Rwanda: Paul Kagame niwe wifuje ko tubonana ! (Laurent Fabius)

Publié le par veritas

Rwanda: Paul Kagame niwe wifuje ko tubonana ! (Laurent Fabius)

Kuwa kane taliki ya 22/05/2014 nibwo Paul Kagame yafashe ijambo imbere y’intumwa za Banki Itsura amanyambere y’Afurika ( BAD) yari iteraniye i Kigali maze anenga abakuru b’ibihugu by’Afurika barimo uwa Nigeria bakoreye inama i Paris mu Bufaransa batumiwe na Prezida François Hollande kugira ngo basuzume ikibazo cyo kurwanya umutwe wa Boko Haram, igitangaje ariko ni uko Kagame yataye mu nama intumwa zirenga ibihumbi 3 zari zitabiriye inama ya BAD i Kigali kugira ngo ajye gukora mu ntoki za Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Laurent Fabius !

Inama ya BAD i Kigali yarangiye nabi cyane kuburyo butigeze bubaho mu nama zindi zakozwe n’iyo Banki ! Ubusanzwe mu nama ngaruka mwaka ya BAD hagaragaramo abakuru b’ibihugu by’Afurika barenga 20, bagasuzuma ingingo ziba zizweho n’impuguke zinyuranye noneho bagafata ibyemezo batangariza abaturage b’ibihugu byabo, iyo myanzuro yumvikanyweho n’abakuru b’ibihugu ikaba itangazwa mu gihe cyo gusoza iyo nama. Kuri iyi nama yabereye i Kigali yagombaga kuba akarusho kuko BAD yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinzwe,hakaba hari hateganyijwe no kwemeza iteganyamigambi ry’Afurika ry’imyaka 50 iri imbere, ariko ibyo byose ntibyakozwe kuko banyirubwite (abakuru b’ibihugu) ntibari bahari !

Abari muri iyo nama bagize ikibazo gikomeye cyane cyo kubona mu bakuru b’ibihugu 54 bigize Afurika nta muyobozi n’umwe wagaragaye mu gihe cyo kwemeza igenamigambi ry’iyo Banki no gutangariza abaturage bayoboye imyanzuro biyemeje ! Uretse ko umuyobozi w’iyo Banki Bwana Kaberuka ari umunyarwanda, akaba yarakoresheje imbaraga afite kugira ngo inama ya BAD n’isabukuru yayo 50 iyizihirize mu Rwanda naho ubundi BAD yagombaga guteranira mu kindi gihugu gifite ububanyi n’amahanga bwiyubashye !

Perezida wa Mauritania,uwa Uganda n’uwa Gabon bikojeje i Kigali bataha banyonyombye imyanzuro isoza inama ya BAD itarafatwa, icyatangaje abantu ni uko na Kagame yataye abashyitsi mu rugo akajya kwihutira gukora mu ntoki za Fabius Kandi yaranengaga abandi bakuru b’ibihugu ngo bajya kuvuga ibibazo byabo i Paris ! Mu bihe byashize Paul Kagame yafatwaga nk’umuyobozi w’akarere k’ibiyaga bigari (homme fort de la région) n’abakuru b’ibihugu by’ibihangange kugeza ubwo abandi bakuru b’ibihugu bamunyuragaho kugira ngo ijwi ryabo ryumvikane mu bihugu bikomeye , none aho ibihe bigeze Kagame nawe ari kunyura kuri Ali Bongo wa Gabon dore ko ari nawe mukuru w’idini ry’illiminati muri Afurika y’abirabura kugira ngo akore mu ntoki za Fabius ! Aho ibintu bikomereye kuri Kagame ni uko muri iki gihe asigaye afatwa nk’uhungabanya umutekano w’ibindi bihugu ! (kanda aha wumve uko Kagame yanenze abandi bakuru b'ibihugu by'Afurika)

Ubwo kuri uyu wa gatanu yabonanaga na Laurent Fabius Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa i Libreville muri Gabon abantu benshi batekereje ko ari Fabius wamutumyeho Kagame nawe akanga kwitesha uwo mwanya akihutira kumukeza, ariko nkuko Laurent Fabius yabisobanuye kuri RFI ni Paul Kagame wifuje ko babonana ! Fabius yavuze ko ntakundi yari kubigenza ko muri diplomatie ariko bigenda iyo umuntu yifuje ko mubonana,ntushobora kubyanga ! None se ko Paul Kagame yanengaga bagenzi be b’ibindi bihugu ngo bajya kuvugira i Paris ibibazo byabo ngo nkaho babanje kwicarana,ubwo Kagame we yabwiye iki Fabius ? (kanda aha wumve uko Fabius abivuga).

Ikimaze kwigaragaza ni uko ubu Kagame asa nuwahawe akato n’abayobozi b’ibihugu binyuranye, kenshi ahora avuga ko yagiye muri Amerika akajya gusura amashuri yaho nkaho ari umugenzuzi w’amashuri ! Yatumiwe mu nama yo mu Bubiligi avayo atukana kuko yasanze atitaweho, abana n’abaturage bo mu bindi bihugu basigaye bumva Kagame bakamufata nk’ikihebe kuko hose amaze kugaragara nk’umwicanyi ruharwa, none se uyu Kagame niwe washobora kujya inama n’abandi bakuru b’ibihugu mugihe bazi ko hari abandi bakuru b’ibihugu yishe ndetse no muri iki gihe akaba avuga ko hari uwo azatega igico akamutikura ?

Ishyari ryo kuba ar mu kato yashyizwemo n’ibikorwe bye niryo ryatumye Kagame yiha kunegura bagenzi be ngo bitabaza abazungu kandi we yarasabye kenshi ko babonana ! Iri shyari rya Kagame niryo rituma ahora amena amaraso akaba ahejeje Kizito mu gihome kimwe n’abanyepolitiki nka Madame Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Déo Mushayidi , Niyitegeka n’abandi…

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
yamubwiye ati : I will wait you at the right place;tight moment and hit you
Répondre
R
Pahulo yiyemeje kumalira abanyarwanda kw'icumi ese ab'iyita abatutsi amaze kw'icisha ab'imbere mugihugu yisasiye abanyamurenge banze gukomeze gushukwa nawe muntambara za Congo none dore n'abagogwe y'abashoyeho tanzaniya, South Africa, na Monusco bararitura utiyibagije abana b'aba Hima yamaliye kisangani na rukarabankaba Ruvusha mbes ubwo Kagame akunda nde? Akamasa kazaca inka.....
K
yewe nange ntyo!iritavuze umwe rwose....nkunda rwose inkuru nkizi zivugwa zikerekana nagihamya kibyabaye.........Abanyarwanda nituve muriyamvugo yubwidishyi ngo MUZEHE WACU..........Araturitura aho bukera...
K
Icyo imbwa yanze umanika aho ireba ubu se azongera kubeshya abanyarwanda ko u bufaransa bwakoze genocide kdi ajya kubuhakwaho rwihishwa ngo bamwihere ku tuyero (Euros)
R
Ubwose birashoboka? Yashaga kumusaba imbabazi se? cyangwa yamubwiye ko mbere kwapfa azisasira izindi miliyoni 6 zo mukarere.
Répondre