igihugu cy'u Rwanda cyabohowe na nde ? Cyari kiboshywe na nde?
[Nuko abacira uyu mugani, ati : « Habayeho umuntu w’umukungu wari wejeje imyaka myinshi. Aribaza ati : ndagira nte, ko ari ntaho mfite mpunika imyaka yanjye ? ni uko aribwira ati : Dore uko ngiye kubigenza : ndasenya ibigega mfite, nubake ibindi bibiruta, mpunikemo ingano zanjye n’ibindi bintu byanjye byose. Maze nzibwire nti : Dore mfite ibintu byinshi mpunitse, bizamara igihe kirekire ; ubu ngiye kuruhuka, ndye, nywe, ndabagire. Ariko Imana iramubwira iti : Wakiburabwenge we, muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibyande ? Nguko uko bimerera umuntu wikungahaza ubwe, aho guharanira ubukungu buva ku mana » (Luka 12,16-21)]
Mbere y’uko u Rwanda rubohozwa na FPR mu 1994 rwari rutuwe na nde?
Ejo ku italiki ya 4/07/2014 Kagame Paul na FPR bizihije isabukuru y’imyaka 20 babohoje u Rwanda! Ijambo nyamukuru Paul Kagame yavuze rigaragaramo interuro zishimira abanyarwanda ubwitange bagize babohora igihugu! Zimwe muri izo nteruro zigaragara muri iryo jambo ni izi zikurikira:
“…Uyu munsi Abanyarwanda twese duhagaze twemye nk’abantu bibohoye, bafatanyije kandi bafite icyerekezo kimwe kiganisha aho twifuza kugera…Cyakora ntawabura kuvuga ko muri iyi myaka makumyabiri tumaze kugera kuri byinshi twakwishimira, ari na ko twiyemeza gukomeza urugendo rukiri imbere…Kwibohora byadusabye twese kwitanga bitagira ingano, ari abagiye ku rugamba – bamwe batagarutse – ari abakanguriye Abanyarwanda b’ingeri zose impamvu z’urwo rugamba, ari n’abatanze ibyo bashoboraga byose kugira ngo tugere ku ntego yacu…Urugamba rwo kwibohora akenshi rubamo intambara. Ariko si yo irusoza kuko rufata indi ntera. Aho ni ho u Rwanda rugeze ubungubu– aho urugamba rw’ibitekerezo rutangira amasasu amaze guceceka…Tujya kubohora iki gihugu, twaharaniraga ko twagira u Rwanda rwiza, ariko kandi twazirikanaga ko no guharanira Afurika nziza, ibereye abayituye, nabyo ari ngombwa…”
Kimwe n’andi magambo menshi uyu mugabo Paul Kagame yavuze mu minsi yabanjirije iyi sabukuru ye yo kwibohoza, yagiye asubiza buri wese utemera imiyoborere ye ko yazanye amajyambere y’agatangaza mu Rwanda! Ariko se ayo majyambere Paul Kagame yazanye ni ayahe asumba ayo yasanze u Rwanda rwari rufite? Kagame yavuze ko ubu yashyize imihanda myiza muri Kigali, yibagirwa ko Habyarimana we yubatse imihanda yahuje perefegitura 10 zose z’u Rwanda n’umurwa mukuru Kigali kandi imihanda yose ihuza u Rwanda n’amahanga (ibihugu bituranyi) irimo kaburimbo! Ubwo se uwakoze ibikorwa bikomeye ni nde kandi ntamfashanyo nimwe amahanga yahundagazaga kuri Habyarimana nk’izo Kagame yabonye ndetse agasahura na Congo? Kagame araregwa kuri mbura imbaga mu Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi kugeza kuri za miliyoni, uko niko kubohoza Afurika yishimira?
MRND na Habyarimana bubatse Stade Amahoro bagura n’ikibuga k’indege i Kanombe, bubatse ingoro inteko ishingamategeko ikoreramo ubu, u Rwanda rwose rushyirwamo imodoka zitwara abaturage, udusanteri tw’ubucuruzi mu byaro dutera imbere ,hagezwa telefoni mu byaro… none ubu ni ibihe bikorwa bisumbye ibyo Kagame na FPR bazanye? Imyaka MRND yamaze kubutegetsi ijya kungana n’iyo inkotanyi zibumazeho, ni iki gishya FPR yazanye gisumbije ibikorwa MRND yakoze?
Umenya Kagame yaribagiwe ko iyi stade yubatwe n'ubutegetsi bwa Habyarimana!
Iyo Kagame avuga ngo abanyarwanda babohoje u Rwanda, abo banyarwanda ni bande? Iyo Kagame avuga ngo twaratsinze, bitera kwibaza abo batsinzwe ari bande kandi u Rwanda ari urwabanyarwanda! Mbese aho mbere ya 1994 u Rwanda ntirwaba rwari rwarafashwe n’abanyamahanga, inkotanyi zarufashe mu 1994 akaba aribo banyarwanda? Iyo havugwa ngo abanyarwanda barishimira intsinzi , kandi ngo bageze ku byiza bihebuje , bintera kwibaza abo banyarwanda bishima ari bande mu gihe buri munsi abanyarwanda baba bahunga u Rwanda ubu bakaba bamaze gukwira isi yose! Ese aho abasohoka mu Rwanda bahunga ibyo byiza ntibaba ari abanyamahanga barusohokamo bakarusigira bene rwo?
Ntekereza ko abantu Paul Kagame yavuze ko aho kubanyereza bazajya barasirwa ku karubanda atari abanyarwanda kuko bigaragara ko abanyarwanda bavugwa ari abibohoje bagasubirana igihugu cyabo akaba aribo ubu bishimye kuko bageze ku byiza byinshi! Naho baramutse ari abaturage baturiye u Rwanda muri iki gihe Kagame avuga ko aribo yabohoye kwaba ari ukubeshya cyane kuko ntiyabageza ho ubukungu buhebuje hanyuma ngo abambure ubuzima abarasira kukarubanda, biramutse ariko abyibwira yasoma iriya vanjiri ya Yezu aho agira ati:” Wakiburabwenge we, muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibyande ? » Amajyambere kagame yaba ahoza mu kanwa avuga ko yazaniye abanyarwanda yaba abamariye iki kandi abambura ubuzima uko yishakiye?
Dore abanyarwanda Kagame avuga abo aribo!
Kugira ngo twumve neza umunyarwanda uvugwa na Kagame na FPR uwo ariwe, bidusaba gusesengura neza ibisubizo umugaba mukuru w’ingabo za Kagame Nyamvumba yasubije umunyamakuru kubyerekeranye n’ingabo!
Umunyamakuru : reka tuvuge nko mu myaka 10 iri imbere, RPF itakiri ku butegetsi ; RDF izakomeza kuba iriho ?
Ufite ubu se….
Umunyamakuru : Urumva ushobora kuba umugaba mukuru w’ingabo nko k’ubutegetsi bwa Twagiramungu ?
Urabona Twagiramungu azaba Perezida… ?
Umunyamakuru : Rwari urugero gusa…
Urabona yatorwa koko mbere y’uko mukorera ? Hahahahhaha….
Umunyamakuru : Ariko tekereza atsinze, muri 2003 yariyamamaje ahangana na Perezida Kagame, gusa tekereza habayeho undi muntu utsinze amatora atavuye muri RPF, wamwumvira ?
Icyo ugomba kuba ubaza, ese Abanyarwanda bakeneye iki ? RDF iva mu Banyarwanda, turi Abanyarwanda, ikibazo ntigikwiye kuba kireba umuntu umwe, ahubwo ukwiye kwibaza icyo Abanyarwanda bakeneye. RDF ntishobora gukora ibinyuranye n’ibyo Abanyarwanda bakeneye, ndatekereza ni uko Abanyarwanda bakwiye kuba babibona.
Umunyamakuru : Namwe ubwanyu mwavuze ko mufite amahirwe ko mufite umuyobozi mwiza, Perezida Kagame. Abantu baravuga ngo igihugu gikomeye kubera Perezida Kagame, igisirikare gikomeye kubera Perezida Kagame, Ese iki gisirikare kizaba gikomeye no mu gihe Perezida Kagame azaba atakiri ku ubutegetsi ?
Reka nanjye nkubaze, wowe ukibona ute ? Nibyo hari uruhare rw’ubuyobozi kandi ruzakomeza kubaho, ariko iyo uvuga ngo twibona gute ? Igisirikare cyose ku Isi usibye no kugira ubuyobozi, kigomba kuba gikora nk’igisonga cyiza, ubwo busonga rero akenshi na kenshi bushingiye kuba mwese mwerekeza mu cyerekezo kimwe.
Ariko ku ngabo by’umwihariko nibyo bizana ubumwe, kubera mwizera umuyobozi wanyu ariko kandi mukanakorera abaturage, ikindi tudashoboye kugira uwo murage, ubwo bivuga ko twaba twananiwe inshingano zacu. Ibyo dukora uyu munsi, ntitubikora nk’aho uyu munsi urangira, u Rwanda ruzahoraho ; turabikora tureba imyaka myinshi.
Umwanzuro
Iyo usesenguye neza ibisubizo by’umugaba mukuru w’ingabo za kagame (RDF) ubona umunyarwanda ari Kagame Paul wenyine,bikaba bigoye gutandukanya Kagame nk'umuntu kuko yiyitirira igihugu n'abagituye! Ibyifuzo bya Kagame byitwa iby’abanyarwanda bose, ingabo zikaba zigomba gukora icyo umunyarwanda yifuza bivuze ngo zigomba gukora icyo Kagame yifuza kuko ari we gihugu! Izo ngabo zikaba zikomeye nka Kagame! Nyamvumba agaragaza ko Twagiramungu adashobora kuba umukuru w’igihugu kuko Kagame atabyemera , bigahita bivugwa ko ari abanyarwanda batamwemera... ni agahomamunwa!
Ikibazo gikomeye ni uko uyu munyarwanda Kagame ari umuntu ,umunsi yagize intege nke, igihugu kizahita gihirima; ingabo twari tuzi ko zikomeye zizahita zisenyuka kuko ntawundi muntu zishingiyeho n'abanyarwanda bazahita bashira kuko bose bahindutse umuntu umwe witwa Kagame! Abanzi b'igihugu ni abanyarwanda batemera Kagame,! igisigaye kubanyarwanda (abemerewe kubyitwa) ni ugusenga Kagame kuko ariwe bakesha kubaho! None se niba ari uko ibintu biteye ejo hazaza ku banyarwanda habahishiye iki? Uwagira igitekerezo kuri iki kibazo yakidusangiza!
Kamali Innocent,
Umusomyi wa veritasinfo