Rwanda: Kabarebe James yiyemeje gushinga umutwe wa gisilikare wo kurasa interneti !!
Ntabwo ari urwenya, General Kabarebe James yiyemeje kurasa interneti ! Ntagitangaza kirimo kuko na Freud Ibingira yashatse kurasa akadomo k’inyuguti ya “i” kuko yari yananiwe kwandika iyo nyuguti!! Aba batekinisiye bacu mu kurwana bagiye kuzasiga umugani ku isi kuko ikibananiye kumva cyose bahita begura imbunda!
Kuva mu mwaka w’2010 leta ya Paul Kagame yafashe ingamba zikaze zo gufunga imbuga za interneti mu Rwanda zandikirwa mu bihugu byo hanze; muri iki gihe ntabwo abanyarwanda bashobora gusoma amakuru yandikwa n’imbuga z’abanyarwanda bari hanze y’igihugu! Byageze naho mu masomero ya internet (cyber café) DMI ya Kagame icengeramo kugira ngo ijye ireba ibyo abantu bayarimo bari gusoma kuri internet, abantu bamenya ayo mayeri bahunga ayo masomero!
Leta ya Kagame yasanze ibyo bidahagije maze itegeka amasosiyeti y’itumanaho mu Rwanda kujya yandika imyirondoro y’abaguze amakarita ya telefoni kugira ngo babone uko bakurikirana abanyarwanda bazajya bavugana na bene wabo bari mu bihugu by’amahanga, Icyo cyemezo ntabwo cyashoboye guha umutekano Kagame na leta ye n’ubwo cyahise gishyirwa mu bikorwa, guhera mu mwaka w’2012 iyo leta yashyizeho itegeko ribuza abanyamakuru bari mu Rwanda kwandika amakuru ya gisilikare mu rwego rwo gukingira ikibaba umutwe wa M23 warwanaga muri Congo, ariko ibyo byose ntacyo byatanze, ubwoba bwo kuvuga ibitagenda bwakomeje kuba bwinshi !
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo hashyizweho itsinda ry’intore rigomba kujya gutukanira ku mbuga mpuzambaga (facebook ,twitter…) ariko nabyo ntacyo byatanze, ubu ikigezweho ni ukunyereza abafite amatelefone arimo uburyo bw’itumanaho bwa whatsapp, viber, skype… kugira ngo abo batunze iryo tumanaho bage kugenzurwa harebwe niba batavugana n’abantu bo hanze y’igihugu bitwa abanzi! Ubwo buryo nabwo Kagame na FPR basanze budahagije kuburyo noneho Paul Kagame yateye intambwe yo kwiyemeza kujya arasira kumugaragaro abaketsweho kuvugana n’umwanzi!
Izo ngamba zose zo gushaka gucecekesha abanyarwanda no kubahoza mu bwoba Kagame na FPR barabona ntacyo zitanga none biyemeje gushyiraho umutwe wa gisilikare wo kurasa kumugaragaro interneti!! Umushinga wo gushyiraho uyu mutwe Kabarebe awusobanura avuga ko ari uburyo bwo gukingira amabanki akomeje kwibwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga! Nyamara ibyo avuga sibyo, kuko biramutse ari uko bimeze amabanki ubwabo niyo yashaka abakozi kabuhariwe bize ibyikoranabuhanga kugirango yikingire ubwo bujura, byaba ngombwa ayo mabanki akaba bakwiyambaza ubutabera aho kwiyambaza igisilikare !!
Ikibazo gikomereye cyane Kabarebe ni uburyo yahamagariye urubyiruko rw’u Rwanda kwihutira kujya kuri internet rugahangana n’imbuga mpuzambaga zivuga nabi u Rwanda kandi mu Rwanda izo mbuga avuga zidafunguwe! None se urwo rubyiruko ruzahangana n’ibyo rutabona? Igisilikare cya Kabarebe kizakoresha iyihe ntwaro yo guhangana na internet? Mbese aho kuvuga ko bagiye guhangana na internet ntibihuye n’imitekerereze y’igisilikare cya Kagame kibwira ko ibibazo byose bikemurwa n’imbunda!!! Ni ukubitega amaso ariko aho ibintu bigeze leta ya Paul Kagame ifite uburwayi bukomeye abantu bita “Muzunga” kuko ibyemezo ifata bimwe bigenda bivuguruza ibindi!! Ntabwo wafunga imbuga za internet mu Rwanda noneho ngo wongere usabe n’abanyarwanda kujya kurwana intambara yo kuvuguruza ibyanditse ku mbuga za internet kandi badashobora kuzisoma kuko zifunze!!
Ubibona ukundi yabitugezaho neza !
Ubwanditsi