Rwanda- RDC : Tugomba kwitabaza amategeko mpuzamahanga kubasilikare bacu bahotowe n'u Rwanda ! (Lambert Mende)
Mu byukuri ni iki cyabaye ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo ku italiki ya 11/06/2014 ? Ese imirambo y’abantu 5 bishwe yashyikirijwe « umuryango utabara imbabare wa Congo iwuhawe n’umuryango utabara imbabare w’u Rwanda, abo bantu biciwe mu mirwano cyangwa barahotowe ? Impaka zikomeje kuba zose hagati ya Kinshasa na Kigali ku mpamvu zakuruye amakimbirane ku mupaka w’ibihugu byombi n’ingaruka zayakurikiye. Hakurikijwe uko imirambo yasuzumwe imeze, abayobozi ba Congo bavuga ko ntagushidikanya ko abasilikare bayo bahotowe n’ab’u Rwanda, naho abayobozi b’u Rwanda bo bakavuga ko abo basilikare ba Congo bishwe barwana !
Ikibazo cy’urupfu rw’aba basilikare ba Congo gikomeje gukurura guterana amagambo hagati ya leta y’u Rwanda na leta ya Congo nyuma yo kurasana hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ku italiki ya 11/06/2014. Abakongomani bemeza ntagushidikanya ko imirambo y’abantu 5 bahawe Congo bahotowe n’u Rwanda ; Lambert Mende , umuvugizi wa leta ya Congo asobanura uko ibintu byagenze kuri iriya taliki twavuze haruguru muri aya magambo :
« Ku isaha ya saa moya za mu gitondo baraje (abasilikare b’u Rwanda)bashimuta umusilikare wacu ufite ipeti rya kaporali bamujyana mu Rwanda, nyuma baza kumurasa kumugaragaro, uwo akaba ariwe musilikare umwe twemera ko twapfushije wo mu ngabo za Congo ; uwo munsi nyuma ya saa sita twumvise inkuru zimeze nk’ibihuha bari batangiye gukwiza hose (abanyarwanda) ngo ko bamaze kwica abandi basilikare bane ba Congo. Nyuma basabye umuryango utabara imbabare wo mu Rwanda (Croix Rouge) gushyikiriza umuryango utabara imbabare wa Congo imirambo y’abantu batanu bita abasilikare ba Congo ; ariko ingabo zacu zikaba zitarashoboye kubamenya nk’ingabo zacu, nta muntu numwe wamenyekanye ko ari ingabo ya Congo uretse ko bari bafite imfungwa z’abasilikare bacu ba FARDC . Tugiye gusuzuma neza iyo mirambo , nidusanga ari abacongomani bishwe tuziyambaza amategeko mpuzamahanga. Twasanze buri wese (muri abo bishwe)yararashwe isasu mu mutwe, undi umwe twabonye baramunigishije akagozi. Bigaragara ko abo bantu bishwe kugira ngo berekane ko batewe na Congo ».
Madame Louise Mushikiwabo asanga ntakibazo gihari !
Kuruhande rw’u Rwanda, ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yemeje kuri uyu wa gatanu taliki ya 20/06/2014 ko iyo mirambo ari iy’abasilikare ba Congo bishwe mu bitero bibiri Congo yagabye kubutaka bw’u Rwanda ! Mushikiwabo yagize ati :
«ntabwo nshobora kuvuga ko hari ikibazo kidasanzwe hagati y’u Rwanda na Congo, gusa habaye akabazo gato hagati y’abasilikare bacu n’abasilikare ba Congo bambutse umupaka bakisanga mu karere ka Busasamana. Habayeho kurasana kuko ingabo za Congo zitashakaga gusubira inyuma ngo zisubire mu gihugu cyabo, akabazo ka mbere kabaye mu masaha ya mugitondo, umuntu umwe arapfa. Ikindi kiciro kinini cy’abasilikare ba Congo cyongera kwambuka umupaka mu masaha ya nyuma ya saa sita. Abantu bane bahasiga ubuzima.Turacyategereje raporo tugomba kugezwaho n’itsinda ry’abasilikare bagomba kugenzura umupaka. Ku cyanjye giti ntabwo iryo tsinda rirangezaho raporo, bityo akaba ntamakuru arambuye nababwira arenze ayo »
Kubera iki kibazo cy’abasilikare ba Congo bishwe, umwuka ukomeje kuba mubi i Goma, aho abakongomani bashaka kumenya ukuri kw’abantu babo bishwe no kumenya ibyemezo leta yabo n’amahanga bagomba gufatira ababishe ! Ubusanzwe gufatira umusilikare ku rugamba ari muzima, nyuma ukamwica, bifatwa mu mategeko mpuzamahanga nk’icyaha cy’intambara (crime de guerre). Yego si ubwa mbere u Rwanda rurezwe ibyaha by’intambara bikomeye birimo no kwinjiza abana mu gisilikare ariko abategetsi b’icyo gihugu bagakomeza gukingirwa ikibaba na leta ya USA ! Ubu icyo umuntu yakwibaza ni ukumenya igihe iki gihugu cy’igihangange ku isi kizafungurira amaso ku mahano leta ya Paul Kagame ikomeje gukora mu karere k’ibiyaga bigari !
Ubwanditsi