Urwanda rwabaye ishyamba,inkotanyi zikomeje kugarika ingogo uko bwije uko bukeye !
Muri iyi minsi hirya no hino mu Rwanda haragaragara ibikorwa by’abasirikari, abapolisi, inkeragutabara, ba local defenses n’abandi byo guhohotera abaturage kugeza n’aho bica bamwe kandi ugasanga ukwo kwicwa ari ihohotera izi ngirwa nshingwamahoro zikorera abaturage b’inzirakarengane baba batazi impamvu bicwa. Ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa n’ingabo za FPR za Paul Kagame bikaba bitarigeze bitezuka kuva mu myaka ya 1994 kugeza magingo aya, abantu bakaba bakomeje kwibaza niba u Rwanda rwarahindutse ishyamba kuko kugeza uyu munsi rusa n’urutegekwa kinyeshyamba.
Mu ijoro ryo ku italiki 19 Kamena 2012, abantu bitwaje imbunda bateye uwitwaNzabirinda utuye mu kagali ka Remera, Umurenge wa Nyanza, Akarere ka Gisagarabaramurasa ariko ku bw’amahirwe yarirutse arabacika bamwirukankaho bavuza amasasu ariko ntiyamufata. Ubu akaba yarahunze aho yari atuye. Nanone ku italiki24 Kamena 2012, mu Kagali ka Nyabikenke, Umurenge wa Kigembe, Akarere ka Gisagara, abantu bitwaje imbunda bateye uwitwa Hamure Theobald baramurasa bamutsinda iwe mu nzu, akaba yarabanje kurwana n’urugi bashaka kurukingura ari nako atabaza ariko ntawamutabaye kugeza ubwo abicanyi bamurushije imbaraga bararukingura bahita bamutsinda aho bamurashe amasasu menshi. Ikibabaje ariko ni uko ibi bikorwa muri ako gace hitwa ko hari abashinzwe umutekano batajya na rimwe batabara abaturage.
Umupadiri witwa Kizito w’umugande mu misa yasomye ku cyumweru taliki ya 1 Nyakanga 2012 yavuze ko abarasa abaturage atari abandi baturuka kure ahubwo ari abirirwa bagendana imbunda mu baturage. Ibi akaba yarabivuze nyuma y’uko mu muganda wo ku italiki 30 Kamena 2012 umuyobozi w’Umurenge wa Nyanza Uwimana Jean Bosco akaba yarahaye abaturage impapuro ngo bandike uwo bakeka waba wica abo bantu. Abaturage nabo bagira amakenga menshi banga kugira uwo bandika kuko bazi neza ko ari leta ibica. Wa mupadiri yahise atumirwa ku Murenge wa Nyanza kwisobanura cyakora ararekurwa gusa abwirwa ko igihe cyose bazamushakira bazamutumaho. Byumvikane ko na we yaba ari hafi gushinjwa ingengabitekerezo ya jenoside, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi bwa Kagame n’ibindi biregwa abantu bose bagaragaje ukuri ku ihohoterwa rikorerwa abaturage rikozwe n’ubutegetsi bwa FPR.
Twakwibutsa ko mu mwaka ushize w’ 2011 nabwo muri iriya mirenge uko ari ibiri hishwe mu buryo nka buriya abantu bagera kuri batanu abandi barakomereka. Ubutegetsi bukaba ntacyo bwabikozeho dore ko na bamwe mu barashe bariya baturage babyigambaga bafashwe bya nyirarureshwa bugacya barekurwa. Ibi bikorwa by’ihohotera no kurasa abaturage bikorwa n’inzego za leta zitwa ko zishinzwe umutekano wabo biri hirya no hino mu gihugu kuko mu ijoro ryo kuwa kabiri taliki 3 Nyakanga 2012, mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Huye, mu ma saa tanu z’ijoro abapolisi barashe umusaza n’umuhungu wabo barabica. Ibi bikaba byarabaye nyuma y’uko bageze iwe ku manywa kumureba basanga adahari baza kugaruka mu ijoro, umuhungu wabo amubwira ko adasohoka nijoro ko abamushaka bazaza kumureba ku manywa. Abapolis bakoze uko bashoboye bagera kuri wa muhungu we baramurasa agwa aho. Umusaza se wabo yumvise urusaku rw’amasasu arabyuka ariruka na we bamutsinda hanze ahunga. Ngibyo iby’inzego zitwa ko zishinzwe umutekano zirimo gukorera abaturage.
Mu Karere ka Muhanga umusaza Nzabagerageza Alexandre na we yararashwe mu minsi ishize ahita yitaba Imana
Mu ijoro ryo kuwa 20 Kamena 2012, mu mudugudu wa Sabuhoro, Akagali ka Remera, Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga ahahoze hitwa Nyabikenke, Mu majyepfo, ahagana mu ma saa sita z’ijoro, umusaza witwa Nzabagerageza Alexandre yarashwe n’abasirikari isasu mu mugongo rihinguranya umutima ahita apfa. Igitangaje ni uko uyu musaza w’imyaka 70 bamutsinze mu muryango w’inzu ye. Muri ririya joro uriya musaza yumvise abantu bagendaga hafi y’urugo rwe agirango ni abajura bashakaga kumwibira inka ye arabyuka ajya kureba mu kiraro asa inka irahari, mu gihe asubiye mu nzu isasu riba ryamufashe mu mugongo yitura hasi bahakura umurambo. Abasirikari bamurashe bakaba ari abarinda ibyo birombe dore ko barara bagenda mu baturage aho gukorera akazi aho bahawe gukorera Inkomoko y’uru rupfu ngo yaba ari ukuba aturiye ibirombe bya colta aho ababicukuramo amabuye batumvikanye n’umukoresha wabo maze bakigira inama yo kureka kumukorera ahubwo bakajya kuyacukura nijoro dore ko ngo ari no mu masambu yabo.
Ubu bucukuzi bwa colta ngo ni ubw’uhagarariye ingabo hamwe n’uhagarariye polisi muri uwo murenge bifashishije uwitwa Dusabumuremyi Wellarsaba ari we wandikwa muri ubwo bucukuzi kugirango bo batabugaragaramo kandi bitemewe. Uyu Dusabumuremyi akaba ngo yaratindaga guha abamukorera agashahara k’intica ntikize yabageneye ndetse rimwe na rimwe ngo akanabambura bituma imirimo y’ubucukuzi igenda nabi abakozi (ni abaturage batuye muri uwo murenge ndetse bahafite n’imirima icukurwamo colta) bahitamo kubireka bakajya bajya kuyicukura nijoro kuko ngo iyo bamubwiraga ngo abahembe yarabasubizaga ngo bazajye kumurega aho bashaka.
Nyamara aba baturage bavuga ko uretse gufatwa nabi n’uriya Dusabumuremyi Wellars unabambura ngo bahura n’ingorane za ba local defense hamwe n’inkeragutabara babajujubya babaka za ruswa. Ngo babonye bibakomeranye bahitamo kwishyira hamwe bakora ishyirahamwe bise ABATAMBYI bakaba baratekerezaga ko ryazabafasha kumvikanisha akababaro kabo. Ibi ariko ngo ntacyo byabamariye kuko uwagombaga kubumva ni we wabakandamije kugeza ubwo abaturiye ibyo birombe batangiye kuraswa n’abasirikari. Abarashe umusaza Nzabagerageza Alexandre bakaba baravuze ko bibeshye bari bazi ko ari abajura bari bagiye kwiba colta. Igitangaje ariko ni uko nyuma baje guhindura imvugo ubu bakaba bavuga ko uwo musaza yabarwanyije. Iyi mvugo ni nayo ivugwa n’abapolisi barashe uriya musaza wo mu Murenge wa Kigoma hamwe n’umuhungu wabo. Iyi mvugo kandi yanakoreshejwe n’abapolisi barashe umurwanashyaka wa PS Imberakuri Eric Nshimyumuremyi taliki 15 Nzeri 2011 ariko Imana igakinga akaboko agakomereka ariko ntiyapfa. Ubu akaba yarajyanwe mu nkiko aregwa kurwanya abarinzi b’amahoro.
Mu by’ukuri ubugizi bwa nabi burimo no kwica abaturage bukorwa n’inzego za gisirikari, iza polisi, iza local defense n’inkeragutabara bumaze kuba akamenyero ku buryo abaturage bamaze kuyoberwa uko bakwifata mu gihe bicwa n’abakagombye kubarinda. Kuba abaturage batazi uwo bakwiyambaza bituma ubu bwicanyi bukomeza guhabwa icyicaro ndetse ababukora bagakomeza kwidegembya kuko ntawe ubakurikirana. Nyamara ku italiki 24 Kamena 2012 umugabo witwa Ndikubwimana Ildephonse utuye mu Murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare mu Burasirazuba yahuye n’ingorane abasha kwihagararaho aho yanyuze hafi y’umupaka wa Kagitumba ari naho atuye maze umupolisi wari aho aramuhamagara aramubaza ati wumva uri muzima? Undi ati ndi muzima. Umupolisi asubiramo ati wumva ubwonko bwawe bukora neza? Undi ati rwose numva bukora kuko sinigeze nasara. Umupolisi ati ufite agasuzuguro ati nibagufunge.
Ubwo bamwerekeza mu nzu bafungiramo abantu umupolisi amusaba kuvanamo inkweto akinjira muri kasho umugabo na we ati mbere y’uko ninjiramo mubanze mumbwire icyo mumpoye. Umupolisi ati niba wanze kwinjira ryama hasi bagukubite ibiboko hanyuma utahe. Umugabo ati mu mategeko y’u Rwanda ntaho nzi bahanisha gukubita. Ako kanya haba hatungutse undi mupolisi w’umudamu aramuhamagara amubaza uko byagenze umugabo asobanura uburyo yafashwemo. Uwo mupolisi w’umudamu yinjiranye na wa wundi wari ugiye gufunga cyangwa gukubita Ndikubwimana Ildephonse, asohoka amubwira ngo natahe nibamushaka bazamutumaho. Nimunyumvire namwe abo barinzi b’amahoro bagiye kumara abaturage bashinzwe kurinda!
Mu by’ukuri rero akarengane, ihohotera n’ubwicanyi bikorwa na bariya bitwa ko bashinzwe umutekano bimaze gukabya hirya no hino, gusa ntitwashobora kugenda turondoro buri zina ry’uwahohotewe n’uwamuhohoteye ariko biragaragara ko hari ikibazo gikomeye. Leta ikaba imaze kugira isura y’ubwicanyi mu baturage ndetse no mu mahanga kubera biriya bikorwa byo kwambura abaturage ubuzima bikorwa n’abitwa ko bashinzwe umutekano w’igihugu. Tukaba tuzakomeza kujya tubagezaho amakuru nk’aya twakusanyirije hamwe kandi namwe mudufashe kuyagaragaza twese twamagane ibikorwa nk’ibi bigamije kuvutsa abantu ubuzima.
Dore liste ya bamwe mubo twashoboye kumenya bishwe barashwe umwaka ushize n’uburyo bishwe :
Mu Karere ka Gisagara (PROVINCE DU SUD)
Amazina y’uwarashwe | Secteur | Cellule | Uko byamugendekeye |
Habimana Jean de Dieu | Nyanza | Higiro | Yararashwe ahita apfa mu ijoro ryo kuwa 07.03.2011 |
Nteziryayo Jean Pierre | Kigembe | Nyamabuye | Yararashwe na we ahita apfa mu ijoro ryo kuwa 22.03.2011 |
Mutumwinka Léoncie | Kigembe | Nyabikenke | Yararashwe arapfa mu ijoro ryo kuwa 05.06.2011 |
Hitayezu J.Pierre | Kigembe | Nyabikenke | Abicanyi bagiye iwe kumureba ariruka baramurasa ariko agira amahirwe amasasu ntiyamufata. Byabaye mu ijoro ryo kuwa 12.03.2011 |
Mbayire | Kigembe | Rubona | Yarasiwe iwe arapfa mu ijoro ryo kuwa 09.07.2011. abicanyi bamusanze iwe baramurasa ariruka ariko ku bwa’amahirwe make agwa mu gico cyabo bamwicisha ibyuma. |
Mu Karere ka Nyanza (ROVINCE DU SUD)
Amazina y’uwarashwe | Secteur | Cellule | Uko byagenze |
Nyirinkwaya Aloys | Busasa mana | Nyanza CollineNyarunyi nya | Abicanyi bamusanze iwe mu ijoro ryo ku italiki 09.05.2011 baramurasa bamutsinda aho |
Mu Karere ka Nyarugenge (VILLE DE KIGALI)
Amazina y’uwarashwe | Secteur | Cellule | Uko byamugendekeye |
Mauwa Thomas surnomé Murokore | Nyamirambo | Kivugiza Colline deGabiro | Mu ijoro ryo kuwa 25.05.2011 abicanyi bamusanze iwe baramurasa bamutsinda aho |
Mu Karere ka Kicukiro (VILLE DE KIGALI)
Amazina y’uwarashwe | Secteur | Cellule | Uko byamugendekeye |
Nshimyumuremyi Eric | Gahanga | - | Abicanyi bamurashe ku manywa ahagana mu ma saa kumi n’imwe za nimugoroba ataha iwe ava mu rubanza rwa Victoire Ingabire. Yarashwe isasu mu gatuza n’abapolisi bakorera I Gikondo ahitwa kwa Gacinya. Imana yakinze akaboko ntiyapfa cyakora bamuhimbiye ibyaha ubu arafunze hamwe na rya sasu bamurashe riracyamuri mu bihaha. |
Mu Karere ka Gatsibo (PROVINCE DE L’EST)
Amazina y’uwarashwe | Secteur | Cellule | Uko byamugendekeye |
Nsabimana Evariste | Remera | Rwarenga Colline Rushenyi | Mu ijoro ryo kuwa 11.04.2011 abicanyi bamusanze iwe baramurasa ahita apfa |
Ngabo bamwe mu bo urubuga Rwanda in Liberation Process rwabashije kumenya. Nawe ugize amakuru wamenya ku bantu baraswa wayatugezaho kuko uzaba utanze umusanzu wo kwamagana inkoramaraso. Ku baherutse kurasirwa mu Murenge wa Kigoma Akarere ka Huye, abari mu Majyepfo baracyashaka inkuru irambuye tuzayibagezaho nitumara kuyikusanya yose.
Muvunyi
Mu Burasirazuba
Nkunda L.
Umujyi wa Kigali
Ngabo
Mu Majyepfo
Inkuru yakusanyijwe na RLP
Source: Rwanda in liberation