Ntaganda Bernard aremeza ko afunguwe nta munyepolitiki nyawe uraboneka mu Rwanda!
Aha me Bernard Ntaganda yari i Nyanza aho imodoka ya gereza yari imaze ku musiga kuri uyu wa gatatu taliki ya 4/06/2014
Me Bernard Ntaganda washinze Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, PS Imberakuri, bikamuviramo guhanishwa gufungwa imyaka ine yavuze ko agiye gutangiza politiki nyayo kuko iyo myaka amaze muri Gereza nta munyapolitiki yigeze abona mu Rwanda.
Mu kiganiro Me Ntaganda yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’igihe gito arekuwe muri gereza kuri uyu wa 4 Kamena 2014, yavuze ko agiye gukomeza ishyaka rye PS Imberakuri arihe ingufu nk’umuntu utavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi.
Kuri we Ishyaka PS Imberakuri ryemewe mu ruhando mpuzamahanga, kandi yizeye ko rizakomeza kubaho nk’uko byari bimeze mbere y’uko atabwa muri yombi akurikiranweho gukorana n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n’amategeko.
Yakomeje avuga ko kuba ishyaka rye ryangwa n’iriri ku butegeti atari igitangaza kuko n’ubundi bahanganye. Impamvu yamuteye guhakana ko nta munyapolitiki yabonye mu Rwanda ngo ni uko abanyapolitiki basa n’abagendera kubyo FPR ibabwiye aho kugira ngo berekane ko bahanganye na yo.
Ibi byatumye agaruka kuri Mukabunani Christine, wamusimbuye nyuma yo kujya muri gereza, washyikiranye na FPR akaba yamwamaganye cyane avuga ko atari umunyapolitiki kuko yateshutswe ku nshingano
Source : igihe.com