Rwanda: Ihuriro ry'amashyaka yemewe risanga leta y'u Rwanda igomba kugirana ibiganiro na Congo aho kurwana !
Imirwano ya hato na hato yabaye inshuro eshatu hagati y’ingabo za Congo n’iz’u Rwanda yatangiye kuwa gatatu yatumye benshi bibaza ko hashobora kuba intambara hagati y’ibihugu byombi. Ubunyamabanga bw’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda burasaba Leta y’u Rwanda gushaka inzira, zitari iz’imirwano, zo gukemura iki kibazo.
Ati “Intambara ntabwo yubaka, ubu ibyiza biva ku mahoro abanyarwanda barabibonye, aho abantu bashobora kwiteza imbere, amahoro nibwo bukire burambye. U Rwanda n’ibindi bihugu byo muri kano karere bigomba kumva akamaro k’amahoro, akamaro k’umutekano no gukorana, biriya ni ukwisekesha.”
Kayigema Anicet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki 11yemewe mu Rwanda yabwiye Umuseke kuri uyu wa kane ko nawe kimwe n’abandi banyarwanda bahangayikishijwe n’ibiri kuba. Avuga ko n’ubwo habaho ubushotoranyi ariko u Rwanda rukwiye gushaka inzira y’amahoro yo gukemura ikibazo kuko ruzi neza ingaruka z’intambara ko ari ugusenya gusa.
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2Funnamed_14_-26-cf164.jpg)
Kayigema avuga ko ikibabaje cyane ari uko usanga ibihugu bishotorana bikanarwana kandi nta nyungu bibifitemo. Yagize ati “Hari ubwo usanga inyungu z’ariya makimbirane atari inyungu z’abarwana ubwabo, ahubwo ari iz’abanyamahanga cyangwa abandi bantu baba bafite ibyo bashaka guhembera.”
Ku bijyanye n’ikibazo cy’imipaka Kayigema avuga ko imipaka yashyizweho n’abakoloni muri iki gihe yagakwiye gutuma abantu bahura bagakorana aho kubateranya kuko ngo hari n’aho abo bakoloni batagiye banashyira ibiranga urugabano. Avuga ko inzira yo gukemura iki kibazo ari ugushyiraho imbago zigaragara aho zitari. Gusa ko abanyafrika bakwiye gutera imbere bakarenga imipaka, ibihugu bigakorana bititaye cyane ku mipaka, aho kubatanya ikabahuza.
Ati “ Kabone n’ubwo habaho ubushotoranyi buvuye mu baturanyi yizeye ko hari uzamutabara, ariko aba yirengagije ko umuntu wese uturutse kure agufasha kwisenyera atagufasha kubaka.
Anicet Kayigema avuga ko hari igihe ihuriro ry’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda yatumiye Geverinoma baganira birambuye ku ikemurwa ry’amakimbirane mu karere, bakemeranya ko u Rwanda ruzajya rufata iya mbere mu gukemura amakumbirane mu mahoro.
Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW
UMUSEKE.RW