Paul Kagame yasuye u Rwanda n’akarere ka Nyabihu, abwira abaturage ko agiye kujya abarasa kumugaragaro !
Mushobora kugira ngo twibeshye kuko twavuze ko Paul Kagame yasuye u Rwanda ! Oya, ahubwo ni uko muri iki gihe atakiba mu Rwanda, asigaye aba ku muganga we w’indwara zo mu mutwe uri mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ! Iyo Paul Kagame avuye muri USA,abantu bimbwira ko agarutse yorohewe, ariko ijambo yavugiye mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa kane taliki ya 5/06/2014, rirerekana ko uburwayi bwo mu mutwe buri kugenda burushaho gukomera ! Noneho ngo agiye kujya arasira abaturage kumugaragaro aho kubanyereza !
Ubwo yafata ijambo imbere y’abaturage, imvugo ya Paul Kagame yagaragayemo ijwi ririmo kwiheba, umujinya mwishi no kuvuga ibiterekeranye ! Paul Kagame yavugaga ko yatonganye n’abayobozi be kuko batashoboye kumubwira imyaka umugezi uri muri ako karere ka Nyabihu umaze! Ubwo yavugaga inshingano z’umuyobozi, nta muntu numwe washoboye gusobanukirwa icyo ashaka kuvuga… ngo ntamuyobozi ugomba kwicara mu biro by’amashanyarazi, ngo ahubwo agomba kubibyaza umusaruro…, yabajije abaturage niba bazi icyayi… n’ibindi bibazo biterekeranye biteye gutyo!
Mu gihe isi yose yahagurutse kugira ngo amahoro agaruke mu karere, ubu FDLR ikaba iri gushyira intwaro hasi, Paul Kagame we ari gutegura gusubiza igihugu mu muvu w’amaraso nko mu mwaka w’1990-1994. Paul Kagame ngo yiteguye gusubira mu mateka mabi twavuyemo kandi ngo ntawe umurusha ubugome bwo kugira nabi !! Paul Kagame yemeye ko ariwe unyereza abaturage ariko ubu akaba abivuyeho akaba agiye kujya arasa abanyarwanda kumugaragaro ! Ngo azahera kubanyepolitiki !! Dore amagambo yerekana uburwayi bwa Paul Kagame mu ncamake :
Yagize ati “Umutekano turawubifuriza kandi turifuza ko muwugiramo uruhare tugakomeza no gutera imbere ku bindi ariko twateye imbere no ku mutekano twiha ubwacu. Mwagiye mubyumva abagendaga bakinjira bakagera no mu murwa mukuru w’igihugu cyacu bagatera amagerenade bakica abantu, abandi bacitse amaboko, abandi bacitse amaguru, banyuze aha hose cyangwa n’ahandi, umwe akanyura ku muvandimwe cyangwa incuti. Nta muntu ukwiye kuba umuvandimwe ku muntu uhungabanya umutekano w’igihugu n’Abanyarwanda. Nta muvandimwe ukwiye guhishirwa ku mutekano mucye yaba ateza, uwo ntaba akiri umuvandimwe aba yabaye ikindi kintu….ubuvandimwe bukora mu bindi. Umuntu arahungabanya umutekano w’Abanyarwanda kubera ko ngo ashaka Politike, Politike yo guhungabanya umutekano mwayumvise he?”
«Niba bashaka kugaruka kuneza bazaze, niba ari ku nabi turabarusha ubushobozi bw’inabi ikemura ibibazo by’umutekano mucye bashaka guteza abanyarwanda. Ndagira ngo mbibabwire mubimenye kandi nabo babyumve. N’abandi bambuka imipaka yo hafi hano bakaza…. Abose ntibatuzi? Ni ibintu bishya bagiyemo ntibazi amateka yacu? Nibashaka ko tuyasubiramo turayasubiramo. Ntimukwiriye kubaha umwanya na muto bameneramo ngo bahungabanye umutekano wanyu. Ahubwo turaza kongeraho, kubafata gusa? Usibye kubarasa? turaza kujya tubarasa kumanywa y’ihangu rwose. Niba bashaka kumenya ukuntu dufata uburemere bw’umutekano w’Abanyarwanda turaza kubibereka ku manywa y’ihangu. Abanyarwanda nabo ni nk’abandi bose, nabo bakwiye kugira ubuzima bwiza kuva bavuka kugera basaza ».
Hakurikiyeho ibibazo by’abaturage byaranzwe n’imivugo n’ibisingizo kuri Paul Kagame, abaturage bakoze ibishoboka byose baramushimisha nk’uko muganga we ahora abimusaba, bakaba banamwijeje ko atakomeza kugira impungenge z’uko manda ye ya kabiri izarangira !
Ubwanditsi