RWANDA: 1994 – 2014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N'ISHYAKA RYA FPR – KAGAME (igice cya 7)

Publié le par veritas

Izi ni impunzi z'abanyarwanda muri Congo zashyizwe muri gariyamoshi zigiye kwicwa n'inkotanyi, muri aba nta numwe wagarutse !

Izi ni impunzi z'abanyarwanda muri Congo zashyizwe muri gariyamoshi zigiye kwicwa n'inkotanyi, muri aba nta numwe wagarutse !

Abayobozi bose twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”: Habumuremyi Pierre Damien, Minisitiri w'Intebe.
 
7.GUCYURA IMPUNZI NDETSE NO KURANDURA BURUNDU IMPAMVU ZOSE ZITERA UBUHUNZI
 
Mu gihe FPR yateraga u Rwanda muri 1990, HCR yatangazaga ko u Rwanda rwari rufite impunzi zisaga 100.000. Muri iki gihe, HCR itangazako u Rwanda rufite impunzi zisaga 110.000 hatabariwemo abari muri mashayamba ya Kongo.  SADC na UN bitangaza ko mu mashyamba ya Kongo honyine harimo impunzi zisaga 200.000; bose hamwe bakagera ku 310.000.
 
Ubutegetsi bwa Habyarimana bumaze kwinangira ko u Rwanda rwuzuye, ko ziriya mpunzi zisaga 100.000 (ndl: impunzi za mbere y’1994) zitari kubona aho zitura, FPR yashoboye kumvikanisha ikibazo cyazo, nibwo ishoye intambara ariko mu by’ukuri igambiriye kwifatira ubutegetsi. Muri gahunda zari zimirije imbere, Inkotanyi zashutse abanyarwanda n'amahanga ko zizacyura impunzi zose kandi ko zizaca igitera ubuhunzi cyose. Byahe byo kajya !
 
Kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza ubu, FPR yishe abantu batabarika, ari nako itera abandi benshi cyane guhunga. Imaze gufata igihugu FPR yahise itegekesha iterabwoba n'igitugu bituma abantu bari bahunze imirwano, barahungiye muri Kongo, batinya kugaruka. Nibwo mu myaka ya 1996 na 1998 FPR, yagabye ibitero muri Kongo igambiriye gusahura umutungo w’icyo gihugu, ibikomatanya no gucyura impunzi ku ngufu ariko ibikora yabanje kubica urusorongo karahava. Nguko uko bishwe i Tingitingi, i Goma, i Walikale n'ahandi muri Kongo. Perezida Kagame abonyeko hari abamucitse nibwo yahonze agatoki ku kandi avuga ngo ababajwe nuko atabishe ngo abarangize. Ibi yabivugiye i Murambi ku Gikongoro. None hari uwatinyuka gutahuka hejuru y'imvugo nk'izi za Perezida Kagame ?
 
A. Gucyura impunzi
 
Iyo urebye ibyo leta ya FPR yari yarateganije mu gucyura impunzi, usanga ahubwo yarifuzaga kuzica zigashiraho. Mu ntambara zatewe muri Kongo muri 1996 kugera mu 1998, haba n'ejo bundi muri 2011 mu gihe cya M23, FPR yagiye ihiga bukware impunzi zari muri Kongo ngo izice. Abo yagiye icyura ku ngufu bakagera mu Rwanda nabo ubu muri ibi bihe by’isabukuru y'imyaka 20 bemezako hasigaye mbarwa. Ubu bwicanyi bwibasira impunzi kugira ngo amahanga yose ari bwo ahanga amaso maze habure uwakurikirana impamvu nyamukuru ibajyana muri Kongo: gusahura ubukungu bwa Kongo. Amaze kubona ko adashoboye kuzimaraho, Kagame, abinyujije muri UNHCR, yateguye ikintu cyo kwambura  imburagihe ubuhunzi abanyarwanda bakiri hanze – CESSATION CLAUSE – ariko aha yabaye injiji cyane kuko atigeze atekereza ko cessation clause igira conditions ibanza gusaba ku ruhande rw'igihugu kizakira izo mpunzi.
 
Ni ko byagenze, ku ruhande rwa leta ya FPR basanze batujuje ibisabwa na cessation clause, maze ibyifuzo bye ntibyubahirizwa; ahubwo byatumye ikibazo gihagurukirwa kurushaho nk'uko tubisoma muri IRIN (Integrated Regional Information Networks) yo kuwa 16 July 2013. Ubu Kagame niwe usabwa noneho kuzuza ibisabwa na cessation clause ngo impunzi zishobore gutaha. Twabibutsa ko FPR yakoresheje UNHCR nabi bigatuma isa niyari igiye kugwa mu mutego ku buryo impunzi z'abanyarwanda zizi ubugome bwa FPR zagombye kwamagana imikorere mibi y'iryo shami rya UN (http://www.france-rwanda.info/article-unhcr-accused-of-abandoning-rwandan-refugees-97499862.html)
 
B. Kurandura burundu impamvu zitera ubuhunzi
Aha rwose barateshutse cyane. Ngira ngo aho u Rwanda rugeze ubu uwarekura gato, abarimo bose baruhunga kuko FPR ubwayo yabaye ikibazo gikomeye, yabaye umwanzi w'u Rwanda nyawe buri wese yifuza guhunga. Twibukiranyeko n’abanyamuryango bayo cyane cyane biganjemo abahoze mu buyobozi bukuru bwa gisirikari n’ubwa gisivili nabo bayihunze ku bwinshi muri iyi myaka 20 ishize, kandi n'abandi baracyakomeza guhunga. Abo bose kandi ntibikiri ibanga bagiye bahunga ubwicanyi ndengakamere kandi bukoze kuburyo bwa kinyamaswa n'ingabo za FPR-KAGAME.
 
Impamvu zitera ubuhunzi akenshi ni imiyoborere mibi, yica, ikoresha igitugu, yicisha inzara n'uburetwa. FPR aho gukuraho impamvu zitera ubuhunzi ahubwo yarazimakaje, maze ifunga imiryango y'igihugu cyose ngo hatagira uzasohoka; ishyiraho n'urwego rukuriwe na Jacques Nziza rwo kujya kwicira hanze ushoboye gutoroka. Kubera izo mpamvu zombi rero FPR yereka amahanga ko abantu baguma mu gihugu nyamara mu byukuri bahari badahari.
 
Dore bimwe mu bitera ubuhunzi mu Rwanda FPR yubakiyeho
  • Imikorere idahwitse y'inkiko Gacaca
  • Icyaha gihimbano cyitwa “Ingengabitekerezo” kitagira ibimenyetso
  • Uburetwa bwagaruwe mu izina rya TIG
  • Guteza Inzara mu giturage
  • Gusumbanisha amoko no gushyira abatutsi gusa mu nzego zifata ibyemezo
  • Kwima abahutu uburenganzira bwo kwibuka ababo bishwe na FPR
  • Gahunda kirimbuzi ya ndi umunyarwanda
  • Kutagira ijambo ku mitegekere y'igihugu cyawe
  • Kwimakaza igitugu, iterabwoba (terrorisme) no kwica
  • Kwimakaza Ubusahuzi ndengakamere haba imbere mu gihugu haba no mu bihugu duturanye
  • Gukorera kuri tekinike y'ikinyoma
Ibi nibyo FPR-KAGAME yubakiyeho, ntawe utabizi, ntibikiri ibanga. None se yaca ubuhunzi gute kandi bigaragara ko mu mikorere yayo ya buri munsi itera abanyarwanda guhunga?
 
Ikindi kinegu gikomeye ku butegetsi bwa FPR-Kagame, ni uko itashoboye no gucyura “impunzi za kera” zose, zirimo n’umukuru muri zo, ari we Umwami Kigeli V NDAHINDURWA. Abazi neza uwo musaza bemeza ko adahwema kuvumira ku gahera Kagame n’agatsiko ke, babeshya ko barwanye intambara yo gucyura impunzi kandi mu by’ukuri barishakiraga ubutegetsi ngo babukoreshe mu bujura n’ubwicanyi bugambiriye kurengera inyungu zabo zigayitse.
 
UMWANZURO
 
Birababaje cyane kandi biteye n'agahinda kubona FPR ifata intwaro, igashyigikirwa n'amahanga kuberako yerekanagako UBUHUNZI buyibayeho akarande kandi ari bubi. Imaze gufata igihugu, mu myaka 20 gusa ikaba imaze kurimbura abantu basaga miliyoni 8 ni ukuvuga byibura abantu 900 buri munsi, aba bose kandi ikabarimbagura barimo bayihunga cyangwa bahunga aho igeze hanyuma umubare w'impunzi z'abanyarwanda bakiri hanze ukaba ukubye inshuro zirenga 3 uw’abo yaje  ivuganira.
 
Biragaragara ko ingoma ya FPR yubakiye ku mpamvu zitera ubuhunzi ni ukuvuga kwima abaturage uburenganzira bwabo bw’ibanze, kubafata nk’aho nta gaciro bafite, kubahoza ku nkeke n’incyuro z’ubwicanyi bwa benewabo, kubafungira ubusa, kubahitana cyangwa kubarigisa, n’izindi mpamvu zihatira abaturage gukiza amagara yabo, amaguru bayabangira ingata !
 
Igihe ni iki cyo kwamagana iyo mikorere mibisha ya Prezida Kagame n’ingoma ye. Kubona bagera n’aho bigamba ko ari bo bica abo bita abagambanyi, ni ukuvuga impunzi zitinyuka kurwanya politiki ruvumwa ya FPR, kandi ko ngo uzabangamira gahunda zabo bazamurasa izuba riva ?
 
Abanyarwanda dukunda igihugu cyacu, cyane cyane abahejejwe ishyanga n’ingoma ngome ya FPR-Kagame, tugomba guhagurukira rimwe, tugaharanira gusubira mu gihugu cyacu twemye kandi dufite umutekano. Ibyo bizashoboka ari uko habayeho impinduka ya karahabutaka, ubutegetsi buriho ubu bukajegezwa kabisa, kugeza ubwo bwumvikana ku neza cyangwa ku nabi n’abatavuga rumwe nabwo, hakajyaho ubutegetsi bushya busangiwe n’abenegihugu b’ingeri zose, kandi bwubakiye ku bwisanzure muri demokrasi y’amashyaka menshi.
 
Iyo mpinduka niyo CPC yimirije imbere, ari nayo mpamvu iyo mpuzamashyaka igomba gushyigikirwa n’abanyarwanda bose baharanira ko u Rwanda rwongera kuba u Rwanda, abana barwo bose bakaruturamo babanye mu mutuzo ubuziraherezo. Rwose igihe ni iki cyo gushyigikira CPC muri gahunda yafashe yo gusaba imishyikirano na FPR-KAGAME kuko tutakomeza kwihanganira kuyoborwa buhumyi no guhezwa hanze y’Urwatubyaye. Birakwiye ko abanyarwanda b’impunzi, cyane cyane urubyiruko rutagize amahirwe yo kumenya u Rwanda, twese dushishikarira gahunda zo gusubira iwacu dufite ijambo ku miyoborere y’igihugu cyacu.
 
Umuririmbyi Samputu yagize ati : “Igihe kirageze, niducyure abasaza barusaziremo, abana barukuriremo ...” Ngo Imana ntirenganya, tuzabigeraho byanze bikunze, ubundi dutunge dutunganirwe mu rwa Gasabo, dore ko Sekibi n’ingabo ze bazaba baratsinzwe ruhenu.
(Mwihangane, hasigaye amahame 2 gusa).
 
Vincent UWINEZA
Komiseri wa RDI Rwanda Rwiza
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Iseta, jye nakunze gukurikirana izi nyandiko zose, amahame yose yavuzwe ubwa mbere ubwo hasohokaga inyandiko ku UBUMWE bw'abanyarwanda butashoboye kugerwaho. washakira aho rero cyangwa nyine ugategereza
Répondre
K
murabeshya basi ubu koko muragira ngo tubyemere n uriya wa croix rouge koko aha ngaho nimugerageze yenda wasanga ukwemera kwanyu gukomeye ku kibi da (entre nous mon message n est injules )
K
NUGUSHYIRA HAMWE MUKARWANYA INGOMA MBI YIGITUGU
Répondre
I
Ayo mahame ni ayahe?
Répondre