Monusco-FDLR : ONU igiye guhagarika ibyo kwakira mu nkambi aba FDLR bashyize intwaro hasi i Walungu muri RDC!

Publié le par veritas

Ingabo za Monusco ziri kuvura aba FDLR mu nkambi ya Kanyabayonga

Ingabo za Monusco ziri kuvura aba FDLR mu nkambi ya Kanyabayonga

Igikorwa cyo gushyira intwaro hasi ku mutwe wa FDLR gitangiye kubera ihurizo rikomeye ingabo za ONU ziri muri Congo. Ubwo FDLR yatangazaga ko ishyize intwaro hasi ku italiki ya 30/12/2013, u Rwanda ndetse n’amahanga bavugaga ko ari urwenya kuko izo ntwaro bavuga bashyize hasi ntawe bazihaye. Ku italiki ya 30/05/2014 nibwo FDLR yatangiye gushyira intwaro zayo mu maboko y’umuryango wa SADC abasilikare babo bazitanze bagashyirwa mu bigo bigomba gucungirwa umutekano na monusco ndetse ikita no kuri abo basilikare n’imiryango yabo, none aho igikorwa kigeze Monusco itangiye kugaragaza impungenge zo kwakira FDLR !
 
Umuryango w’abibumbye ONU watoye umwanzuro wo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo na FDLR irimo. Uwo mwanzuro wemeza ko umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU ugomba gutera ingabo mu bitugu ingabo za Congo FARDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri muburasirazuba bwa Congo. Umutwe wahereweho ni M23 ; mbere y’uko uwo mutwe uraswa ugatsindwa urugamba umuryango mpuzamahanga wategetse igihugu cya Congo kugirana ibiganiro na M23 kugira ngo basuzume ibyifuzo byayo. Ibiganiro byamaze igihe kirenga umwaka mu gihugu cya Uganda ariko M23 inanirwa gutanga ibyifuzo by’icyo irwanira ! Congo n’amahanga basabye M23 kuba ishyaka rya politiki kugira ngo ibyo iharanira izabihabwe n’amatora binyuze mu nzira ya demokarasi birayinanira !
 
Umutwe wakurikiyeho ni ADF-Nalu (abagande) uretse ko kugeza ubu utaratsindwa burundu, ADF Nalu usanga ibyo irwanira bidasobanutse kuko idashaka kuba ishyaka rya politiki kandi ugasanga imirwanire yayo ari iyo guhohotera ikiremwamuntu gusa harimo n’ibyaha by’intambara (gushimuta abantu). Igikorwa cyagombaga gukurikiraho kwari ukurwanya FDLR. Mu ikubitiro FDLR yavuze ko itazigera irwana n’ingabo za Congo kuko ari abavandimwe ko ndetse itazigera irwana n’ingabo za ONU kuko ntacyo ipfa nazo. FDLR yahise yiyemeza gushyira intwaro hasi ikayoboka inzira ya politiki. FDLR ikaba yarifatanyije n’andi mashyaka bakora ihuriro ryitwa CPC.
 
Kuva FDLR yatangaza ko yiyemeje urugamba rwa politiki ubwoba bwahise butaha i Kigali, Paul Kagame amaze kubona ko FDLR itanze n’intwaro yari ifite nibwo leta  ye yatangiye ibikorwa byo kunyereza abantu, Paul Kagame avuga ko abo bantu banyerezwa kuko bashyigikiye FDLR, Paul Kagame yakwije iterabwoba mu Rwanda rwose no hanze yarwo, ba Kizito Mihigo na Ntamuhanga baranyerezwa kimwe n’abandi benshi kandi biracyakomeza, kuva ubwo Kagame yatangiye guterana amagambo n’umuryango wa HRW n’igihugu cya USA. Kugira ngo arusheho gutera ubwoba cyane Paul Kagame yagiye i Nyabihu avuga ko uzajya akekwaho gukunda FDLR atazajya anyerezwa gusa ahubwo azajya arasirwa kukarubanda ! Ubwo yakoreshaga inama abavuga rikijyana i Nyakinama Paul Kagame yavuze ko adashaka demokarasi mu Rwanda….
 
Kubera igikorwa cyiza cyo gushyira intwaro hasi abayobozi bakuru bahagarariye umuryango w’abibumbye, igihugu cy’Amerika, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika bahuriye i Roma n’intumwa za FDLR mu nama yatumijwe n’ikigo cya San’t Egidio gishinzwe gukemura amakimbirane y’intambara kugira ngo abo bayobozi bakuru ku isi basuzumire hamwe na FDLR uburyo igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kigomba gukomeza kandi kikagenda neza. Leta ya Paul Kagame nkaho yagashyigikiye iyo nama ahubwo yateye hejuru ngo ONU ivuganye n’aba voyous (igitutsi gisuzuguritse cyane). Amahanga yose yahise abona ko leta  ya Paul Kagame idashaka ko amahoro yagaruka mu karere kuko gukuraho intambara muri Congo ari ukuyikura amata mukanwa !
 
Aho ibintu bigeze, ni uko n’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Congo zigomba gufasha muri icyo gikorwa cyo gushyira intwaro hasi zitangiye kwibaza uko zizagenza FDLR mu gihe u Rwanda rukomeje kwanga guhindura imyitwarire ngo rwemere kuyakira mu gihugu cyabo kandi igahabwa n’uburenganzira ndakumirwa bwo gukora politiki mu gihugu cy’u Rwanda ! FDLR ivuga ko ishaka gutaha kimwe n’andi mashyaka yose ari hanze, ishyaka rya FDLR rigakora politiki mu gihugu cy’u rwanda, FDLR ikaba isaba ko hasuzumwa uburyo bw’umutekano w’abayoboke bayo kimwe n’andi mashyaka ! FDLR ivuga ko niba hari abashinjwa gukora ibyaha bayirimo, ibyiza ari uko bataha bagashyikirizwa ubutabera butabogamye bari mu gihugu !
 
Ingabo za Monusco zisanga u Rwanda ntacyo rukora ngo rwakire abana barwo, igisubizo u Rwanda rutanga kubyifuzo bya FDLR ni ukuvuga ngo nibatahe banyuzwe i Mutobo nk’uko abandi batashye (kugeza ubu ntawe uzi abo bandi batashye uko byabagendekeye !) ngo niba bitagenze gutyo ngo ingabo za ONU ziminjire amasasu muri FDLR !! Niyo mpamvu kurubuga rwa twitter rwa Monusco , izo ngabo za ONU zavuze ko zitazongera kwakira abarwanyi ba FDLR bari gushyira intwaro hasi mu nkambi ya Walungu mu gihe abasilikare ba FDLR bagera kuri 313 bari muri iyo nkambi batarabonerwa igisubizo cy’uburyo bakoherezwa mu Rwanda.
Monusco-FDLR : ONU igiye guhagarika ibyo kwakira mu nkambi aba FDLR bashyize intwaro hasi i Walungu muri RDC!
 
Veritasinfo yabajije Umunyamabanga mukuru wa FDLR Col.Wilson Irategeka icyo atekereza kuri icyo cyemezo cya Monusco, Irategeka yasubije ko Monusco idashobora kujyana ku ngufu abasilikare ba FDLR mu Rwanda kuko nayo ubwayo izi ko bakicwa cyangwa bagakorerwa ibindi bikorwa bibi nkibiri gukorerwa abanyarwanda imbere mu Rwanda bikozwe n’ubutegetsi bubi bwa Kagame na FPR. Irategeka avuga ko FDLR yagiranye amasezerano na leta  ya Congo ndetse n’umuryango wa SADC yo kwakira intwaro zayo, FDLR ikaba iri kubahiriza ibyo yiyemeje byo gushyira intwaro hasi ko ibindi byemezo byose byatuma icyo gikorwa gihagarara bidashobora kuyiturukaho.
 
Ngaho rero abazi gushishoza no kuraguza imitwe batubwire aho ibintu bigana mu Rwanda ; none se ingabo za ONU zizubahiriza ikifuzo cya Paul Kagame na Mushikiwabo cyo kurasa abantu gusa ngo kuko bashaka gukora politiki mu gihugu cyabo ? Niba se Kagame akomeje kwinangira n’umuryango w’abibimbye akaba awuteye utwatsi ibintu bizagenda gute ?
 
Abazi gushishoza muzatubwire !
 
Ubwanditsi 
 
Hasi aha  ni akariririmbo dutuye abakunda Paul Kagame ngo bamugire inama
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S
Umuvumbuziwintore we!!genda ugira amakuru pe!!ariko ubu kweli nyibwirira<br /> aya amakuru uyakura he ko aba alinabyo?wabona utabiheshemo?ndavuga aba DMI!!!jya ukomeza <br /> utubwire uko babigenza tutazagwa mumutego biteye ubwoba pe!!Imana ikwihere imigisha.
Répondre
S
UMUVUMBUZIWINTWARO NDAKWEMEYE RWOSE IRIYA TECHNIQUE INYENZI ZIRAYIKORESHYA CYANE KUKO BAHERUTSE KUNYEREZA ABAEXCTIFU BUTUGALI TUBIRI TWICYAHOZE ARI CYABINGO NGO BANDIKIYE MESSEGE UMWANZI NONESE URABONA AHUBWO TWESE TUTARASHIRIRA MU INYEREZWA KUKO ABAHARANIRA AMAHORO BANGA INTAMBARA NIBENSHI CYANE MUBE MASO
Répondre
K
ibyo bintu babimaranye igihe byo gukoresha amatelefone yabantu nako bakoresha abantu, cyane cyane abatutsi bavuye ibugande. ariko ikinsetsa nuko abo babikoresha babicisha inzoga mukabare ngo nabavandimwe. ikindi abantu bagomba kwitondera ni umuntu uguhamagara ngo mubonane akubwira ko afite amakuru. muramenye bazaba bagiye kubaniga.
Répondre
U
Ibinyamakuru bya Kagame byasizoye mugutekinika inkuru zitabaye kuri FDLR ( IGIHE,IMIRASILE....), bahuma amaso abanyarwanda,nanone mukiganiro Mushiwabo yagiranye na Barore yavuzeko FDLR itakiri umutwe w'ingabo ngo ahubwo ari ingenga bitekerezo nimwumve amagambo y'umuntu uvugira igihugu ukuntu ari kwivuguruza mubyavuzwe mbere! Barafunga abantu ngo bakorana na FDLR none ngo n'ingengabitekerezo!!!!!!!! Ndagira inama abanyarwanda kurushaho gusoma ukuri ibitangazwa na UN ubwayo ndetse nbibereye aho ibikorwa biri kubera, kugirango Kigali imware kuko babeshye bihagije.<br /> Kandi ndongera mbabwirako mugomba kwitondera abari kubahamagara kumaterefone yanyu,ndetse nabari kubandikira kumatelepfone! Impamvu n'iyi intore cg DMI aragiratya agafata telphonne y'umuntu musanzwe muganira maze agatangira akakwandikira ibijyanye n'ibikorwa bya oposition( urugero; Kagame yavuyeho sha. RNC urayibona ute? FDLR tuyishyigikire dore igiye kuza . Kayumba se bite, ubuhanuzi bwa Magayane na Nyirabiyoro bwasohoye) n'ibindi n'ibindi..........! ukagirango niwamugenzi waweuri kukwandikira, nawe ukaba wamusubiza uko ubyumva, mugihe ukiri aho wandikiraga DMI ngo ba! Zikaba ziragutambikanye ugatangira inzira y'umusaraba! Ngo ukorana n'imitwe irwanya igihugu, cg ngo uri umwanzi w'u rwanda! Mubemaso dufatanye kurushaho kuvumbura imitwe bateka maze basebe!!!
Répondre