Rwanda - RDC : Amasasu ari kuvuza ubuhuha mu mujyi wa GOMA !
Mu gihe igihugu cya Congo, FDLR n’amahanga yose bifatanyije kugira ngo amahoro agaruke muburasirazuba bwa Congo ; ntibibujije ko umutekano ukomeje guhungabana kuburyo bukabije mu mujyi wa Goma uri muri Kivu y’amajyaruguru. Uwo mutekano urahungabanywa n’abakomando leta y’ u Rwanda yohereje muri uwo mujyi kujya guhiga impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri Congo no kwica abaturage b’icyo gihugu bazwiho gushyigikira impunzi z’abanyarwanda.
Amakuru veritasinfo ikesha abayobozi ba Congo, ingabo z’icyo gihugu ndetse n’abaturage batuye mu mujyi wa Goma, aremeza ko umutekano ukomeje kuba mucye cyane mu mujyi wa Goma kuburyo n’abaturage batangiye kuwuhunga. Mu ijoro ryakeye kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21/06/2014, amasasu menshi avanzemo amanini n’amato yakomeje kwasana mu mujyi wa Goma,uwo mujyi kandi ukaba ucumbikiye ingabo z’umuryango mpuzamahanga Monusco.
Amakuru yemezwa n’abaturage baturiye Goma aremeza ko hari abaturage b’abakongomani barenga 5 baraye bishwe muri uwo mujyi n’ayo masasu ari kuraswa mu mujyi n’abacengenzi bawinjiyemo. Amakuru ava mu nzego zinyuranye i Goma aremeza ko mu gihe ingabo z’u Rwanda zacengeraga ku butaka bwa Congo bagashimuta umusilikare wa Congo (waje kwicwa) bigatuma ibihugu byombi birasana ; hari umutwe w’abakomando b’inkotanyi za RPF wacengeye mu mujyi wa Goma akaba ariwo uri guhungabanya umutekano muri uwo mujyi.
Ntabwo leta y’u Rwanda yambukanye imbunda n’amasasu gusa mu kujya kurimbura impunzi muri Congo ; bitewe n’amasasu akomeje kuraswa mu mujyi wa Goma, abaturage bawuturiye bafatanyije n’inzego z’umutekano za Congo barimo bakora amarondo akaze ndetse bagasaka amazu n’umuntu wese bakeka ko ashobora kwambutsa intwaro. Muri iryo saka, inzego zishinzwe umutekano i Goma zifatanyije n’abaturage zafashe umutegarugori w’umunyarwanda wari ufite litilo 10 z’uburozi ! Uwo mugore yemeje ko ubwo burozi yabuhawe n’abayobozi b’u Rwanda kugira ngo ajye kuroga impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo ahitwa i KARENGA. Uwo mutegarugori aremeza ko abahawe ubwo burozi bakaba baramaze kubugeza muri Congo bagera ku icumi, 4 bakaba baramaze kugeza muri Congo uburozi bungana na litilo 40, abandi akaba atazi amakuru yabo.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 20/06/2014, Ministre w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda Louise Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko asanga igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kwa FDLR ari ikinamico ngo kuko izo ntwaro bazishyira hasi maze amahanga agafata abo ba FDLR ikabashyira mu nkambi bagomba kurindirwamo umutekano ngo kandi bazi neza inzira ibageza mu Rwanda bagataha nk’uko abandi bagenzi babo barenga ibihumbi 11 batashye! Ibyo gushyira FDLR mu nkambi ikarindirwa umutekano n’amahanga ngo bikaba biteye impungenge leta ya Kagame, akaba aribyo yita IKINAMICO ! Mushikiwabo yiyibagije ko muri iki gihe Paul Kagame yavuze ko uzagaragaza ko ashyigikiye FDLR azarasirwa kukarubanda, none se FDLR nyirizina itashye byayigendera gute ? Ese Mushikiwabo ashobora kuvuga muri iki gihe uko byagendekeye ibyo bihumbi 11 avuga bya FDLR byatahutse ? None se leta y’u Rwanda yaba yifuza ko abantu bataha iwabo ikohereza ingabo zo kujya kubicira mu buhungiro ikoresheje imbunda n’amarozi ?
Ibi bibazo byose abantu bibaza ku myitwarire ya leta y’u Rwanda nibyo amahanga yibaza akaba atarabibonera ibisubizo, bityo amahanga akaba amaze kumenya ko FDLR ifite ukuri ikaba igomba kurindwa. Ntabwo byumvikana ukuntu leta ya Kigali ivuga ko igomba kugirana ibiganiro na leta ya Congo kugira ngo yemere ko abarwanyi ba M23 basubira mu gihugu cyabo cya Congo ariko iyo leta ntiyemere kugirana ibiganiro n’abanyarwanda bari mu mashyaka anyuranye na FDLR irimo. Ikimaze kugaragarira amahanga ni uko ntamahoro ashobora kuzaboneka mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane mu gihugu cya Congo mu gihe abayoboye u Rwanda muri iki gihe bakiri kubutegetsi ! Ubwo igisubizo cy’amahanga ku myitwarire y’ubuyobozi bw’u Rwanda k’umutekano mu karere tuzagihabwa n’amateka !
Ubwanditsi