RDC: Abasilikare ba FDLR banze kujya i Kisangani igihe batarabo amabwiriza y'abayobozi bakuru babo!
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19/07/2014 leta ya Congo yohereje indege yo mu bwoko bwa Boeing 727 yo gutwara abasilikare ba FDLR bashyize intwaro hasi bari mu kigo cya Walungu giherereye muri Kivu y’amajyepfo, kugirango abo basilikare bajye mu nkambi yabateguriwe iri i Kisangani mu ntara y’i burasirazuba. Iyo ndege yoherejwe na leta ya Congo iri ku kibuga cy’indege cy’i Kavumu hafi y’umujyi wa Bukavu.
Intumwa za leta ya Congo zari muri iyo ndege zerekeje mu nkambi ya Walungu kureba abo basilikare ba FDLR, ariko abasilikare ba FDLR bashyize intwaro hasi bakaba badashaka kujya mu nkambi y’i Kisangani ahubwo bakaba basaba ko bakohereza intumwa zibahagarariye i Kisangani zikajya kureba neza niba iyo nkambi leta ya Congo yateguye ko bajya kubamo niba yujuje ibyangombwa.
Intumwa za leta y’intara ya Kivu y’amajyepfo ubu zikaba ziri mu nkambi ya Walungu mu mishyikirano n’abasilikare ba FDLR bashyize intwaro hasi kugirango bagire icyo bumvikanaho kuri icyo kibazo ; kuva ejo kuwa gatandatu indege yatanzwe na leta ya Congo ikaba yaratangiwe lisansi n’ingabo za ONU arizo monusco igomba gutwara abo basilikare iracyaparitse ku kibuga cy’indege cy’i Kavumu.
Imodoka za gisilikare za monusco zari ziteguye gutwara abo basilikare ba FDLR zibageza ku kibuga cy’indege cya Kavumu nazo ziracyapalitse mu nkambi ya Walungu. Abasilikare ba FDLR bashyize intwaro hasi bagombaga kujyanwa i Kisangani bavuze ko badashobora kugira aho bajya bavuye mu nkambi ya Walungu kiretse babonye amabwiriza y’abayobozi bakuru ba FDLR.
Kurundi ruhande , Colonel Bonheur ushinzwe guhuza ibikorwa bya FDLR yasobanuye ko ikipe y’abasilikare bacye ba FDLR yagombaga kujya i Kisangani kugira ngo ijye kureba niba iyo nkambi yubatsweyo yujuje ibyangombwa. Kugeza ubu gahunda yo kujyana abasilikare ba FDLR i Kisangani ikaba igihagarariye kuri urwo rwego kuko intumwa za leta y’intara ya Kivu y’amajyepfo ziri mu mishyikirano na FDLR zagejeje ejo kuwa gatandatu taliki ya 19/07/204 mu masaha ya nyuma ya saa sita nta mwanzuro urumvikanwaho n’impande zombi.
Abasilikare 83 ba FDLR n’imiryango yabo igizwe n’abantu 230 bamaze amezi 2 i Walungu bategereje ko bazoherezwa i Kisangani. Biteganyijwe ko indege igomba kujyana abasilikare ba FDLR i Kisangani igomba gukora ingendo ebyiri kugirango abasilikare ba FDLR bagera ku 140 n’imiryango yabo bazabe bageze i Kisangani. Hagati aho imiryango inyuranye n’abanyepolitiki muri Congo ntibavuga rumwe ku gikorwa cyo kujyana FDLR i Kisangani ; abakongomani bamwe bibaza impamvu leta ya Congo yohereza intumwa zayo mu Rwanda kujya gutarura abarwanyi ba M23 bahungiye muri icyo gihugu ariko leta y’u Rwanda yo ntijye muri Congo kujya gutahura abanyarwanda bahahungiye bo muri FDLR nk’uko Congo iri kubikora, ahubwo hagafatwa ibyemezo byo kujyana kure y’igihugu cyabo abanyarwanda bifuza gutaha iwabo !
Buri wese ashobora gufasha mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo abakongomani bibaza!
Ubwanditsi