Rwanda: Nubwo FDLR igiye gutanga intwaro, ntibivuze ko izacyurwa mu Rwanda nk'amatungo (Faustin Twagiramungu)
Bwana Faustin Twagiramungu, umuyobozi w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza akaba n’umuyobozi w’Impuzamashyaka CPC (Coalition des Partis politiques rwandais pour le Changement) yagiranye ikiganiro n’ikondera ku italiki ya 16/05/2014.Icyo kiganiro kikaba cyaramaze igihe kingana n’isaha n’igice, gukorera icyo kiganiro incamake ntibyoroshye, tukaba twarasanze ibyiza ari uko twabagezaho ibibazo by’ingenzi Bwana Faustin Twagiramungu yasubije, ibisubizo byabo mukabyumva mu buryo burambuye muri icyo kiganiro.
01.Muri iyi minsi warusimbutse ute ?
02.Mbese abashaka kubica babaziza iki?
03.Mwaba se mwaramenye abashatse kubagirira nabi aho baherereye ?
04.Ubu se ntabwoba ufite ko ushobora kugirirwa nabi ?
05.Hari umurage wumva uzasigira abazagukurikira muri politiki ?
06.Urubyiruko rurifuza ko ugomba kubabwiza ukuri ku mateka y’u Rwanda urureba mu maso, wababwira iki ?
07.ni iki cyatumye ingabo za kera zitsindwa urugamba ?
08.Politiki yari mu gihugu yatumye ingabo z’u Rwanda zitsindwa urugamba yari iteye ite ?
09.Ese abafaransa bagize uruhare muri jenoside?
10.Ni iki cyatumye Kagame avuga ko ababiligi n’abafaransa bagize uruhare muri jenoside?
11.Ikibazo cya Kiga – Nduga gihagaze gite?
12.Amakuru ya FDLR ageze he?
13.CPC Igeze he? Ni izihe ntego zayo?
14.Ibyo kurigiswa kw’abantu mu Rwanda ubibona uke?
15.Amategeko y’abahutu avugwa yaba yaranditswe nande? Yigishijwe ate?
16.Mbese ikintu kiswe Empire Hima-Tutsi muri kariya karere gishobora kubaho?ubibona ute?
17.Uravuga iki k’umubano w’Ambasade hagati y’Angola n’u Rwanda?
18.Uravuga iki ku manza ziri mu Rwanda z’abashaka kwica umukuru w’igihugu,ibyo ubona bisobanura iki?
19.Abasaba ko itegeko riha imyanya abagore benshi mu nteko ryavaho ubivugaho iki?
20.Mutekereza iki kuri manda ya Paul Kagame izarangira mu mwaka w’2017?
21.Mbese Twagiramungu Faustin uracyafite gahunda yo kujya mu Rwanda?
Source :Ikondera