Rwanda: Ese dushobora kurwana n'uwo ariwe wese dusabiriza 48% by'ingengo y'imari yose ?
Publicité
[Ndlr : Ngo “umusore utiraririye ntarongora inkumi” uyu ni umugani wa Kinyarwanda baca umuntu wiyemera cyane; abafaransa bo bawuvuga ukundi ngo “igikeri cyihaze umwuka gishaka kungana n’inzovu kiraturika!” Uwavuga ko iyi migani yombi ireba abayobozi b’u Rwanda muri iki gihe ntabwo yaba yibeshye, u Rwanda rufite ibibazo by’ubukene no kutagira umutungo uhagije noneho bigakubitiraho ubuto bw’igihugu no kuba kidakora ku nyanja kandi u Rwanda rukaba rufite ubucucike bw’abaturage benshi kuburyo ubutaka bwo guhingabo ari buke cyane! Ibyo byose n’inzitizi zikomeye zishobora kubangamira iterambere ry’igihugu ariko igiteye impungenge cyane ni uko abayoboye igihugu muri iki gihe bashora igihugu mu ntambara z’urudaca kandi intambara isenya ikaba itubaka ndetse ikaba inahenda cyane!
Kubaka ibikorwa remezo bizibandwaho nk’ishingiro ry’iterambere nk’uko byanagarutsweho mu nama ya BAD iherutse kubera i Kigali, aho ibihugu by’Afurika byemeranyije kubiteza imbere. Biteganyijwe ko igice kinini cy’aya mafaranga agize ingengo y’imari kizava mu misoro, aho Minisitiri yagaragaje ko hazongerwa imisoro ku makarita ya telefoni, gukangurira abaturage kuyitanga no gukoresha ikoranabuhanga mu kuyaka. Ikindi gice kikazava hanze yaba mu buryo bw’inkunga cyangwa inguzanyo n’ahandi. Amafaranga ategerejwe mu nkunga z’amahanga agera ni miliyari 667.6, bingana na 38% by’ingengo y’imari u Rwanda ruteganya gukoresha muri 2014/2015 .
Kugira ngo abayoboye u Rwanda muri iki gihe bakomeze kwigundiriza kubutegetsi babona bagomba gushoza intambara ku muntu uwo ariwe wese ubasaba ko u Rwanda rushobora kuyoborwa mu buryo bwa demokarasi! Ese izo ntambara abayobozi bishyizeho mu Rwanda bahoza mu kanwa bazazishobora mu gihe bajya gusabiriza hafi 48% by’ingengo y’imari mubagiraneza? Igihugu ntikiyoborwa nk’inyeshyamba, hari ibintu bigomba kwitonderwa kugira ngo umuntu yitwe umuyobozi w’igihugu, igihe kirageze kugira ngo u Rwanda ruve mu ntambara ahubwo ruyoboke ibiganiro biganisha kuri demokarasi nyayo!]
Inteko rusange ihuriweho n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje kuri uyu wa kane, ingengo y’imari ingana na miliyari 1753, 3 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu mwaka w’imari wa 2014/2015. Ingengo y’imari y’uyu mwaka yashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, taliki ya 12 Kamena 2014.
Ugereranije n’ingengo y’imari yakoreshejwe mu mwaka ushize wa 2013/2014, amafaranga leta izifashisha muri gahunda zinyuranye yiyongereyeho miliyari 75, 6. Amb. Gatete yavuze ko igice kinini cy’ingengo y’imari nshya kizibanda ahanini ku gushyigikira gahunda z’imbaturabukungu ya kabiri mu kurwanya ubukene (EDPRS II), izikubira 52% by’ingengo y’imari yose.
Kubaka ibikorwa remezo bizibandwaho nk’ishingiro ry’iterambere nk’uko byanagarutsweho mu nama ya BAD iherutse kubera i Kigali, aho ibihugu by’Afurika byemeranyije kubiteza imbere. Biteganyijwe ko igice kinini cy’aya mafaranga agize ingengo y’imari kizava mu misoro, aho Minisitiri yagaragaje ko hazongerwa imisoro ku makarita ya telefoni, gukangurira abaturage kuyitanga no gukoresha ikoranabuhanga mu kuyaka. Ikindi gice kikazava hanze yaba mu buryo bw’inkunga cyangwa inguzanyo n’ahandi. Amafaranga ategerejwe mu nkunga z’amahanga agera ni miliyari 667.6, bingana na 38% by’ingengo y’imari u Rwanda ruteganya gukoresha muri 2014/2015 .Hari ingorane zitezweho kuzahungabanya iyi ngengo y’imari
Amb Gatewte yagaragarije inteko y’abadepite ko hari impungenge z’uko mu gihe ubukungu bw’ibihugu byateye imbere bwakomeza kuzahara, byagira ingaruka zikomeye ku byo u Rwanda rwohereza mu mahanga, bitaretse inkunga bigenera u Rwanda yagabanuka cyangwa se ikaba yanabura. Ikindi kibazo gishobora kuba cyabangamira iyi ngengo y’imari kikanabangamira ubukungu muri rusange ni ihindagurika ry’ikirere, ahanini ryibasira urwego rw’ubuhinzi, kandi ari rwo ruza mu zifitiye akamaro kanini ubukungu bw’igihugu.
Ihungabana ry’ubukungu ku bihugu bikize, itinda cyangwa ikurwaho ry’inkunga z’ibihugu by’amahanga biri mu byakomye mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’umwaka ushize, rikanaba no mu byatumye ubwiyongere bw’ubukungu bwa 6, 6% u Rwanda rwari rwiyemeje butagerwaho, ahubwo bukaba 4,6%. Muri rusange, Mnisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko mu myaka 10 ishize ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage byazamutse cyane, ariko bigeze mu myaka 2 ishize habaho imbogamizi burahungabana.
Nk’uko bisanzwe bigenda, ibihugu byose bihuriye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byashyize ahagaragara amafaranga bizifashisha mu mwaka w’igengo y’imari utangira muri Nyakanga.
Source : Igihe.com
