17H30: Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende amaze gutangaza ko ingabo z'u Rwanda zivuganye umusilikare mu kuru wa Congo ufite ipeti rya Colonel mu mirwano yahanganishije ingabo z'ibihugu byombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu. Leta y'u Rwanda yo iremeza ko uwo musilikare yarashwe bitewe ni uko yari yinjiye kubutaka bw'u Rwanda yitwaje intwaro !
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 11/06/2014 ingabo z’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’ingabo za Leta y’u Rwanda RPF zakozanyijeho mu mirwano yazihuje ku mupaka uhuza ibyo bihugu byombi.Ibihugu by’u Rwanda na Congo bikaba bimaze igihe birebana ay’ingwe cyane cyane nyuma y’itsindwa ry’umutwe wa M23.
Umuvugizi w’ingabo za Congo Lt.Col Olivier AMULI yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ibyerekeranye n’iyo mirwano muri aya magambo : «Ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka ku isaha ya saa kumi nimwe za mu gitondo (05H00), zishimuta umwe mubasilikare bacu ufite ipeti rya kaporali, ingabo zacu zihita zitabarana ibakwe, zisubiza abo banyarwanda mu gihugu cyabo, ubu hari ituze ariko impande zombi ziryamiye amajanja ».
Iyo mirwano yabereye ahitwa Kanyeshaza ku birometero 20 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, Colonel Amuli akaba atatangaje niba hari abantu cyangwa se ibintu iyo mirwano yahitanye. Umwe mubayobozi b’inzego zibanze ndetse n’umuturage utuye muri ako karere kabereyemo imirwano, batangarije AFP ko kurasana hagati y’ingabo z’ibihugu byombi kwatangiye mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (04H00) guhagarara ku isaha ya saa mbiri n’igice za mu gitondo (08H30).
Abaturage muri ako karere bafite ubwoba bwinshi kuburyo n’ikigo cy’amashuri abanza kiri muri ako karere kitafunguye imiryango yacyo. Mu gitondo cy’uyu munsi, intumwa za leta ya Congo zafashe urugendo zerekeza mu Rwanda kujya kugirana ibiganiro n’ingabo z’u Rwanda kugira ngo zibohore umusilikare wa Congo izo ngabo zashimuse, izo ntumwa za Congo zikaba zigizwe n’abakuru b’ingabo n’abashinzwe iperereza muri icyo gihugu.
Umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku yoroheje cyane irasana ry’ingabo z’ibihugu byombi, akaba yavuze ko ari impanuka yatewe n’ingabo z’u Rwanda yatumye ingabo zombi ziterana amasasu, bityo akaba kuri we ntamirwano yabaye, Paluku akaba yavuze ko iperereza ryatangiye ryo kumenya impamvu nyakuri yatumye ingabo z’ibihugu byombi zirasana.
Kugeza ubu ntacyo abayobozi bo kuruhande rw’u Rwanda bari bagira icyo batangaza kuri iryo rasana ryabaye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ; ingabo za leta ya Paul Kagame zikaba ziheruka kurwana imbonankubone n’ingabo za Congo mu ntambara yazihanganishije mu myaka y’1996-1997 ; 1998-2003. Igihugu cya Congo kikaba gishinja leta y’u Rwanda gushinga imitwe inyuranye ihungabanya umutekano muburasirazuba bwa Congo ndetse no mu karere kose ariko kuva umutwe wa M23 watsindwa n’ingabo za Congo mu burasirazuba bwa Congo muri ako karere harangwaga agahenge k’umutekano !
Ese aho Kagame ntiyigiriye inama yo gushoza intambara kuri Congo amahanga ataramutegeka kugirana ibiganiro n’impunzi z’abanyarwanda ubu zirimo zishyira intwaro hasi zikiyemeza gukora urugamba rwa politiki imbere mu Rwanda ? Amateka azaduha igisubizo !
Source : Lecongolais.cd