Rwanda: Ahasigaye ni ahamasengesho kuri Kagame!

Publié le par veritas

Burya ngo n’igisambo iyo kigiye kwiba kirasenga kigira kiti:”Mana umfashe ibyo ngiye kwiba mbisohoze amahoro simfatwe uyu munsi!” iri sengesho niryo Kagame yasengaga ejo kuwa gatanu taliki ya 30/05/2014 ubwo intumwa z’amahanga zitabiraga umuhango wo gutanga intwaro kuri FDLR! Kagame yasengaga agira ati:”Mana umfashe nice abitabiriye uyu muhango uburiremo uyu munsi”! Ariko bitewe ni uko iryo sengesho ari ribi, ntacyo byatanze umuhango warabaye!
Amasengesho nkaya ya illuminati ntaho azagea Kagame !

Amasengesho nkaya ya illuminati ntaho azagea Kagame !

Ntabwo ari uguharabika Kagame kuko ku munsi w’ejo ubwo hakorwaga umuhango wo gutanga intwaro kwa FDLR, Kagame we ubu yibereye ku mupfumu  Rick Warren muri Amerika ugomba kumusengera kugira ngo arimbure abanzi be! Ibyo kugarura amahoro mu Karere ntacyo bimubwiye kuko abona abihomberamo! Amahanga yari yakereye umuhango wo kugarura amahoro mu karere i Buleusa, aho SADC yiyemeje kurinda impunzi z’abanyarwanda, FDLR ikaba ishyaka rya politiki kandi igafasha mu gikorwa cyo kugarura amahoro mu karere nkuko byavuzwe na Général Byiringiro Victor; ariko bitewe ni uko Paul Kagame atinya demokarasi nk’uko umuriro utinya amazi , byatumye ajya kwihisha muri Amerika (USA) ubu akaba agenda azenguruka ingo z’abapfumu bo muri illuminati ngo bamusabire!
 
Paul Kagame ntabwo yifuza na gato ko abanyarwanda bagira amahoro, impunzi zigatahuka, amashyaka agakora mu mutuzo mu Rwanda maze hakaboneka demokarasi isesuye nk’uko mu bindi bihugu bigenda, ahubwo kuriwe yifuza ko mu gihugu cya Congo hakomeza kuba akajagari k’intambara akabona uburyo akomeza kwica abanyarwanda bamuhungiye muri icyo gihugu kimwe n’abari imbere mu gihugu abita ibyitso bya FDLR, ibyo byose bikamufasha gusahura umutungo wa Congo. Ayo mayeri ye FDLR yaratahuye ndetse iyereka n’amahanga kumugaragaro none amagambo ya Kagame na Mushikiwabo yashize ivuga kandi ntibazi urubategereje! Ibyo bahoraga baririmba ngo FDLR igomba kuraswa ubu birabagoye kugira ngo babisubiremo!
abashyitsi banyuranye bari bitabiriye umugango wo gutanga intwaro kwa FDLR

abashyitsi banyuranye bari bitabiriye umugango wo gutanga intwaro kwa FDLR

Kagame yari yateguye Maï Maï Cheka ngo iburizemo umuhango wo gutanga intwaro ngo ntihagire umuntu numwe ukandagiza ikirenge aho wagomba kubera ariko siko byagenze, amahanga yarahuruye, umuhango ugenda neza kandi isi yose irawushima, ndetse no muri ONU barabyishimiye! Kuwa kane nibwo intwaro Kagame yahishe i Masisi zigera kuri toni 5 zavumbuwe n’abashumba , ingabo za Congo zizipakiza amakamyo (kanda aha usome iyo nkuru), icyo akaba ari ikindi kimenyetso kiyongera ku bindi byerekana ko Paul Kagame ashaka gutwika akarere kose. Kuba leta  ya Paul Kagame itaragaragaye mu muhango wo kwakira intwaro birereka amahanga ko Kagame Paul akomeje gufunga umutwe wo guhoza akarere mu marira n’imiborogo ariko uko byagenda ko ibitugu bye bikomeje kuremererwa n’uko amahanga akomeje gutahura ikinyoma cye, akaba ariyo mpamvu asigaye ajya gusengerwa ngo adahahamuka!

Kagame yasetse abandi bakuru b’ibihugu ngo bajya gushakira amahoro y’ibihugu byabo i Burayi, yiyibagiza ko we ahora muri Amerika mu bapfumu ba illuminati agiye gusaba inkunga yo kurimbura abanyarwanda n’abanyafurika, ni mwisomere namwe isengesho Rick Warren yasengeye Kagame amufashe akaboko! Biragaragaza ko umutwaro w’ibyaha Kagame Paul yakoreye abanyarwanda utangiye kumuremerera! Rick Warren (Sibomana) yateruye isengesho rye agira ati:
 
“Turagusaba kurinda uyu muyobozi, Perezida Kagame, Guverinoma ye, Inteko nshingamategeko, abakozi be, bahe imbaraga ku mubiri n’ubuzima bwiza, barinde gutakaza icyizere, barinde gucibwa intege n’urugomo, ubahe umutima wita ku bandi. Turasaba ko buri gice cy’u Rwanda gihabwa umugisha, urwego rw’ubucuruzi rutere imbere, urwego rw’ubuzima rutere imbere, urwego rw’uburezi, Guverinoma, Itorero ; dusengeye buri gice cya sosiyete cyane cyane 71% by’abari munsi y’imyaka 30, uhe umugisha abo bajyambere bafite indangagaciro zimwe n’iza bariya babohoye igihugu mu myaka 20 ishize, tubisabye ku bw’iterambere rya kiriya gihugu n’iterambere ry’ubwiza bw’Imana, Tubisabye byose mu izina rya Yesu, Amen.”/ Rick Warren /www.igihe.com
 
Mu gihe abihayimana mu Rwanda Kagame akomeje kubanyereza , Rick warren arizera ko isengesho rye rizarusha imbaraga amasengesho ibihumbi n’ibihumbi y’abanyarwanda Kagame akomeje kubabaza ! Ibi nibyo tugereranya narya sengesho ry’igisambo !
 
 
Hakorimana Epimaque
Umusomyi wa veritasinfo

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
MURANYIBUKIJE MUSHIKIWABO ATI FDLR IKWIYE KURASWA NABAGENOCIDAIRE ,NDUHUNGIREHE ATI MUBARIMBURE,MUSEVENI ATI DUFITE INGUFU NYINSHI MUKARERE REKA TUBSRIMBURE(UMOJA WETU KIMYA 1 NAKIMYA2 ,AMANI LEO CNDP M23,FORCE CIPECIAL, RCDGOMA, FPR/RDF.NABANDI ABO BOSE NIKO BAHANGANYE NABAKOMANDO BABA CUNGUZI ARIKO KUBWIMBARAGAZ'IMANA NTABWO BABASHOBOYE MUSHIKIWABO WE ARADEMISSIONA KUKAZI KUKO NTABUVUGIZI BWE IBYO AVUGA BYOSE NUKUBESHA KUKO TURABIBONYE MAZE BAGIYE KUGABURIRA FDLR, BAYIVUZE IHEMBWE ISUBIRE KUKOSI HANYUMA YAMBARE ESE IRAMBARIRA IKIRA? AHHHAAAAAAAAAAAA,NTAWAMENYA DUSENGE CYANE IMANA IDUFASHE IDUHE UMUTIMA UKUNDA TUGANIRE NIZO NZIRAKARENGANE ZAHEJWE MURWAZIBYAYE
Répondre
J
Kagame ubanza yarahunze sigusa. cyangwa bya bitero biri hafi. Ibi nirikozasoni, yabaye nka Bouteflika wa Algeria.
Répondre
K
hahahahaha, Kagame ntiyemera Imana, arasa nubeshya koko. iphoto ivuga byinshi. Rick nawe azi ko ari Imana kubantu benshi, ariko azi ko Kagame atamwemera, ni business. hahahahahahahah Dumb human beings
Répondre
K
Nyamara ntibyoroheye Kagame! Byari kuba byiza iyo FDLR yurizwa amakamyo ikoherezwa i Kigali , none ngo bazashyirwa mu nkambi zirinzwe na SADC ngo amahanga azarebe uko abyumvikanaho na Kigali uburyo bazatahamo? Ubwo se amahanga azumvikana iki na Kagame uretse kumusaba gushyiraho demokarasi mu Rwanda , FDLR ikaba ishyaka , abanyarwanda baba batayikunda kuko yabahemukiye bakanga kuyitora ! Ngira ngo ibyo nibyo byasabwe M23 igira ubwoba iriruka !! Kagame se yavuga ko ashobora guhangana démocratiquement!! Ngaho niba ari umugabo azabikore !!
Répondre
S
Kivura we ibwa z'abahutu!!!niba ali imbwa wowe uli iki ubwo?<br /> kuko imbwa imenya indi!!
U
Dukeneye ibitekerezo byubaka, bituremamo ikizere cyejo hazaza, naho abasomyi ba mpangara nguhangare abo umwanya wabo uteganyijwe mubitaramo nyarwanda ntabwo ari kuri urubuga rw'itangaza makuru.
K
umutwe wawe urimo amazi. umuntu wese ukoresha ubwoko mubitekerezo aba ari imbwa. woufwouf
K
Imbwa z'ABAHUTU!
K
birakomeye pe!!!!
Répondre