Leta y’u Rwanda igiye kwigisha abanyepolitiki ba Kenya kandi igafasha icyo gihugu kurwanya intagondwa za Al-shabab !

Publié le par veritas

                  Ntawukuriryayo

Ntawukuriryayo

Mu ruzinduko Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene agirira muri Kenya, yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe n’umutekano muke uterwa n’ibyihebe muri Kenya bituma bibuza amahoro akarere.
 
Dr. Ntawukuriryayo yabwiye leta ya Kenya ko u Rwanda rwiteguye gufasha gahunda yose izafasha mu gusigasira amahoro mu karere. Yabwiye kandi abayobozi b’abatavuga rumwe na leta ko bakwitondera ibyo bavuga. Yagize ati “U Rwanda ruhangayikishijwe n’iki kibazo. Ibiba byose tubyitaho cyane. U Rwanda rwiteguye kubafasha mu gihe muzaba mubikeneye.
 
Muri uru rugendo arimo, Perezida wa Sena y’u Rwanda yagiranye ibiganiro kuwa Mbere n’abakuru b’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko. Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Dr. Ntawukuriryayo ageza ijambo kuri sena ya Kenya. Avuga ko umutekano mu karere ugomba kwitabwaho kandi bisaba ingufu z’abari muri guverinoma n’abatarimo.
 
Yagize ati “Abatavuga rumwe na leta bagomba kumenya ibyo bavuga kuko umutekano utareba guverinoma gusa. Bagomba kuvuga rumwe na guverinoma ku bijyanye no kurwanya iterabwoba.” Yahamagariye ibihugu bitanu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kugira imyumvire imwe mu gushaka umuti wo kubungabunga amahoro mu karere.
 
Ikinyamakuru The Star kivuga ko Perezida wa Sena ya Kenya, Ekwee Ethuro yaganirije mugenzi we w’u Rwanda ku mateka ya sena ya Kenya n’inshingano zayo mu itegeko nshinga rishya.
 
Source : igihe.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S
composition de firme offshore partout dans le monde, et l'ouverture d'un compte en banque offshore anonyme et tous les services aux sociétés offshore élémentaires.
Répondre