ONU : Inshingano za Saïd Djinnit wagizwe intumwa idasanzwe mu karere k’ibiyaga bigari, asimbuye madame marry Robinson
Amakuru veritasinfo ikesha RFI aremeza ko Saïd Djinnit ukomoka mu gihugu cy’Alijeriya ko ariwe wagizwe intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU mu karere k’ibiyaga bigari. Mbere y’uko ahabwa uwo mwanya Saïd yari afite umwanya umeze nk’uwo yahawe muri Afurika y’iburengerazuba. Saïd Djinnit asimbuye Madame Marry Robinson wigeze kuyobora igihugu cya Irlande, ubu akaba yarahawe imirimo yo gukurikirana imihindagurikire y’ikirere.
Mu mirimo ye mishya ahawe mu karere k’ibiyaga bigari, Saïd Djinnit afite inshingano yo gukumira amakimbirane y’intambara, gufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro muri Congo no mu karere k’ibiyaga bigari yashyiriweho umukono Addis-Abeba ; guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe mu itangazo ry’i Naïrobi hagati y’umutwe wa M23 na leta ya Congo. Muri iki gihe abarwanyi b’umutwe wa M23 baracyabarizwa mu bihugu byo hanze bikikije Congo aribyo u Rwanda na Uganda.
Saïd Djinnit afite imyaka 60 kandi akaba afite uburambe mu kazi k’ububanyinamahanga (diplomatie). Kuva mu mwaka w’2008 Saïd Djinnit yigaragaje cyane mu kazi ko kuba intumwa idasanzwe ya Loni muri Afurika y’uburengerazuba. Yagaragaje ubushobozi bwe mu gukemura ikibazo cy’amakimbirane mu gihugu cya Gineya no mumakimbirane yari hagati y’igihugu cya Cameroun na Nigeria aho ibyo bihugu byombi bitumvikana ku rubibi rw’umupaka ubihuza.
Mbere y’uko ajya muri ONU, Saïd Djinnit yabaye komiseri wa mbere w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (UA) ushinzwe umutekano n’amahoro ku rwego rw’Afurika yose, akaba yarakoze cyane cyane akazi ko kureba uburyo bwo gukumira amakimbirane muri Afurika.
Afite gahunda yo kubahiriza igikorwa cyo gushyira intwaro hasi n’amatora.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’Alijeriya afatanyije n’izindi ntumwa zidasanzwe z’amahanga mu karere k’ibiyaga bigari, agomba gukurikirana igikorwa cyo gushyira intwaro hasi cy’umutwe wa FDLR mbere y’uko uyu mwaka urangira, byaba bidakunze ko izo ntwaro zitangwa hagategurwa ibikorwa bya gisilikare bidasanzwe.
Ariko muri byose, igikorwa gikomeye cyane gitegerejwe mu karere Saïd Djinnit agomba kurangiza , ni ugukurikirana no gutegura amatora mu buryo bw’umutuzo mu bihugu by’ u Burundi, mu Rwanda no muri Congo. Bimwe muri ibyo bihugu bikaba bifite itegeko nshinga rigaragaza ko abakuru b’ibihugu babiyobora barangije manda zabo kandi bakaba batagomba kongera kwiyamamaza, Paul Kagame w’u Rwanda na Joséph Kabila uyobora igihugu cya Congo ntibashobora kuzongera kwiyamamaza hakurikijwe uko itegeko Nshinga ry'ibihugu byabo ribivuga muri iki gihe.
Inkuru ya RFI