, Kagame abone icyaha agereka ku ngabo za Congo ! Ibyo byarabaye, ku bw’ibyago bye ingabo za ONU ziri muri Congo ndetse n’impuguke za ONU zari mu karere zihita zitahura ko ari Kagame wirasheho !! Ubutegetsi burasa mu isoko ririmo abaturage babwo kugira ngo bubone ibyaha bugereka kubandi ni iki butakora ?
 
Ba maneko ba FPR tuvugana nabo batubwira ko ibi bikorwa byo gutwika amagereza bifite impamvu 2 : Impamvu ya mbere ni uko hari abantu bafungiwe ubusa, bakaba bakomeje gutera icyugazi leta  ya FPR kuko n’abaturage bose bazi ko barenganyijwe, nta kindi cyakorwa rero uretse kwica abo bantu bakava mu nzira kandi ibyo bigakorwa kuburyo bitajya ku gatwe k’ubutegetsi , niko gushinga umutwe w'abakomando bo gutwika amagereza arimo abantu bateye ikibazo Kagame na FPR ; uwo mugambi ukaba waracuzwe mbere gato y’uko Me Ntaganda Bernard arangiza ibihano bye agasohoka muri gereza! Gereza zahereweho mu gutwikwa n’ink’igerageza ry’uwo mugambi mubisha naho ubundi ikibazo ni kirekire !
 
Impamvu ya kabiri yo gutwika za gereza n’andi mazu ni ugushakisha impamvu zo kubona ibisobanuro leta  ya Paul Kagame na FPR baha amahanga kuko muri iki gihe politiki yabo mu bubanyi n'amahanga isa n'iyahagaze, imiryango n’ibihugu by’amahanga birashinja leta  ya Paul Kagame guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, iyo leta inyereza abaturage, ikabicira ubusa abandi bagafungwa nta mpamvu ; kugira ngo amahanga ashobore kuyumva gahoro, leta  ya Paul Kagame iri gukora ibikorwa byo gutwika amazu mu gihugu kugirango yereke amahanga ko ihanganye n’ibitero bya FDLR na RNc !! Ntabwo bizatangaza abanyarwanda niba mu minsi mike iri imbere iyi leta  ya Kagame izatangira kuvuga ko ari FDLR iri gutwika amazu!
 
Mu rwego rwo gutera abaturage ubwoba, leta  izashimangira ko mu gihugu hari abantu bakorana na FDLR na RNC akaba aribo bari gutwika, bizarushaho guha leta  ya Paul Kagame uburyo bwo gufungira abantu ubusa nk’uko ubu Kizito Mihigo na Ntamuhanga bafungiye ubusa,aba bagabo bombi kimwe n'abandi bareganwa bahawe gufungwa iminsi 30 mu gihe hagishakishwa ibimenyetso bibashinja icyaha none iyo minsi yararenze babarekera muri gereza! Nta kundi rero Paul Kagame yakwikura mu bibazo nk’ibi uretse gushakisha akajagari n’ibikorwa by’urugomo kugira ngo akomeze kubishinja abo adashaka mu izina rya FDLR na RNC, nk’uko Nero yatwitse Roma mu izina ry’abakristu!

Kigali igomba kugirwa umuyonga kugira ngo ibibanza biboneke

Uretse izo mpamvu ebyiri za politiki,igikorwa cyo gutwika amazu mu Rwanda kiri muri gahunda yo kwambura abanyarwanda ibibanza byabo, habanje gutangwa impamvu z’amazu atajyanye n’igihe u Rwanda rugezemo nk’uko inzu ndangamuco y’u Rwanda n’Ubufaransa yashenywemo, igisubizo cyatanzwe ni uko umutwe w’abakomando wize ibyo gutwika uzajya utwikira abantu bashaka kwimurwa kugira ngo ibibanza byabo bihabwe abandi bagomba kubaka amazu agezweho. Iki gikorwa cyo kwimura abantu batwikiwe cyageragejwe mu gihe bimuraga Agakinjiro ku ngufu. Abakomando ba FPR batwitse Agakinjiro ko mu mujyi kari imbere ya gereza ya 1930  bagira ngo kimuke ku ngufu kajye ku Gisozi, ibyo byarabaye ! Quartier Matheus nayo igomba gutwikwa kugira ngo amazu ashaje ahari asimbuzwe amashya azubakwa n’abafite amafaranga bo mu cyama basahuye muri colta yo muri Congo !
 
Iyo urebye agahinda n’umubabaro abacurizi batwikiwe ibintu byabo bari bafite muri quartier Matheus wagira ngo leta  yari kubagirira impuhwe ! Ashwi daaa ! Yewe uretse na Paul Kagame nta nubwo ministre w’ubutegetsi bw’igihugu azabibuka ahubwo azabahamagarira kubaka amazu agezweho no kwitondera umuriro wo mu nsinga z’amashanyarazi , ngiyo imiyoborere mishya u Rwanda rufite muri iki gihe !
 
Kabanda Epimaque
Umusomyi wa veritasinfo
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
FPR irimo itwika amazu y'abahutu;ishaka ko abahutu bakena cyane
Répondre
R
sha muzi kuturangaza muturuhura mu mutwe n'inkuru zanyu. mufatireho nanjye ndazisoma
Répondre
A
Je vous vante pour votre article. c'est un vrai exercice d'écriture. Poursuivez .
Répondre
R
Mwagiye mwandika ibifitiye abanyarwanda akamaro mukareka amateshwa!! Uretse ibinyoma byanyu ni ibihe bimenyetso mufite byerekana ko izi nzu zitwikwa n'abo muvuga? Inkongi hari aho zitaba? Ya mashyamba ajya ashya muri USA n'ahandi se yo ko mutaratubwira abayatwika? Muve mu mazimwe mushake icyagirira abanyarwanda akamaro!!!!
Répondre
G
@KARA.....! aba Basazi ko ibi bavuga ko babivugishwa n'amaraso banyweye wagiye ubareka...!mbwira ukuntu umuntu muzima utekereza neza yahuza ibi bintu agakora inkuru nkiyi..! kdi ubwo ngo wasanga ngo yarize akarangiza Kaminuza..! FPR se niyo ijya muma plafon gutwika amasinga. mwiyubahe
K
Ubwo se wowe ikimenyetso utanze ko ari Leta itwika amazu ni ikihe? Niba ari ntacyo ufite kuki utumva ko ari impanuka nk'izindi?
U
Erega bwana Rangira igihe cyo gucurika no gucurukura Abanyarwanda cyararangiye. Mujye mukora ibyo mukora, mwice, mutwike, muroge ... rwose mwiveyo ariko ibyo gushaka kubiha inyito byo mubiveho. Ukuri twese turakuzi kandi namwe murazi ko tukuzi, nta mpamvu yo kuruta ushaka gusobanura kuko bihita bigaragaza ko uri toto mu butore, kuko intore nkuru zo ahubwo zirabyigamba. <br /> <br /> Tutagiye kure, iyo uwitwa perezida avugira ku karubanda ko azarasa abaturage nta rubanza, akigamba kwica abasangirangendo be mugakoma amashyi, ahasigaye abantu nka mwe muba murushywa n'iki musobanura ibidasobanuka? Iyi miriro igira itya mu kwezi kumwe ikibasira utubyiniro gusaaa ... mu gukurikiye igahindura ikibasira amangazini gusaaaa ... mu kundi igafata za gereza gusaaaa ... Mujye mutwika ariko munashyiremo n'akenge byibura.
U
Igihugu kitwako gifite inzego zikomeye, nigute kitagira imashini( imodoka) zizimya inkongi? Cyangwa hari aho zemererwa kuzimya? Kiriya kibanza cyari gikenewe, muminsi mike harubakwa na POUL avugeko ari abashoramari bagiye kuhashyira ibikorwa byamjyambere!!!!!!!!!!!!! ntimwibuka basenya gare yo mumujyi? None hahagazemo umuturirwa wa Poul .K na Kabarebe. COL Mudenge wawuguriye ibikoresho we ngo yazize ko yakuyemo 1/10, arafugwa none yagizwe umusivile!!!!!!!!!!!! Amagereza yo intore zayamaze, barava kuyaturira bakabyigamba turabazi, abavuramo,abateramo imiti, abafungiyemo( bagiye mukiraka) bahawe inshingano zo kuroga, kuneka, guca intege, hari naboherejwemo kwanduza abagororwa SIDA!!! ibya FPR twiyemeje kubishyira kukarubanda uko byakabaye, nuko batunamura icumu.
U
Kagirinkuru, ngaho tubwire ukuri kwawe!! Maze ingero zanyu ziba USA gusa ntahandi, abica, abakora intwaro......!
B
Ntabwo inkotanyi ari abantu ni inyamaswa
Répondre
M
Niba ali byo,ababikora nibabihagalike kuko biteye isoni. Nta wica uwo ahagarariye
Répondre
M
Biteye intimba
Répondre