Rwanda: Paul Kagame yategetswe na muganga we kuza kureba umupira i Burayi!
Publié le par veritas
Uburwayi buragwira! Kagame yicaye mu kibuga muri Portugal (Real Madrid na Atletico Madrid) ari kureba umupira w'abazungu kugirango ashobore kubona ibitotsi !
Uburwayi buragwira! Kagame yicaye mu kibuga muri Portugal (Real Madrid na Atletico Madrid) ari kureba umupira w'abazungu kugirango ashobore kubona ibitotsi !
Mu kinyarwanda bagira bati ” Ishyano ni agacuma , urweso bakoramo!!” Mu cyaro iwacu iyo umugabo w’umuhinzi afashe udufaranga twavuye mu ikawa, mu dushyimbo bagurishije..., akajya kutunywera urwagwa akatumara abana babirukaniye minerval ku ishuri, buri wese amubonamo umugabo-gito. Mu mujyi sinzi ibyaho cyane, ariko nkeka ko umukozi ukorera umushahara akawumarira kuri ka Mutzig no mu tubyiniro abana babuze amata, nawe yitwa uko!!!!
Abanyarwanda twagushije ishyano rero, kuko umukuru w’igihugu Paul Kagame afite imyitwarire itagize aho itandukaniye n’iyo habe na mba!!! Ubwo abanyarwanda barira ayo kwarika mu bukene burenze kamere, abategetsi bo; Kagame abari ku isonga; barasesagura umutungo birenze ukwemera!
Si inkuru mbarirano, ejobundi ubwo Real Madrid yakinaga na Ateltico Madrid final y’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwabo mu bihugu by’Uburayi; Paul Kagame Perezida w’Urwanda rukennye nka Yobu (ndlr: nka Yobu wabuze ibintu bye byose), niho yari yibereye!!!! Yaremeye ahagurutsa indege akora urugendo rwo kujya m' Uburayi kureba amakipe atazi iyo ajya n’aho ava, aho akina umupira.
Mu iperereza twakoze twasanze Kagame akomeje kumererwa nabi n’indwara ye y’ibisazi ifite ibimenyetso byo guhangayika cyane, no kwikanga agakomye kose. Yakomeje kubura ibitotsi kugeza n’aho imiti ye y’ibitotsi itakimufata. Ngo Umuganga we w’umunyamerika yamusabye kuzajya agerageza gusaabana cyane akajya mu bindi bikorwa bidahuye n’imirimo ye y’akazi, akajya mumikino aho abantu benshi baba bateraniye. Ngo yanamusabye kugerageza gukora amasaha make kandi imirimo ye imwe n’imwe akayiha abandi bantu bakaba aribo bayikora, bityo ngo akaruhuka bihagije, naho ubundi, ashobora kuzavanamo imyenda akiruka ku gasozi ku manywa y’ihangu izuba riva!
Abahanga mu ndwara zifite ibimenyetso nk’ibyo Kagame agaragaza bemeza ko inama muganga we yamugiriye arizo ndetse ko zishobora kumufasha. Gusa, hari ukundi yazikurikiza atabyitwayemo nk’umugabo gito ujya kwinezeza abana nyina abakubitira kuryama! Izo nama aramutse azikurikije neza , imfungwa zifunze zizira kwikanga ubusa kwa Paul Kagame , ntizakomeza kuzura mu buroko.
Abanyarwanda nukubitega amaso twizere ko iyi nama umukuru w’igihugu yagiriwe nabahanga azayubahiriza, kandi abasenga basenge kuko umukuru w’igihugu iyo atameze neza twese turahungabana, naho rubanda rwagiseseka bo bakahagwa!
Source: inyenyerinews.org
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Ibi ntimugasebanye ngo murengere
Répondre
S
yewe yewe mbega inkuru mutugezaho amakuru ariko iyi yo iranyishe!
niko se président ntaburenganzira afite bwo kujya kureba umupira aho ashatse!!?ntimugakabye gusebanya afite umushahara we ndumva waba uhagije mu gufata indege nabali ababoyi barayifata nketse we!!niba muganga yaramubwiye ibyo akabikurikiza ikibazo kili hehe!!?Kagame ni umuntu nkabandi niba arwaye agomba kwivuza no gukulikiza ibyo muganga amubwiye!!namwe alimwe mwabikora!!naho kuvuga ngo ni umugabo gito buli wese afite catégorie aherereyemo!!afite bibi akora mais gukabya kwanyu nkye ndakwanze!!!pu syii
Répondre
H
Izina ryawe niba uri Mututsi,abantu nkawe nibo dusabira kugirango mushyire mu gaciro ,kera abatutsi biyubashye babitaga imfura bisobanura inyangamugayo,badakorongana,bagira imvugo y'ishema.Nongere nkubwire niba uri icyo uvuga uri,gerageza kwiyubaha.kuko wibuke Yesu avuga ngo dukunde abanzi bacu ntabwo yigeze atukana,intumwa ye yaciye ugutwi mubaje kumufata,yesu agusubizaho aravuga ati uwicisha inkota niyo azicishwa.
Kuvuga ko abantu bazerera isi,turi ingeri nyinshi:turimo impunzi,abahagarariye igihugu cyacu,hari abanyamari etccc...
Rero kuvuga ngo baze mumenagurane ni kimwe na wa mugani wa mutima muke wo mu rutiba:imbwa bayibujije gusohoka mumutiba yari yihishemo kubera ingwe yayihigaga,nuko amayezi ayihumuriye isokamo ifata umuhoro iti ya Ngwe irihe ngo nyiteme?uko byagenze uzabibaze niba utabizi.dushaka amahoro,ubumwe,no gusabana kandi nziko bizagerwaho.ntacyo twahaye Imana ngo tube turiho,abahutu beza n'abatutsi beza bishwe bazira uburenganzira bwawe ntacyo wabarushaga rero kurwana si wo muti w'amahoro.
Imana iguhe gushishoza.
ariko ubundi mwaretse utugambo mukaza tukamanyagurana hano mu rwanda umugabo akayoboa imbwa zikabebera nkuko muri kubuyera isi yose mwa bisimba mwe gusaaaaa
Répondre
M
chistian rwose urasobanutse ui umuntu wu mugabo cyaneeeee
Répondre
C
hari bene iki kinyamakuru hari abkozi biki kinyamakuru ubwenge ubumenyi bwanyu burangana na kadomo gusakuza murusha ingunguru irimo ubusa, ni mubura ubumenyi muzakopere ibikorwa byaba bufite ni biba nanira muzahitemo kogeza ibikowa bya bakunda igihugu kuko muri rukanka inyuma y'umuyaga. FPR oyeeeeeee , HE kagame paul oyeeeeeee, rwanda oyeeeeee tukurinyuma
Répondre
H
mbanze mbaze ababantu bandikira iki kinyamakuru.muziko ibibazo by'irwanda bitatewe nakagame,yaravutse arabisanga akoresha ingufu nkumuntu akemura ibyo ashoboye ndunva adakwiye gutukwa.simba murwanda ariko nkurikirana ibihabera usibye gukabya ntagikubo cyacitse ikindi kandi nsoma ibinyamakuru bitandukanye ariko nta opposition nimwe kwisi yandika nkamwe usibye gutukana ntamurongo uhamye mufite wogukemura ibibazo urwanda rufite.mwisebya igihugu cyanyu amahanga arabaseka ibi mukora ntibibaho .ubundi niki gifatika mwakoreye abanyarwanda mumaze kuzana abashoramari bangahe bateza imbere urwanda
Répondre
H
Jyewe sinumva uko abanyarwanda dukunda igihugu ko muzajya mukomeza gutuka Prezida Kagame.twuri hanze ntabwo bishimisha twebwe badakunda gusebanya ko musebya Umukuru w'iigihugu.
Muzashake uburyo mukina politike y'ubwenge n'ukwiyubaha.yajya kureba imikino nkabandi kuko nawe ni umuntu.muli gutuka igihugu ntabwo ari Kagame gusa.nigute umusazi yayobora igihugu?yaba yarakoresheje uburyo bwose ngo abe umukuru wigihugu,ijambo ry'Imana rivuga ko ubutegetsi buva ku Mana.alors twiyubahe twubaha n'abandi.Ngo abahutu,abatutsi'turi bamwe twese.Nuwuhe mutusi ufite imboro ku mutwe?ntiteye aho iyumuhutu cyangwa umutwa iri?none umututsikazi ufite amabere mumugongo ninde?ntari mu gituza nk'umuhutukazi cyangwa umutwa.turi kanyarwanda bamwe bazabyange ariko ni ko kuri.Imana ibahe kwiyumvira mubyo twandika.
I
Nimba iyi foto barayimufashe ari ku kibuga, ndabona yari yasebye bihagije ko yicaye muri rubanda rwa giseseka kandi ari umwami w'abidishyi. Hahahahahaaaaa!
Répondre
I
Hahaaaaaaaaaaaaaaaa! Akagabo kumiwe, kafashe ku twanwa kabuze izo kabandwa. Kicaye muri rubanda rwa giseseka aho bita ahasigaye hose. He he he he he he!!!!!!!!!! Ni aha 1000Frw ku Mahoro na 500Frw i Nyamirambo, igihe Rayon Psorts Gikundiro itakinnye arikoooooo,, kuko iyo yakinnye twishyura 2000Frw twishimye cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!
Répondre
I
ww usebya intwari y Urwanda Mr Pl kagame,umva shaa ntawata umwanya kuri ibyo uvuga,gusa,mukinyarwanda cyiza bavuga ngo uko imbwa zimoka suko ziryana,muzavuga muruhe maze mutahe,ni mwaruha ubuhunzi,dore ko mukunda ubuzima bworoshe,MUTAHE mwubake igihugu cyanyu, muve mumagambo abasenyaaaaaa
M
Ariko yabahahamura Kagame! Mwaramutuuutse mumuhimbira byose none mugeze aho mumubabarira mumwita perezida wa nyu! Uwanyu ni Kabila Kikwete naho mutuvire ku ntwari mwa bimyira mwe ngo ni veritasinfo/FDLR! Rick Warren yababwiye ko ati mwe Mana mwa binyendaro mwe!
Répondre
U
Uramwita intwari ejo uzamubona bamukurura mumuhanda nka KADAFI,abanyarwanda babone amahoro icyogihe uzamwita iki?Cyakora icyo umuca aguhe atarapfa kuko Uwiteka yamukuyeho amaboko kandi azicwa n'inshutiye n'igihe gusa ntazamenya ikimukubise!
H
Akariro gake na feri di!Tekereza nawe, utagirira Kagame impuhwe ni nde?Reba aho yicaye vraiment.Nta nokwegera aho abandi banyacyubahiro bari bari nk 'umwami Karoli wa España, nawe wari uri aho.Kujya kureba umupira koko, muri rubanda rwa giseseka, akava mu Rwnda akajya muri Porutugal aricyo kimujyanye.Iyo awureba kuri television, koariho mbona byari kurutaho.