Rwanda: Abagambiriye gusenya Impuzamashyaka CPC bararushywa n’ubusa!
/image%2F1046414%2F20140519%2Fob_450b41_cpc-2.jpg)
Niba Jean Paul Romeo na Sparkus Mwenengofero ari bo Ntarumikwa zaba zaratumwe gusenya CPC, uwabatumye asubize amerwe mu isaho. Kuwa 16 Gicurasi 2014 uwitwa Jean Paul Romeo yasohoye inyandiko ku rubuga www.ikazeiwacu.fr, inyandiko yibasiyemo Bwana Twagiramungu Faustin, Perezida wa CPC, inyandiko yari yuzuye gahunda yo kwangisha abanyarwanda CPC. Umusomyi w'urubuga www.veritasinfo.fr yahise asubiza iyo nyandiko aho yabwiraga Romeo ko atagombye kwadukira CPC n'ubuyobozi bwayo ko ntacyo yamariye FDLR cyane cyane ko iyo Mpuzamashyaka ikiri mu ntangiriro kandi akaba nta n'ubushobozi Romeo yaba yarayigejejeho bukaba butarakoreshejwe.
Nyuma y'umunsi umwe gusa, kuwa 17 Gicurasi 2014, undi wiyise Spartakus Mwenengofero yasohoye indi nyandiko na we ku rubuga www.ikazeiwacu.fr aho yungaga mu rya mugenzi we Romeo, ariko akazana akarusho ko kwikoma Twagiramungu ageretseho n'abo yise abambari be. Ibi byanteye kwibaza niba Romero na Mwenengofero bataba bafitanye ibanga na FPR-Inkotanyi mu mugambi wo gusenya CPC.
Kubera ko izi nyandiko z'aba bagabo zifite inyito imwe, ndazivugaho zombi mu magambo make, nibanda cyane ku ya Mwenengofero umuntu wese ushyira mu gaciro asanga ko ari urukozasoni. Ndavuga no ku mateshwa ya Romeo kuri CPC na FDLR, hanyuma ntange umwanzuro.
/image%2F1046414%2F20140519%2Fob_bdd2f6_sindikubwabo.png)
1.Inyandiko za Romeo na Mwenengofero zasohotse ku ikazeiwacu.fr
Ubusanzwe Romeo na Mwenengofero barangwa n'URWANGO bafitiye Bwana Twagiramungu Faustin, bakamwangira ko muri za 1992 yemeye we n'ishyaka rya MDR gushakira igihugu cyacu amahoro, ubwo yashyigikiraga ku mugaragaro ko Abanyarwanda bo muri FPR-Inkotanyi bafite uburengazira bwo gutaha mu Rwanda no guhabwa imyanya mu buyobozi bw’igihugu, binyuze mu nzira y’amasezerano y’amahoro. Ngo iyo ataza gufatanya na FPR-Inkotanyi, ntabwo yari kuzigera zifata ubutegetsi mu Rwanda. Ngiyo intandaro ya byose. Ibi ni ibintu umuntu wese yiboneye mu biganiro, impaka n'ibitekerezo Jean Paul Romeo yakunze (kandi n'ubu agikomeje) gutanga kuri radio Ijwi rya Rubanda; yakunze kwigaragaza nk'umuntu urwanya Bwana Twagiramungu atitangiriye itama.
Byarasobanuwe ku buryo buhagije, Twagiramungu yarisobanuye kandi abashaka kumva badafite ibindi bahishe inyuma bitari ubumwe bw'abanyarwanda barabyumvishe: FPR-INKOTANYI yari ifite ukuri ko guharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda yari ihagarariye, ubwo ubutegetsi bwa MRND n'Akazu babangiraga kugaruka mu gihugu cyabo. Icyo gihe kandi FPR-INKOTANYI yerekanaga gahunda ihamye yo gufatanya n'abandi banyarwanda kwimakaza demokarasi mu Rwanda. Twagiramungu yasobanuye ko atari Imana ngo abe yarashoboye kureba mu mitima ya bamwe muri bo ngo atahure indi migambi mibisha bari bafite. Ibi kandi byatunguye benshi mu Banyarwanda, ndetse Twagiramungu byatumye yegura rugikubita ku mwanya wa Ministri w’Intebe mu mwaka w’i 1995, kuko yabonaga Paul Kagame adashaka ko ibyari byumvikanweho mu masezerano ya Arusha bishyirwa mu bikorwa!
Imvugo rero Mwenengofero yadukanye yunga mu rya Romeo, iteye agahinda kandi ni iyo kwamaganira kure. Bishoboka bite ko umuntu muzima utekereza yagera aho yumvikanisha ko ba Karamira, ba Kambanda, ba Sindikubwabo n'abandi, ngo ari bo ntwari, kandi baratije umurindi FPR-Inkotanyi mu kuroha igihugu mu makuba n’amahano, mu gihe bari ku butegetsi, nyuma y’iyicwa rya Prezida Habyarimana? Izi nyandiko rero z'aba bagabo bombi ntaho zihuriye n'ubwiyunge abanyarwanda dushaka kuko bene kuzandika bakiyumvamo ko Abanyarwanda bari barameneshejwe kuva muri za 1959 batagombaga gutahuka.
Ngo Spartakus Mwenengofero ntiyumva kugeza uyu munsi impamvu Rukokoma we yagarutse muri politiki kandi akaba akinyuzamo akitwara nka Rukokoma wo muri za mirongo icyenda! Kwitwara nko muri za 1990 uyu avuga aha birashimangira icyo aba bagabo bombi baziza Twagiramungu : kuba yaragize uruhare mu itahuka ry'abanyarwanda FPR yarwaniraga. None se ko ubu Twagiramungu n’abo bafatanyije mu Mpuzamashyaka CPC bahagurukiye kuvuganira impunzi zose zikeneye gutahuka, cyane cyane izitesekera mu mashyamaba ya Kongo, nabyo azabizire ? Baramenye Romeo na Spartakus batazaba nka cya gisiga cy’urwara rurerure cyimena inda !
/image%2F1046414%2F20140519%2Fob_cb7513_jean-kambanda-hires.jpg)
2. Romeo Jean Paul muri CPC na FDLR
CPC ni Impuzamashyaka imaze kumenyekana kandi ishyigikiwe mu rwego mpuzamahanga. Iyo mpuzamashyaka ifite uburyo yagiyeho n’impamvu zatumye ivuka, kandi ifite n'umurongo uhamye igendereho. Imiryango ya CPC irakinguye kugira ngo buri shyaka ryumva rimaze kubyiyemeza rizajye ryinjiramo mu gihe cyaryo, kuri ubu igizwe n'amashyaka 4 : FDLR – PS IMBERAKURI – RDI RWANDA NZIZA – RDU. Buri shyaka rifite umurongo waryo risanzwe rigenderaho ariko rikaba rifite izindi nshingano rigomba kuzuza muri CPC nk'urwego mpuzabikorwa.
Jean Paul Romeo ntaho azwi mu nzego z'ubuyobozi z'ariya mashayaka 4 cyane cyane Umutwe wa FDLR yashatse kwigaragaza nk' umuvugizi wawo. Umuyobozi wa FDLR, ishyaka rimwe mu mashyaka 4 agize CPC, yitwa Byiringiro Victor. Ntabwo Demokarasi bivuga gukorera mu kajagari. Buri muntu ashobora kubaza imigendekere ya CPC, nibyo, ariko akanyura mu ishyaka rye, naryo rikageza ibibazo hejuru, mu rwego rw’ubuyobozi busangiwe.
Nkaba nsanga rero Bwana Mwenengofero agomba kumenya ko kuba Romeo yaragiye gusura FDLR mu mashyamba ya Kongo bitamugira umuyobozi wa FDLR. Kuba yarashyizeho umuryango HOPE-IKIZERE wo gufasha imfubyi z'impuzi za FDLR, ni byiza, ariko ntibisobanura ko yaguze izo mpfubyi cyangwa yazigaruriye. Iyi ni “angle” imwe muri “angles” nyinshi zikenerwa kugerwaho ngo ibibazo by' impunzi bizakemuke.
Ushobora kandi gusura abantu bari mu mashyamba ya Kongo, ukabakorera ubuvugizi n'ubufasha utari mu ishyaka FDLR. Mwenengofero arashimangira ko Romeo ari muri CPC, bityo ko afite uburenganzira bwo kubariza CPC ibibazo aho ariho hose, kabone n’iyo nta gahunda byaba binyuzemo. Oya, si ko bimeze, si nako bigenda. Uretse no muri CPC nta n’ahandi ku isi bemera akajagari. CPC ihuza ibikorwa by'amashyaka ayigize, kuba Romeo agaragara ko ari muri FDLR, yari akwiye kunyuza ibibazo bye kuri Perezida wa FDLR kandi akarindira ko azamuzanira ibisubizo. Abavugizi ba FDLR barazwi, ntabwo Romeo arimo.
Ibibazo rero aba bagabo babajije Twagiramungu mu nyandiko zabo, babibajije nabi: banyuze mu nzira zitemewe kandi baratandukiriye bikabije, dore ko mu by’ukuri basaga n’abazinduwe no gusesereza Prezida wa CPC, bashingiye ku rwango karande bamufitiye ku mpamvu zitumvikana. Ikindi kibabaje mu migenzereze yabo igayitse, ni uko Romeo na Spartakus bitiranya nkana demokarasi no gutukana.
UMWANZURO
Abakunzi ba demokrasi n’abashakira u Rwanda amahoro, ntabwo ducibwa intege n'abo duheka baturuma. Umuyobozi wa RDI Rwanda Rwiza akaba n'uw'impuzamashyaka CPC, Bwana Twagiramungu Faustin Rukokoma, turamwizeye kubw’Ubunararibonye bwe muri politiki, nawe ntashobora gucibwa intege no kubona hakiri abantu batazi aho amateka ageze, bagishyigikiye ibitekerezo bishaje byo guheza hanze igice kimwe cy'abanyarwanda. Ni mu gihe kandi gukomereza ikizere uwo Muzehe, kubera ko ubutwari bwe atari ubwa none gusa : yatangiye aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, arwanya ivangura iryo ari ryo ryose, kuva ku ngoma ya MRND kugeza ubu ku ngoma ya FPR-INKOTANYI.
Niyo mpamvu Romeo na Spartakus, bashatse bareka ibitekerezo byabo by’urukozasoni, bagasubiza amerwe mw’isaho, kimwe n’abandi bose bishuka ko bashobora gusenya Impuzamashyaka CPC. Nabagira kandi inama yo kuruca bakarumira, naho ubundi niba bakomeje guhuragura amagambo nk’ayo twasomye mu nyandiko zabo, bazahinduka inyangabirama, bavumirwe ku gahera n’abanyarwanda benshi babona ko CPC ariyo mizero yabo, cyane cyane abahejejwe ishyanga n’ingoma ngome ya FPR-Inkotanyi.
Harakabaho CPC na Twagiramungu Rukokoma wamye yifuza ko abanyarwanda bose bava ishyanga bakazubaka urwababyaye, mu mahoro n’ubumwe bizira amakemwa. Reka ndangize ntura Bwana Twagiramungu Faustin, inyamibwa y'igikundiro, aka karirimbo: https://www.youtube.com/watch?v=3oFcrgyvhuE
Ayinkamiye Thaddee
tayinkamiye@rocktmail.com
Umukunzi w'amahoro.