Rwanda - RDC : Leta ya Paul Kagame ikomeje kwiha amenyo y'abasetsi !
Leta ya Paul Kagame isobetse ibibazo kuburyo idashobora gusobanura amagambo ! Leta ya Paul Kagame ibona igisubizo k'ibibazo byose itera abanyarwanda n'abanyamahanga kigomba gukemurwa n'isasu, ariko gusobanura impamvu yarashe iryo sasu bikaba ingorabahizi! Ku italiki ya 11/06/2014, ingabo za Paul Kagame zashimuse umusilikare wa Congo ziramuhotora; ibyo byakurikiwe no kurasana hagati y'ingabo z'ibihugu byombi, nyuma yaho u Rwanda rwaje gushyikiriza Congo imirambo y'abantu 5 bahotowe n'ingabo za RDF ; iyo mirambo ngo akaba ari iy'ingabo za Congo uretse ko icyo gihugu kitabyemera! Congo ivuga ko u Rwanda rwahotoye umusilikare warwo umwe, abandi akaba ari abantu bishwe badafite aho bahuriye n'igisilikare cya Congo!
Ntibyagarukiye aho kuko u Rwanda rwahise rutanga ikirego ku mutwe w'ingabo z'ibihugu 11 zishinzwe kugenzura umupaka, u Rwanda rukaba rwararegaga Congo ruvuga ko yarushotoye, maze iryo tsinda ry'ingabo riza kureba uko byagenze, imyanzuro yatanzwe n'iryo tsinda ntabwo u Rwanda rwayishimiye (ubundi rusanzwe rwiriza nk'umwana umwe)! Igitangaje ariko ni uko u Rwanda rwananiwe gushyira umukono kubyo rwemera , runanirwa no gushyira umukono kubyo impuguke zemeje! Ubwo se leta y'i Kigali igomba gufatwa ite niba nta kintu na kimwe yemera harimo nibyo yivugira? Ibibazo bikomereye u Rwanda muri iki kibazo cy'imirwano ya ruhuje na Congo ni bibiri:
1) Ikibazo cya mbere n'umupaka:
ubuyobozi bw'u Rwanda bwemera ko ku mupaka w'u Rwanda na Congo hari udusozi 2 duhuje amazina , agasozi kamwe kitwa Kanyesheja ya I, u Rwanda rukaba rwemera ko ako gasozi ari aka Congo, naho akandi gasozi kitwa Kanyesheja ya II akaba ari ak'u Rwanda. Ako gasozi ka Kanyesheja ya II niko imirwano yabereyeho.
Impuguke z'igize itsinda ryo kugenzura umupaka zasabye leta y'u Rwanda gushyira umukono kuri ibyo rwemera ruranga! impamvu rwanga kubishyiraho umukono , ni uko udusozi twa Kanyesheja ya I niya II twari ducumbitsweho n'umutwe wa M23 akaba ari naho uwo mutwe wari ufite ibirindiro bikomeye; ingabo za Congo zifatanyije n'ingabo za monusco nizo zirukanye M23 kuri utwo dusozi twombi, niba rero u Rwanda rwemeza ko Kanyesheja ya II ari mu Rwanda, ubwo ruraba rwihamije icyaha cy'uko mu gihe M23 yari kuri ako gasozi ari u Rwanda rwarwanaga! Iyo bigeze aho rero u Rwanda rubura icyo ruvuga rukavuga ngo turanze gusa!!
Amakarita y'imipaka yashyizweho n'abakoloni, u Rwanda rukaba rwarakolonijwe n'igihugu cy'Ububiligi ndetse n'Ubudage (impuguke z'ibyo bihugu byombi ziri mu zatumiwe mukureba icyo kibazo cy'umupaka), amakarita y'imipaka hagati y'u Rwanda na Congo yashyizwe mu ikoranabuhanga rya google earth ari naryo izo mpuguke za gisilikare zishinzwe kugenzura umupaka zifashishije, u Rwanda ngo rukaba rutemera iryo koranabuhanga , none se ikarita rwo ruzatanga izaba ivuye he? Kuki se u Rwanda rutateye hejuru ngo ruvuge ko M23 hari ubutaka bw'u Rwanda yafashe? Congo yirukana M23 kuri turiya dusozi kuki u Rwanda rutateye hejuru ngo ruvuge ko Congo yafashe ubutaka bwarwo? Kubera ibyo bibazo byose n'ibindi bimenyetso byinshi ,itsinda ry'impuguke za gisilikare za CIRGL zemeje ko udusozi twa Kanyesheja ya I niya II ari utw'igihugu cya Congo! Ubwo bikaba byarabaye icyaha mpuzamahanga u Rwanda rwakoze cyo kwigarurira ubutaka bw'ikindi gihugu!
2) Ikibazo cya kabiri ni uguhotora abasilikare ba Congo:
Mu gushimangira ko igihugu cya Congo aricyo cyateye u Rwanda, leta y'u Rwanda yerekanye imirambo y'abantu 5 ivuga ko ari abasilikare ba Congo yiciye muri iyo mirwano. Ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda busobanura ko umwe muri abo basilikare ba Congo yari umu FDLR, kimwe mu bimenyetso u Rwanda rwatanze rubyemeza ni uko uwo mu FDLR yavugaga ikinyarwanda , akaba yari afite amazina y'ikinyarwanda , akaba yaravuze n'aho avuka mu Rwanda, ibyo byose bigashimangirwa n'amajwi bamufashe!
Abayobozi b'u Rwanda babasabye gushyira umukono kubyo bamaze kuvuga bemera ku rupfu rw'abo bakongomani banga kubikora! Impamvu banze kubishyiraho umukono (n'ubwo batabivuze kumugaragaro) ni uko mu bisobanuro bari bamaze gutanga kurupfu rw'abo bantu basanze bivyemo nk'inopfu! ntabwo ushobora kuba uri kurwana n'umusilikare ufite intwaro ngo ubone umwanya wo kumuvugisha no kumufata amajwi!! Itsinda ry'impuguke za gisilikare ryasabye ko iyo mirambo isuzumwa n'abaganga bakareba uburyo yishwemo, muganga yerekanye ko abo bantu bishwe bahotowe, nyuma imirambo yabo ikaza kuraswa amasasu, hari n'umurambo basanze umutwe warasatuwe n'umupanga! Itsinda ry'impuguke rikaba ryarasanze abantu bishwe n'ingabo z'u Rwanda barahotowe, ko batarasiwe mu mirwano nk'uko rubivuga cyane ko nta n'igitoryi cy'urusasu kigaragara aho barasiwe! Gufata umuntu muzima ku rugamba ukamwica ni icyaha cy'intambara gihanwa n'amategeko mpuzamahanga,u Rwanda rero rusanga rugomba guhunga iki cyaha ,nyamara ibimenyetso rwitangiye birarushinja!
Mu nkuru yanyuze ku kinyamakuru "igihe.com" ivugako ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda butemera raporo yemejwe n'impuguke z'umuryango wa CIRGL ngo bitewe ni uko u Rwanda rutayishyizeho umukono, kandi ngo rukabona iyo raporo itaragombaga gusohoka mu binyamakuru ngo rutabyemeye!! Ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda buvuga ko ntamakimbirane ashingiye ku mupaka bufitanye na Congo, ariko mu gusoza bukagira buti:" RDF yiteguye gutanga amakuru y'impamo agaragaza ibimenyetso byizewe by'uko imirwano yagenze"!
Mbese ibi bimenyetso RDF itahaye impuguke za gisilikare zishinzwe kugenzura umupaka kandi ari narwo rwaregeye izabiha nde? Niba se nta kibazo bafitanye na Congo imirwano RDF izasobanura yayigiranye na nde? Niba se ibihugu 10 byemera raporo yakozwe n'itsinda ry'impuguke ikemeza ko u Rwanda arirwo ruri mu makosa , ukuri k'u Rwanda rwatsinzwe niko kuzemerwa? Ibi byaba bimeze nk'umuntu watsinzwe mu rukiko , ariko akagenda abwira abantu bose ko afite ukuri!!
Dore hasi aha raporo y'impuguke za gisilikare za CIRGL rishinzwe kugenzura umupaka w'u Rwanda na Congo
Ubwanditsi