Rwanda: Leta ya Paul Kagame yanze Ubufaransa n'ibyabwo byose/ Centre Culturel Franco-Rwandais yatangiye gusenywa nka Nyakatsi !!
Iyi nzu ihindutse amateka mu gihe mu Bufaransa hari amazu arengeje imyaka 2000 atarasenywa, ari nabyo bigaragaza umuco!!
[Ndlr : Nyuma yo guca ururimi rw’igifaransa mu Rwanda, Paul Kagame na leta ye bateye intambwe mu kwiha agaciro kuri uyu wa kabiri taliki ya 17/06/2014 ubwo hatangiraga igikorwa cyo gusenya inzu ndangamuco y’u Rwanda n’Ubufaransa (Centre d’échange culturel Franco-Rwandais), iyo nzu ikaba yarasenywe ngo kuko imyubakire yayo itajye n’igihe inyubako zo mu Rwanda zigezemo ! Kugeza ubu leta y’Ubufaransa ntacyo irabivugaho uretse ko nta ninyungu nyinshi yarifite kuri iyo nzu mu gihe ururimi rw’igifaransa rugize umuco w’Ubufaransa rwaciwe mu Rwanda ! Igisigaye ni ukureba niba umuco w’icyongereza icyo gihugu cyahisemo nawo warateye imbere cyane ko uko imyaka irimo igenda yiyongera ubuyobozi bwaciye igifaransa mu Rwanda buri kugenda buterana amagambo n’ibihugu byarusabye kuzana umuco w’icyongereza mu Rwanda !]
Mwene Rutagambwa akomeje kwereka amahanga ko Kagame wo muri 2014 ari wa wundi wo muri 1994. Kugirango twibutse abari bataravuka, ni uko muri 1994 igihe igice kimwe cy'abanyarwanda cyariho cyicwa bunyamaswa n'Interahamwe n'ibyitso bya Kagame, France yasakuje cyane ihamagarira amahanga gutabara kugirango akore inguni(corridor) hafi y'i Burundi abahunga bagombaga kuririndirwamo umutekano, Kagame yemeza ko uzajya gutabara azamurasa, ahubwo ategeka ingabo za Loni kuva mu Rwanda bidatinze. Ibi byose yabikoraga ku ibanga yari aziranyeho na Museveni wa Uganda na Clinton wayoboraga USA. Ingaruka z'uko kwikunda n’irari rirenze kamere ry'ubutegetsi ritagira umutima wa kimuntu, twarazibonye kandi buri munyarwanda wese aracyazirengereye.

Ubu naho Kagame aririrwa atera ubwoba abaturage ababwira ko azabarasaho amanywa y'ihangu boshye urasa inyoni zo muri Afrika kuko ku yindi migabane zirengerwa n'amategeko uyarenzeho agahanwa bikomeye mu gihe baba bamufashe azirasaho.Ubu noneho Kagame yeruye bikabaije kuko yatangarije cya kinyamakuru amaze imyaka 20 yifashisha mu kinyoma cye kitwa Jeune Afrique cyandikirwa mu Bufransa, aho yemeje ko za Human Right Watch zimunenga ntacyo zivuze ahubwo ko agiye kurushaho kwica uwo ashaka n'igihe ashakiye.Ibi kandi akora ngo Amerika yamushyize ku butegetsi ntigomba kumunenga kuko nayo ibikora. Igisekeje cya Kagame ni uko akenshi avuga n'ibyo atazi: Amerika yica abanyamahanga naho we akica abanyarwanda! Ariko se ntituvuga mu kinyarwanda ngo « wigisha intore guhamiriza ikakurusha? » Ibyo aribyo byose yaberetse nabo ko ari ubusa imbere ye: ibi nibyo twita gukurura amatwi!

Heee! Niba mushaka gupfa nabibaha none aha! (Ijambo Kagame yavugiye mu Ruhengeri)
Ikindi twavuga ni uko ibintu Kagame ariho akora byerekana ko azi urumutegereje akaba ariho asiganwa n'igihe ngo byibura azajye yibukwa nk'intwari kandi azajya avumirwa ku gahera kurusha nyirakuru Kanjogera. Muri uku gusiganwa n'igihe hari ibirori ateganya mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2014 ; azashyingira umuhungu we ku ngufu. Ariko hari n'ikindi gikorwa gishobora kuzatuma Kagame yirya icyara ko yumvishije umwanzi: Ubu yatangiye gusenya ya nzu ndangamuco y'Ubufransa yari i Kigali. Abafransa ntako batagize ngo bahabwe uruhusa rwo kuhavugurura ariko Kagame arabyanga.
Kuri mwene Rutagambwa, umwanzi wese yaba umwera cyangwa umwirabura agomba gusogongera ku bihano bya FPR: kwicwa, gutorongezwa, gufungwa, gukeneshwa cyangwa se gusenyerwa. Ejo yari Kalisa BCDI, Ayabatwa Rujugiro, Karegeya na Kayumba, Ubufransa n'abandi ; ejo hazaza ni njye, wowe, USA n'Ubwongereza bamuteretse mu Rugwiro; ibihano birangana ku muntu wese utumva ivanjili y'ikinyoma ya FPR. Ibyo aribyo byose, biragaragara ko igihugu cy'u Rwanda kiyobowe n'icyihebe cy'umusazi uzakiroha mu rwobo niba nta gikozwe mu maguru mashya.
Mana tabara abawe.
Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikamaku kuri na Demukarasi(SKUD)
shikamaye.blogspot.no
shikamaku kuri na Demukarasi(SKUD)