Rwanda: Abanyarwanda ni baryame basinzire! Brig.Gen Nzabamwita ni injiji cyangwa ni Semuhanuka?
Mu mugambi wa gahunda yo gushinga igihugu cya“Empire Hima” cyangwa “Tutsiland”muri Afurika, Brig. Gen Nzabamwita kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014 nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu byerekeranye n’umutekano hagati y’ibihugu bya Uganda, Kenya n’u Rwanda; yabwiye abanyamakuru ati: “abanyarwanda nibaryame basinzire, icyahungabanya umutekano ntaho cyaca!” Brig. Gen Nzabamwita yakomeje agira ati: “Abantu birirwaga ku maradiyo basakuza basanzwe bafatanya na FDLR batemberaga muri aka karere, akabo kashobotse, bazajya bagera ku kibuga cy’indege Jomo Kenyatta muri Kenya bamere nk’abaje i Kigali!”
Abanyarwanda bakimara kumva amagambo ya Nzabamwita bahise bumva ko amarondo mu Rwanda aciwe kuko bemerewe kuryama bagasinzira, u Rwanda rukaba rugiye kuyoborwa nk’ibindi bihugu nk’uko Kenya na Uganda biyobowe! Niba atari uko bimeze Brig.Gen Nzabamwita ameze nk’uri kuvugishwa n’ubwoba buvanze n’ubujiji cyangwa se akaba ari Semuhanuka!
Brig.Gen Nzabamwita afite ubujiji buvanze n’ubwoba:
Bisanzwe bizwi ko ubumenyi bw’abasilikare bakuru ba Kagame bugerwa ku mashyi, kuko amapeti bagiye bahabwa adakurikije ubumenyi bafite bakuye mu ishuri rya gisilikare, ahubwo ayo mapeti bayahawe bitewe ni uko bagiye bashobora kwica abahutu benshi; ibyo bigaragazwa nuko mu gisilikare cya RPF harimo n’abasilikare bakuru batazi gusoma no kwandika! Kuba abasilikare bakuru ba Kagame bafite icyuho gikomeye mu bumenyi bituma bafata ibyemezo cyangwa bakavuga amagambo atarimo ubwenge na buke nk’uko Brig.Gen Nzabamwita yabigaragaje mu mvugoye yo kurwanya abanyarwanda abita abanzi b’igihugu!
Iyo Brig.Gén.Nzabamwita aza kugira ubumenyi bukwiye umusilikare ufite ipeti ryo mu rwego rwe, aba yarabanje kuzirikana ku ihame ry’umuhanga mu mibare witwa Archimède wasobanuriye umusilikare w’umuromani ufite ipeti rya Kapiteni witwa Lucius ko kwagura imbibi z’umupaka w’igihugu ntacyo bimaze ahubwo birushaho guha ingufu uwo wita umwanzi! Uyu Kapiteni Lucius twagereranya na Nzabamwita yahise yiyumvisha ko Archimède ari umwanzi w’igihugu ahita amurasa aba aramwishe, nyamara ibyo Archimède yavuze byaje kugaruka abaromi, ubwami bwabo burasenyuka !
Kapiteni Lucius yahoye iki Archimède?
Archimède ni umugereki wari umuhanga cyane mubumenyi bw’imibare mu kinyejana kibanziriza ivuka rya Yezu. Mu gihe cye ubwami bwa Roma bwari bukomeye cyane kuburyo bwageze naho bwigarurira igihugu cy’Ubugereki ; ubwo Archimède nawe aba atangiye kuyoborwa n’ingoma ya Roma. Mu gihe hari intambara ikomeye yo kwigarurira akarere ka « Syracuse », Archimède yakoresheje ubuhanga bwe bukomeye mu mibare maze akorera ingabo z’abaromani ibimashini 2 bikomeye byateraga amabuye manini akagera kure aho umwanzi yahungiraga ;ibyo bimashini by’intambara byatumye ako karere ka Syracuse kagwa mu maboko y’abaromani vuba cyane !
Ubwami bwa Roma ntibwashizwe, bwakomeje gutegura intambara zo kwigarurira ibindi bihugu, kugira ngo bukomeze gukomera ku isi nk’uko byari bimeze muri icyo gihe. Muri uwo mugambi wo gushaka gutegeka isi, Roma yateguye gahunda yo kwigarurira inyanja ya Mediterane yose, nibwo yoherezaga Kapiteni Lucius gusaba umuhanga Archimède ubufasha bwo kubakorera ibindi bimashini bikomeye cyane by’intambara bizabafasha kwigarurira inyanja ya Meditarane.
Kapiteni Lucius yihutiye kugera kw’Archimède, asanga ari iwe mu rugo ari gukora ubushakashatsi bujyanye n’imibare ; imbere ye hari ibibaho bishushanyijeho inziga. Kapiteni Lucius yaramukije Archimède mu byubahiro bya gisirikare amushimira ko yabakoreye ibimashini by’intambara bikomeye, bityo Archimède akaba yarafatwaga nk’umusilikare ukomeye n’ingabo za Roma ; ariko Archimède ntiyari ashishikajwe n’ibyubahiro yahabwaga na kapiteni Lucius kuko yumvaga ibimashini yakoze ntagaciro kenshi bifite akurikije ubushakashatsi bwe yarimo akora bwo kuzakora ibirenzeho!
Kapiteni Lucius yasobanuriye Archimède ubutumwa yahawe n’ubuyobozi bwa Roma bwo kubakorera ibimashini by’intambara bikomeye kugirango Roma ishobore kwigarurira inyanja ya Mediterane yose ! Lucius yabwiye Archimède ko Roma nishobora kwigarurira inyanja ya Mediterane, izaba ishoboye kugenzura isi yose ! Archimède akimara kumva uwo mushinga wa Roma wo gufata Mediterane yabwiye Lucius ko Roma iri kurushywa n’ubusa! Archimède yeretse kapitene Lucius inziga ebyiri : uruziga ruto n’uruziga runini ; abaza Kapitene Lucius ati : « Ese uribwira ko umuhanga mu mibare ari uwashoboye gushushanya uruziga runini ? » Archimède yabwiye kapitene Lucius ko uburyo bwo gukora imibare y’uruziga (formule) rwaba ruto cyangwa runini ari bumwe!
Archimède yakomeje abwira kapiteni Lucius icyo uruziga ruto n'urunini bisobanura; uruziga runini Archimède arugereranya n’umushinga wa Roma wo kwagura imbibi z’ubwami bwayo kugira ngo igaragaze ko ari igihangange ku isi muri icyo gihe. Archimède yabwiye kapitene Lucius ati : «uruziga rwaba ruto cyangwa runini, buri gihe ruhorana umupaka, na Roma rero nayo yaba nto yaba nini izahora ifite umupaka ». Archimède yasobanuriye Lucius ko iyo umupaka w’igihugu wagutse, abanzi b’igihugu bajya inyuma y’uwo mupaka, bityo rero uko umupaka waguka niko n’umupaka w’umwanzi urushaho kuba munini kuko umwanzi ajya inyuma y’umupaka uri Kwaguka !
Dukurikije ibisobanuro by’Archimède, bishatse kuvuga ko niba kubw’ubufatanye bw'ibihugu, Kigali izakura ikagera muri Kenya, FDLR (yitwa abanzi) izaba igeze kure, iri inyuma ya Kenya, ubwo nayo izaba yaguriwe umupaka! Iri hurizo ntabwo Brig.Gen Nzabamwita ashobora kuryumva kubera ubumenyi bucye! Archimède ntiyagarukiye aho, yasobanuriye kapitene Lucius ko iyo uruziga rubaye runini, bisaba imbaraga nyinshi zo kurinda umupaka warwo ; nyamara bikorohera ushaka kuvogera uwo mupaka kubona icyuho kuburyo bworoshye! Niba Nzabamwita agerageza kumva iri hurizo ni uko umupaka w’ubwami bwa Hima n’ugera muri Kenya, bizorohera cyane abahutu (FDLR) kuvogera uwo mupaka, kuko ntiwaba warananiwe gukumira FDLR muri Rutshuru honyine ngo uzashobore kuyikumira mu gihugu kinini gifite umupaka ugera muri Kenya (Kanda aha wumve Kayonga ari kumwe na Nzabamwita babeshyako FDLR bayirangije muri Rutshuru mu gihe M23/RDF yarwanaga i Goma ku italiki ya 4/09/ 1992 ) !
Archimède kandi yasobanuriye Lucius ko iyo umupaka w’igihugu ugenda urushaho kwaguka, ari nako icyo gihugu kigenda kirushaho kugwiza abanzi; kuko mu gihe cyo kwagura umupaka abanzi bagenda biyongera bakihinda bagana inyuma y’umupaka mushya, amaherezo ingufu zishirana uwagura umupaka, umwanzi akabona icyuho kuburyo bworoshye kuko umupaka uba wabaye munini, ikiba gisigaye ni uko umwanzi akwinjirana akakugarukana !
Brig.Gen Nzabamwita ashobora kuba yibwira ko yakwifashisha ingabo za Uganda niza Kenya mu guhiga abahutu (FDLR) ! Aramutse ari uko abitekereza byaba ari akaga kuko byamusaba guhindura ingabo zose za Kenya na Uganda zikaba nk’inkotanyi, zigatekereza nk’inkotanyi, zikanakora nk’inkotanyi... ; ibyo bikaba bishatse kuvuga ko amarondo asanzwe akorwa mu Rwanda yo guhiga umwanzi (umuhutu) agomba gukorwa no muri Kenya na Uganda, telefoni zikagenzurwa muri Kenya na Uganda nk’uko bikorwa mu Rwanda, abagande n’abanyakenya bafite isura nk’iy’abahutu bakanyerezwa nk’uko bikorwa i Kigali… Biramutse bigenze gutyo abaturage b’ibyo bihugu bazahita bafata ingabo zabo nk’abanzi maze umuhutu Brig.Gen Nzabamwita yashakaga kwikiza akagira abakunzi benshi mu baturage ba Kenya na Uganda kubera akarengane bakorerwa !
Archimède, amaze gusobanurira kapiteni Lucius ko umushinga wo gushaka gutegeka isi yose ari ubusazi kuko bizabakurira gutsindwa, kapitene Lucius yahise yica Archimède kuko yabonaga adashaka gufasha abaromani urugamba kuko ari umugereki, ubwo inkuru yahise ikwira hose ko Archimède yishwe mu buryo bw’impanuka ! Ibi bikaba byerekana akaga ko kuyoborwa n’abasilikare bafite ubumenyi buke buvanze n’ubugome nk'uko bimeze mu Rwanda! Ikintu cyose abasilikare nkabo b’abaswa badashobora gushyikira bakoresheje ubwonko bwabo bahita bitabaza imbunda ! Urupfu rw’Archimède rukaba rwibutsa abanyarwanda amasomo yo kwiga gusoma no kwandika yahabwaga abasilikare bakuru ba FPR inkotanyi ubwo bari bamaze gufata igihugu, ayo masomo yatangirwaga mu ishuri ry’ahahoze hitwa KIST!
Mu gihe Gén. Fred Ibingira (mu bona ubanza ku ifoto) yarimo yigishwa gusoma no kwandika muri iryo shuri(KIST), yananiwe kwandika inyuguti ya «i» akananirwa guhuza akadomo ko hejuru yayo n’agakoni kayo ko hasi, nibwo yabwiraga bagenzi be ati : « kariya kaginga k’akadomo gakomeje ku nsumbuwa, uwareba ukuntu akarasa» ! Ngicyo igisubizo cy’inkotanyi mu miyoborere y’u Rwanda, ni ukwica gusa !! Ariko ni hahandi urupfu ntirukemura ibibazo ahubwo rurabyongera, n’ubwo Archimède yishwe na Lucius, amaherezo ibyo Archimède yavuze byarabaye kuko Roma yakomeje intambara zo kwigarurira isi ariko amaherezo iratsindwa nk’uko yabivuze ahubwo biyiviramo no gusenyuka, ubuhangange Roma yashakaga kugeraho burayoyoka ! Ni igihugu cya Tutsiland Brig.Gen. yishimira ko kigiye kugera muri Kenya ntikizabaho!
Brig.Gen Nzabamwita ni Semuhanuka !
Uwavuga ko Brig.Gen Nzabamwita abeshya nka Semuhanuka ntiyaba abeshye ! Kuvuga ko imbaraga z’ababangaradeshi (abanyamahanga) b’abanyakenya n’abagande arizo zizarimbura FDLR (abahutu) ni ikinyoma gikomeye! Nzabamwita yagombye kuvuga impamvu ahora buri munsi avuga ko mu Rwanda hari FDLR ariko akaba yarananiwe kuyikuramo none ubu akaba avuga ko azajya gufatira abashyigikira FDLR ku maradiyo i Naïrobie kandi abasize mu mbere!
Iyaba Brig. Gen.Nzabamwita atabeshyaga, yagombye kunyarukira muri Congo akajya gukurayo FDLR, kiretse niba agitsimbaraye ku kinyoma cye cyo kwemeza ko umwanzi muri Congo yamurangije nkuko yabibeshye ubwo yajyaga gutarura ingabo za Kagame zari muri M23 i Rutshuru ngo ni « Force spéciale » ! Ibyo aribyo byose FDLR iri muri Congo kandi iri gushyira intwaro hasi, Brig.Gen.Nzabamwita yasobanurira abanyarwanda impamvu atajya gufata FDLR muri Congo kandi ariho hafi kurusha muri Kenya ? ndetse ibiri amambu, FDLR iri muri Congo nta ntwaro ifite kuko yazirambitse hasi, kuki Nzabamwita atahakoza ikirenge ?
Brig.Gen. Nzabamwita yagombye gusobanurira abanyarwanda uko amasezerano agenga ibihugu mu gutabarana aba ateye, ubusanzwe ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa iyo igihugu cyatewe nikindi gihugu, kandi icyo gihugu cyagiteye nacyo kikaba kitari muri ayo masezerano yo gutabarana, nibwo ibindi bihugu biza kugitabara; ariko se noneho abaturage bo mu gihugu kimwe nibatera hejuru ubutegetsi bwo mu gihugu cyabo kubera igitugu, ingabo zo mu kindi gihugu zizahurura zije kurwanya abaturage b'igihugu kindi?
Uretse kandi n’abaturage b’igihugu kimwe bashobora kwanga ubuyobozi bwabo bikagorana, ni ibihugu byagiranye amasezerano yo gutabarana bishobora gushyamirana hagati yabyo (Uganda yarwanye n'u Rwanda i Kisangani), icyo gihe watabara nde? urundi rugero rutari kure, ni uko igihugu cy’u Rwanda na Uganda byohereje abasilikare bo kujya gufasha urugamba perezida Salva Kiir wa Sudani y’epfo aho ahanganye na Riek Machar. Muri iki gihe igihugu cya Kenya kivuga ko gifatanyije n’u Rwanda na Uganda mu gutabarana, cyo kikaba gishyigikiye Riek Machar ndetse kikaba cyaramwakiriye muri iyi minsi ! None se u Rwanda na Uganda bazahangana na Kenya muri Sudani y’epfo ?
Ikindi kinyoma gikabije cya Brig.Gen.Nzabamwita yagaragaje ni uko yagize ati : « Nta musirikare wa RDF uzajya gupfukamira ibihugu bikize ngo baze kudufasha mu kwiyubaka hari Uganda, na Kenya. Sudani n’u Burundi nabyo biri mu nzira » ! Nyamara muri ibi bihugu byose Nzabamwita yavuze nta nakimwe gifite ubushobozi bwo gutwara ingabo zacyo ngo bushobore kuzigeza mu kindi gihugu, byose byitabaza igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika mugutwara ingabo zabyo! Ingabo za Uganda n’u Burundi zijya muri Somaliya zatwawe n’indege z’Amerika; ingabo z’u Rwanda zijya mu gihugu cya RCA na Sudani zatwawe n’Amerika, none nzabamwita akabeshya ngo nta gihugu cy’amahanga bazongera gupfukamira! Azabeshye abahinde !!
Ubwanditsi