RDC-Rwanda : FDLR yiyemeje gushyikiriza intwaro zayo Congo n’umuryango mpuzamahanaga !

Publié le par veritas

Abasilikare ba FDLR bubira amakamyo abajyana mu nkambi bagomba kurindirwamo

Abasilikare ba FDLR bubira amakamyo abajyana mu nkambi bagomba kurindirwamo

Guhera ejo ku mugoroba izi ni ingabo za monusco zari zitangiye gusesekara i Buleusa mu gutegura aho umuhango urabera

Guhera ejo ku mugoroba izi ni ingabo za monusco zari zitangiye gusesekara i Buleusa mu gutegura aho umuhango urabera

Kuri iyi paje turakomeza kubagezaho amakuru atugeraho kuri uyu muhango.
 

18H00: Ni mukande aha mwumve kuburyo burambuye uko umuhango wo gutanga intwaro wagenze, turabigezwaho na radiyo Impla.

16H00: Nyuma y'umuhango wo gutanga intwaro, imbere y'abayobozi ba Congo, SADC, ONU, UA,UA n'abanyamakuru banyuranye , abasilikare ba FDLR bashyizwe mu makamyo (nk'uko mu bibona ku ifoto hejuru) yabajyanye mu nkambi bagomba kurindirwamo n'ingabo za SADC. Ijambo nyamukuru muri uyu muhango ryavuzwe n'uhagarariye leta ya Congo na SADC.

10H35: Umuhango wo gutanga intwaro uratangira ku isaha ya saa tanu muri Congo , ubu hamaze kugera abanyamakuru benshi ahitwa Gatiku ari naho umuhango ubera , indege za Monusco ziri kuzenguruka mu kirere zibungabunga umutekano!
 
«umugabo yihindukizamu kiryamo ntiyihindukiza mu ijambo !» FDLR ikaba yiyemeje gushyira mu bikorwa uyu mu gani imbere y’umuryango mpuzamahanga kuri uyu wa gatanu taliki ya 30/05/2014 kuko yiyemeje gushyikiriza Congo n’umuryango wa SADC intawaro zayo yari yararambitse hasi ku italiki ya 30/12/2013, igakora urugamba rwa politiki.
Kuri uyu munsi mu karere ka Buleusa muri Kivu y’amajyaruguru niho umuhango wo gutanaga izo ntwaro urabera. Muri iki gitondo umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU ziri muri Congo, Brigade d’intervention umaze kuhageza imodoka 10 harimo za burende 3 zishinzwe kurinda umutekano w’abitabira uwo muhango.
 
Intumwa zatumiwe muri uwo muhango n’izi zikurikira :
1.Leta ya Congo irakira intwaro ikazishyikiriza SADC
2.Leta y’u Rwanda
3.Ibihugu bigize umuryango wa SADC, bizabungabunga umutekano w’impunzi
4.Imiryango mpuzamahanga ariyo : Umuryango w’abibumbye ONU, Umuryango w’ubumwe bw’uburayi UE,Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika UA
5.Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU mu karere k’ibiyaga bigari
6.Intumwa idasanzwe ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari.
7.Intumwa idasanzwe y’umuryango w’ubumwe bw’iburayi mu karere k’ibiyaga bigari.
8.Uhagarariye ingabo z’umuryango w’abibumbye Monusco muri Congo
9.Abanyamakuru mpuzamahanga banyuranye.
10.Abayobozi ba Kivu y’amajyaruguru banyuranye
 
Umutekano urabungwabungwa kuburyo budasanzwe n’ingabo za Monusco zifatanyije n’ingabo za Congo. Umuyobozi wa CPC Bwana Faustin Twagiramungu nawe yari yiteguye kujya muri uwo muhango ariko leta ya Congo imusaba kubireka bitewe ni uko Leta y’u Rwanda nayo yatumiwe, bityo Congo ikaba yarasanze byaba byiza Twagiramungu yakwifata kugira ngo bitaba urwitwazo rwo gusiba iyo mihango kwa leta y’u Rwanda. Veritasinfo yamenye kandi ko Leta ya Congo yagaragaje ko kubungabunga umutekano wa Faustin Twagiramungu byayitwara imbaraga nyinshi kurusha izo kubungabunga umutekano w’abaza muri uwo muhango cyane ko inzego zishinzwe umutekano muri Congo zari zifite amakuru ko hari imitwe ikoreshwa na Kigali muri Congo yiteguye kuzaburizamo uwo muhango.
 
Ubu muri Kivu y’amajyaruguru imitwe yoherejwe na Kigali guhungabanya umutekano muri ako karere, yatangiye gusubiranamo ikaba iri kurwana hagati yayo, imirwano ikaba ivugwa i Walikare ku musozi wa ONINGA aho Maï Maï Cheka iri kurwana na Pareco. Ubwo FDLR ishyize intwaro hasi, umuryango wa SADC wiyemeje kurinda umutekano w’impunzi zose z’abanyarwanda ziri muri Congo noneho FDLR kimwe n’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Paul Kagame bigafashwa n’umuryango mpuzamahanga muri gahunda yo gutegura uko impunzi zose z’abanyarwanda zataha mu gihugu cyazo mu mahoro. FDLR ikaba ibaye ishyaka rya politiki risanzwe rititwaje intwaro.
 
Ubwanditsi.  
 
 

Uko FDRL yashyize intwaro Hasi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Veritasinfo/FDLR,<br /> Ubushino bwa ba nyoko gusa! Kagamé azahora ho nkuko Imana yabigennye. Mwakoze irimburabatutsi muri 1994 muhungira kwa Mobutu muzi ko tutazabasanga yo! Ntitwahaje? Ntitwashenye inkambi mwitorezaga mo? Ngo mugiye muri politique? Y'umuhoro se? wapi! Dore intambara irabananiye babakoreye ' PANDA GARI&quot; nkuko twuriza za mayibobo i Kigali aho ziba zigiye kwigishwa kugira umutima. En fait nta untu numwe uyobewe ko abababyaye mu batisimu bababwiye ko nimutarambika intwaro hasi mwari kuraswa mukagenda buheriheri nk'amahembe y'imbwa! Ngaho mubwire gikweto nako gikweto umuhutu wanyu abazane Kigali mwa bicucu by'amazuru y'imivuba mwe!
Répondre
U
Reba ukuntu waba umubibyi w'amahoro nibura umwaka umwe urebe ngo nawe uraruhuka iyo ngoyi ikuboshye yo guhakishwa amagambo, kandi niba ari ugushyushya imitwe nawe uwawe ntiworohewe.
M
Harya ngo mwejeje amasaka? Insyo zo kuyasya zirahari! Kandi ziracira amazi ni nshyashya pe! Umva ko ngo muri ba sebahinzi muri nyamwishi.Tuzareba niba muruta amasasu akorwa ku munsi!
K
ufite impungenge cyane, niziki???? Imana niyo yashyizeho Kagame? ubuse ninayo yamutumye kumara abantu guhera muri FPR kugera mu Rwanda, Burundi na RDC? Iyo mana yawe nawe irarushye, hari indi irikuyirimbura. byitege.
U
Ntabwo bitangaje ko uri umuntu ufite umuco mubi wo gutukana, nonese ko na shobuja adasiba kwita abantu ibigarasha, imibu,nyakatsi n'ibindi biterasoni ntiriwe mvuga rwose va ibuzimu ujye ibuntu kuko umukambwe Mandela yarinze atabaruka atanduje umutima we atukana ngaho ihane isindwe ry'amaraso n'initutsi urababarirwa.
K
IMANA NINYAMBABAZI YO YUNAMUYE UMURIRO KURWANDA NGABO ZURWANDA TURABASHYIGIKIYE IZONKAMBI MUGIYEMO MUKOMEZE MUGARAGAZE UBUTWARI NIZEYE NTASHIDIKANYA KO MUMINSI MIKE IMANA IZADUHUZA AMASO KUMASO NONGEYE NDABABONYE AMARIRA NIMESHI IKINIGA KUMUTIMA ARIKO ARIKO UMUNSI UZABA UMWE TUREBANE,IMPUNDU NIZANYU KANDI NIMUGIHE GUHANGANA NIBIHUGU BYIBIHANGANGE HARIMO NA EASTER AFRICA IMYAKA 20 PLUS NOBEL MUZAYIFATIRA HANO MURWANDA <br /> TUBAFATIYE IRYIBURYO NGABO ZURWANDA
Répondre
U
Ibisobanuro utanze wowe wiyita Kuri Morel Witzer natwe nibyo twifuza ariko inyamanswa idakenga....................................! Burya injiji mbi ni iyize.
Répondre
R
Oooh,my God dore Gaston Iyamuremye who saved my family and I's life.ndishimwe ko nongeye kumubona muheruka ndi muto,niba hari ufite number ya phone ye azayimpe.ndishimwe he is not a criminal as Kagame's regime yirirwa ibeshya is namahanga.he is a freedom fighter!
Répondre
K
Bantu mwe nta mugabo wari muzima nka Karegyeya, na Kagame arabizi na Kabarebe na Nziza barabizi. Yarababwiye ati izo ntambara mugyiyemo murapfa mushyire, banga kumwumva. Arababwira ati Uganda irababeshya izabatererana mureba banga kwumwumva. Reka murebe ngo Kagame agaragaze ko ari umusazi, Kaguta na Kenyatta bamwigarike arangije guteza imvururu muri region. Murashyira mwese!!!!!!
Répondre
K
Ese ko Kabarebe yabwiye parlement ngo Urwanda ruhora mu ntambara kandi tuzi ko Urwanda ari igihugu cyambere muri securite, izo ntambara avuga nizahe batuma babeshya abagore bo muri parlements ngo batore itegeko ryo gufatanya na uganda na kenya kurwana??? umwanzi ninde???? abantu ba kagame muri mubiki???? mwasaze cyangwa???? murategura intambara mukabishyira kumugaragaro??? les marchands de guerre!!!!
Répondre
K
Niba ufite ubwenge watubwira icyo utekereza kubyaye kuri FDRL gushyira imbunda hasi???? Ntabyo wamenya! Ni SADEC n'abazungu barikubuza Kagame guteza intambara muri Congo. Barashaka kumutega umutego. Ubuse Kagame azaherahe ajya Congo cyangwa abwira Kabila operation ya Kimya ya 4??? Uri injiji kandi nukuyobora ni injiji gusa.
Répondre
U
Aho ntibabagira nkababagabo n'abasore burizwaga amakamyo ya TATA 1994 gukomeza 1997 yewe uwuriye ayo makamyo wese ntiyongeye kugaragara ku isi yabazima. Birabibyuya FDLR ibe maso ntibibe ya mikino ya Kagamé n'abo yapfunze inote na zahabu za Congo.
Répondre
I
Nukubwira Leta ya Kagame ko itazongera gufunga abantu ibaziza ubusa ibashinja ibinyoma bitagira ishingiro ibabeshyera ngo bakorana na FDLR.Noneho izitwaza iki? Ese ububdi leta ya Kigali ko icumbikiye abahoze muri M23 ko ntagitutu bayishyiraho ngo ibake intwaro? Buretse muraje murebe ejo bazaba bateza ubwega ngo FDLR nta ntwaro yashyize hanze.Bo se ko bavuga ngo batse M23 intwaro babyeretse nde? Ntanugomba kubacyura kungufu bazataha igihe Kagame yemeye gushyikirana na bo.
Répondre
I
Nukubwira Leta ya Kagame ko itazongera gufunga abantu ibaziza ubusa ibashinja ibinyoma bitagira ishingiro ibabeshyera ngo bakorana na FDLR.Noneho izitwaza iki? Ese ububdi leta ya Kigali ko icumbikiye abahoze muri M23 ko ntagitutu bayishyiraho ngo ibake intwaro? Buretse muraje murebe ejo bazaba bateza ubwega ngo FDLR nta ntwaro yashyize hanze.Bo se ko bavuga ngo batse M23 intwaro babyeretse nde? Ntanugomba kubacyura kungufu bazataha igihe Kagame yemeye gushyikirana na bo.
Répondre
M
FDRL/Veritansifo,<br /> Ko mperuka muvuga ko muzaza kubohoza urwanda mubiretse mute? hahahahaha! Imbwa gusa! Imisega, imirizo ihambirye amajigo! hahahahaha! ba rukaraba-nkaba gusa!
Répondre
G
Ngaho rero abashidikanyaga barabyiboneye, FDLR irambitse intwaro hasi , abasilikare bayo burijwe amakamyo bagiye mu nkambi, Paul Kagame n'igihe.com cye barakomeza kuvuga iki? None se Kigali irakomeza ivuga ngo ONU nifate intwaro ijye kurasa FDLR he kandi yarambitse intwaro hasi ikaba inarinze abasilikare bayo!! Ikinyoma cya Kagame kirakamye! None se ko Bavuga ngo si ubwambere FDLR ivuze ko irambitse intwaro hasi hari ubwo higeze haba umuhango nk'uyu wo kuzitanga? Ubu igisigaye ni uguhashya iriya mitwe y'indi y'abakongomani Kagame yashinze muri Congo akoherezamo aba DMI be!! Icyakora ngo yari yiteguye kuburizamo uyu muhango ariko byanze peee!!
Répondre
K
Byunvikane neza kuki mwunva ko fdrl yaha kigali intwaro zayo sizabo ibanze yemere imishyikirano sinon nyuma yiki gikorwa hazaba intambara kagame niyanga
Répondre
K
KO MUTATUGEZAHO UKO BYIFASHE NUKO BARI GUTANGA IZO NTWARO ESE MURAZIHA LETA Y'URWANDA CYANGWA MURAZIHA FRDC MUTUGEZEHO UKO BIMEZE NGABO ZURWANDA
Répondre
V
I Kigali ubwoba ni bwose. Cya kinyamakuru cyabo cyitwa igihe aho kwandika kuri uyu munsi utazibagirana ahubwo kiri kwandaika ngo twagiramungu arashaka guhirika ubutegetsi bwabo. Aliko se ubwo koko ingoma ihejeje abana b'igihugu ishyanga imyaka 20 yose, ubwo Iyo ngoma yo ntiyakwihirika ubwayo? FPR itsinzwe politiquement ahubwo n'izane amahoro abana b'abanyarwanda bishyire bizane. Ikibazo nibaza n'iki : Ese FPR iremera gushyikirana n'abatavuga rumwe nayo? Ese niyanga amahanga azakomeza kurebera izi aba banzi b'amahoro? Oposition se yo yaba yiteguye gushyikirana na FPR? Tubitege amaso
Répondre
U
Ikingenzi nuko umutekano w'impunzi witabwaho kuko bariya bana n'abagore ndetse nababarinze kugeza magingo aya turashaka kuzababona amaso kumaso kandi bakazagororerwa kuko barababaye bihagije bagizwe ibicibwa,abicanyi,yewe nibo bacika cumu abandi barabeshya! Gusa babe maso kuko ubu Kagamé ntiyica ye nibikomerezwa bye wabona bihatwitse! Imishyikirano y'Arusha uko yashyizwe mubikorwa mwarakubonye.
Répondre
B
Uyu munsi ntuzibagirana mumateka y'urwanda.Twizere ko abanzi b'amahoro bashyira mugaciro bakayobka inzira FDLR inyuzemo y'imishyikirano.
Répondre
J
Nous saluons cette bonne volonte des FDLR. Abanyarwanda bashaka amahoro twese bari mu Rwanda, n'abari hanze yarwo ndetse n'amahanga, n'inshuti z'u Rwnda; twese nk'abitsamuye dushyigikire iki gikorwa kiza. Uzakirwanya tuzamenya ko ariwe utubuza amahoro!
Répondre
K
Ndaruhutse rwose kuva INGABO ZACU ZIYEMEJE AMAHORO NONE KURI IYI TALIKI IGOMBA KUBA MUMITIMA YABANYARWANDA AHO BARI HOSE KUKO IMANA IKOZE IBITANGAZA UBWO ZASHIZE IMBUNDA HASI AHASIGAYE LETA NAYO NISHIRE MUBIKORWA IMISHIKIRANO HANYUMA TWUBAKE AMAHORO ARAMBYE MUKARERE HEHE KUMENA AMARASO HEHE KUBURIRWA IRENGERO HEHE KUBIBA AMACAKUBIRI HEHE KUGAMBANIRA UMUKURU WIGIHUGU HEHE GUHINGA IMYAKA UDASHAKA BITEWE NUBUTEGETSI BUBA BUBITEGETSE HEHE KWIMWA AMAHIRWE ANGANA MURWEGO RWAMASHURI IMIRIMO IGISIRIKARI NIBINDI MUKOMEZE MUTUGEZEHO UKO UMUHANGO UMEZE KANDI MUTUBWIRE NABADUSERUKIYE MURI UWO MUHANGO BATURUTSE MURWANDA
Répondre
F
Twese dushyigikiye iki gikorwa kandi Imana Data wa Twese yamaze kugiha umugisha. Aho turi ni kure ntibidushobokeye kuza kwifatanya n'intwari zacu &quot;Abacunguzi&quot;, ariko ku mutima turi kumwe na mwe 100%. Abo banzi b'amahoro bashaka kuburizamo iki gikorwa cy'akataraboneka ntibateze kugira icyo bageraho. Tuzi ko n'i Kigali no mu ntara zose z'U Rwanda amakiriro n'amahirwe babiteze mu gushyirwa mu bikorwa by'uyu muhango. Nous attendons impatiemment l'aboutissement de cette cérémonie et la mise en oeuvre des négociations inclusives entre Kigali/FPR et les FDLR y compris tous les autres patris d'oppositions et les parties civiles. Cette fléxibilité des FDLR doit être louée par toute personne qui lutte pour la paix et la stabilité du Rwanda ainsi que toute la Région des Grands Lacs d'Afrique Centrale. Nous invitons Kigali de ne pas toujours rester statique. Le peuple rwandais a besoin une réelle réconciliation. Nous sommes fatigués par un pouvoir en place à Kigali qui divise la population, qui diabolise une partie de la population simplement par le fait qu'elle est né hutu, qui tue, emprisonne, kidnappe le peuple parce que les gens sont contres ses programmes diaboliques et génocidaires.<br /> <br /> Nous invitons le peuple rwandais à soutenir les FDLR dans cette vision en vue que tout le rwandais réfugié voit le bout du tunnel. Prions Dieu et engageons- nous dans une politique d'union et réconciliation nationale. Que les politiciens qui sont contre cette louange cérémonie aillent au diables. Vive les leaders des FDLR et sa Force Combattante, vive le CPC, Vive tous les gens qui lutte pour la réussité de ce projet des FDLR, vive le Peuple Rwandais Uni et Réconcilié.
Répondre
J
Gue viva,gue vira!Birabe ibyuya...
Répondre