1994 – 2014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N'ISHYAKA RYA FPR – KAGAME (igice cya 5)

Publié le par veritas

1994 – 2014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N'ISHYAKA RYA FPR – KAGAME (igice cya 5)
Abayobozi bose twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”: Habumuremyi Pierre Damien, Minisitiri w'Intebe.
 
Nk’uko nabigenje mu nyandiko enye zabanjirije iyi ngiyi, nkomeje kunenga, ingingo ku yindi, programu ya politiki FPR-Inkotanyi yahagurukanye. Icyo ngamije ahanini ni ukwereka Abanyarwanda ko FPR yatubeshye twese, ko mu by’ukuri imigambi yatangaje igishingwa ntaho ihuriye na gahunda Leta ya Kagame yagiye ishyira mu bikorwa muri iyi myaka 20 amaze ku butegetsi. Abazi gusesengura basanga ibyo FPR yahagurukanye byari amareshyamugeni, naho ibikorwa byayo bigamije inyungu za Kagame n’agatsiko ke bikaba ari byo byerekana isura nyayo y’iryo shyaka rikora nka MAFIA, wa mutwe w’ikirangirire kw’isi ugizwe n’abajura b’abicanyi kabombo, batagira rutangira mu kwigwizaho imitungo, kabone n’iyo bagomba guhitana imbaga.
 
5. KURWANYA RUSWA, ITONESHA N’ISESAGURA RY’UMUTUNGO WA LETA.
 
Mu Rwanda rwa FPR kuvuga ko uzarwanya ruswa no gusesagura, uba ushaka gutera urwenya kubera ko bidashoboka na rimwe kurwanya ziriya ngeso zombi mu gihe wimakaje ubutegetsi bukorera nkana mu kajagari kandi mu nzego zose. Ako kajagari twakavuzeho munyandiko zahise aho twerekanye  uburyo FPR ivangira ubutegetsi busanzwe ikoresheje abasirikari. Hashyizweho urwego rw'Umuvunyi rufite mu nshingano zarwo kurwanya ruswa, rwagiyeho FPR ikangata cyane ngo igiye guca Ruswa n'itonesha riyiturutseho. Naho bishakiraga guhoza ijisho kuri nyakugorwa w'umuturage wo hasi ngo ategura umutwe!
 
None se uwo Muvunyi iyaba yakoraga, za ndege, ya mato, ya miturirwa hirya no hino ku isi, ya migabane mu mabanki, perezida Kagame yari kubyirundaho  mu gihe urubyiruko rurira ayo kwarika kubera Abanyeshuri bakatiwe amaburuse yo kwiga? Twese tuzi ko Prezida Kagame yasinyiye ibyo atunze imbere y'Umuvunyi Mukuru. Tuzi ko n’ibindi bikomerezwa bya FPR-KAGAME byagiye bisinya kuko byahitaga byiyamamaza kuri radio na television. Umuvunyi nyawe rero ni uzatwereka aho bakuye imitungo bigwijeho bafite ubu kuko irenze kure imishahara yabo n'ibindi bashobora kwemererwa mu kazi.
 
Tugarutse ku isesagura ry'umutungo wa Leta dusanga intandaro yabyo ari igisilikari kijanditse mu buyobozi bwa gisiviri. Ahenshi mu nzego za leta igisikari n'igipolisi byitwara nk'ibitagira budget (ingengo y’imari) n'aho iyo ngengo y'imari igaragaye mu ngabo usanga ari “ntoya” cyane, umutungo nyawo barawuhishe. Nguko uko mu nzego hose haba mu murenge, mu Karere, mu Ntara, muri za minisiteri, mu bigo byigenga, n'ahandi usanga mu byukuri umutungo uburirwa irengero: Icyo umusirikare ashaka ategeka umuyobozi babangikanye gusohora amafranga ajyanye n'ibyo yifuza, ababishinzwe bagategekwa guhimba impapuro zijyanye n'igikorwa runaka. Ninako bigenda iyo hagomba gutangwa isoko iri n'iri, ahenshi abasirikari bazana entreprises za nyirarureshwa zigahabwa amasoko akenshi ku biciro bihanitse.
 
Abo basirikari ntaho bagaragaza umukono wabo kandi bakihanangiriza ba nyakugorwa (ingirwabayobozi) ko nibijya hanze bazahita bicwa. Uyu muco mubi warimakajwe bityo bituma n'abakozi bandi ba gisiviri bakora basesagura banasahura kuko Meya cyangwa Guverneri cyangwa se undi ubishinzwe bimugora guhanira umukozi icyaha gisa n'icyo kandi aba yabitegetswe n’umusirikari runaka utinywa n’uwo muyobozi! Ibi byabaye umuco kuko perezida Kagame ubwe arabikora, ubundi agatanga inama nyamukuru yo “gutekinika” za raporo. Ni akumiro !
 
Ikimenyetso gikomeye ko umutungo wa leta usesegurwa ni amaraporo abagenzuzi bakuru b’imari ya leta basohora buri mwaka bakagaragaza amamiliyari aba yaburiwe irengero, andi yakoreshejwe ibitazwi ariko ntihagire na rimwe raporo isohoka ivuga ko ibyari byabuze umwaka uyu n'uyu byagarujwe. Ntanaho twumva ko bene kugwa mu byaha baba bahanwe: bahanwa bate kandi ukuri kuba kwamenyekanye ariko bakaba badashobora gukora ku banyabyaha nyabo ? (Ngo uhagarikiwe n’ingwe ....).
 
Umutungo iyo umaze kunyerezwa cyangwa gusesagurwa, nibwo muri rya tekinika FPR-KAGAME ihindagura amazina n'uturere by'igihugu igamije gusisibiranya ibimenyetso by'imicungire mibi iba igwa ku bayobozi cyane, igamije kandi no gutinya kwishyura abo ubuyobozi ubu n'ubu bufitiye imyenda. Ibi niko byagenze ubwo:
 
1.Muri 1999 inyito Komini na Prefegitura byasimbuwe n'inyito Uturere n'Intara: abakozi na ba rwiyemezamirimo benshi ntibishyuwe kandi n'ubu ntaho bafite babariza inyishyu zabo.
 
2.Muri 2002 Uturere n'Intara byaraguwe, birusha ubuni ibyari byasimbuye amakomini: n'ubundi niko byagenze abakozi na ba rwiyemezamirimo batishyuwe ntaho bafite babariza inyishyu zabo.
 
3.Muri 2006 hadutse icyo FPR-KAGAME yise umurenge munini (uruta komini twari tuzi da!), twa turere n'intara birongera biba bikeya kurushaho: n'ubundi abakozi batahembwe, ba rwiyemezamirimo batishyuwe bose amaso akomeje guhera mu kirere. Ejo muzumva igihugu cyose cyabaye intara ebyiri cyangwa imwe. Muri iyi nyandiko ndatanga ingero 2 gusa muri nyinshi zagiye zitangwa n'Umugenzuzi w'Imari ya Leta / Auditeur General:
 
a).Hagati ya 2006 na 2010/11 FARG yonyine yakoresheje NABI akayabo karenga miliyari 50 z'amafranga y'u Rwanda.
 
b). Mu mwaka wa 2009 - 2010 miriyari zisaga 20 zaburiwe irengero (raporo ya komisiyo y'inteko ishinga amategeko) ku bigo 315 hagenzuwe gusa 104,  naho ayanyerejwe umwaka wa 2012 – 2013 aruta kure ayanyerejwe umwaka washize (Inkuru ku mafaranga ya leta yanyerejwe).
 
Kunyereza umutungo wa Leta byafashwe rero nk'umuco muri FPR-KAGAME kuko n'iyo hagize ugezwa mu nkiko, nta bihano bamuha. None se ko bikorwa cyane n'abo mu mbere kwa Kagame, bahanwa bate kandi aribo bahana (inkuru kuri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta)? Ikibazo cy'inyereza ry'umutungo wa Leta kiremerereye u Rwanda cyane kandi bimaze no kumenyekana ko hari akayabo gatangwa mu kwica abanyarwanda bari hirya no hino bazizwa ko batavuga rumwe na FPR-KAGAME, kandi ayo mafaranga bakoresha mubwicanyi ntaho Umugenzuzi w'Imari ya Leta ajya ayavuga. Kuri iri hame ryo gusesagura kuko bizwi ko na Nyakubahwa Perezida wa Republika ubwe asesagura ajya kwicisha abanyapolitike nka ba Seth Sendashonga na Patrick Karegeya aho bamuhungiye, akongera agasesagura ajya kwibonekeza no kwishongora mu mahanga akoresheje za “rwanda-day”, na we yagombye kuba yarashyizwe mu bakoze nabi rwose; Minisitiri w'Intebe Habumuremyi iyo ataza kuba ari umunyabwoba yari gushyira Prezida Kagame kw’isonga ry’abayobozi bakora nabi ! Reka mpinire aha ubutaha nzabagezaho ihame rya 6 rijyanye no kuzahura no guteza imbere imibereho myiza y'abaturarwanda.
 
UMWANZURO
 
Umutungo wa rubanda, Perezida Kagame n’abambari be bawugeze ku buce. Abacanshuro bayobora igihugu barawusahuranwa cyane nk'abafite icyo bikanga; wagirango ntibizeye kuzasazira mu Rwanda ! Ikibabaje ni uko mu gihe bigwizaho ibya Mirenge, abaturage batabarika bicwa n’inzara n’umukeno, urubyiruko rugafungirwa amaburuse, mbega muri rusange bikaba bigaragara ko hariho gahunda yo guheza imbaga mu butindi butuma ntawe ubona akabaraga ko guharanira uburenganzira bwe.
 
Igihe ni iki  rero. Dutinyuke, duhaguruke, twamagane twivuye inyuma Kagame n’îzindi nyangabirama za FPR-Inkotanyi zitagira isoni zo kunyunyuza imitsi ya rubanda no kunyereza umutungo rusange. Si ibyo gusa, dore ko muri iyi minsi izo ngirwabayobozi zakajije umurego mu kwica no gushimuta abana b'u Rwanda, nk'uko umuryango HRW wabigaragaje muri raporo uherutse gusohora, ari nayo Leta zunze ubumwe z’Amerika zashingiyeho zamagana Ubutegetsi bwa Kagame.
 
Ni ngombwa gukomeza guharanira impinduka dushishikaye. Abibona muri uwo mugambi nibegere impuzamashyaka CPC, bayitere ingabo mu bitugu, muri gahunda zikomeye yiyemeje, zirimo no gukoma mu nkokora imigambi mibisha ya FPR-KAGAME yo gusesagura ibya rubanda no kwigwizaho imitungo ijejeta amaraso mu gihe rubanda rwa giseseka rwicwa n’umudari n’umukeno. Abararitswe si abari mu mashyaka gusa, ahubwo n’abanyarwanda bose barambiwe ingoma ngome ya KAGAME kandi bifuza ko yagenda nk’ifuni iheze, binyuze mu nzira z’imishyikirano.
 
 
Vincent UWINEZA
Commissaire RDI Southern Estates of Africa
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Ibya Empire Hima bizafata ahamana ! None se ko Kigali yatinye kujya gutabara Kenya imerewe nabi n'intagondwa kandi twumva ngo basinyanye amasezerano yo gutabarana? Za leta z'ibitugu zivaho nabi koko !!
Répondre
A
Ahubwo nihutishwe gahunda yo gusobanura ibyerekeye na EMPIRE HIMA. Iyi mitungo basahura niho bayiganisha. Twamaganire kure HIMA EMPIRE kuko niyo abatutsi bashaka kugurishirizamo Afrika yose.
Répondre