DUSANGIRIJAMBO: Musigeho kwica abahanuzi.Hari uwahanurira abategetsi b'u Rwanda ntiyicwe ? (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Hari uwahanurira abategetsi b'u Rwanda ntiyicwe ?

 

Dusangire Ijambo” yacu yo kuri iki cyumweru cya 14 mu bisanzwe iribanda ku isomo rya mbere. Ni iryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 2, 2-5. Umuhanuzi Ezekiyeli aravuga ati :


Muri icyo gihe ijwi ry’Imana rirambwira riti « Mwana w’umuntu, haguruka ngutume ». Rikibivuga, umwuka unyinjiramo, utuma mpagarara maze numva uwamvugishaga. Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bayisiraheli, kuko ibyo birara byanyigometseho. Bo n’abasekuruza babo banyigometseho kugeza uyu munsi. Urwo rubyaro rufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye ; ndagutumye ngo uzarubwire uti ´Ni ko Nyagasani Uhoraho avuze`. Bakumva cyangwa batakumva, kuko ari inyoko y’ibirara, ariko nibura bazamenya ko barimo umuhanuzi».


Mwana w’umuntu : Ezekiyeli akunda kwiyita atyo kenshi cyane. Abikora hafi inshuro 100 mu gitabo cye cyose. Ayo magambo arerekana ko nawe ubwe nta cyo arusha umuntu usanzwe w’umunyantege nke, umeze nk’ubusabusa umugereranije n’Imana. Uko kwicisha bugufi ni kimwe mu byo Imana ishima abo itora, kukaba kandi kimwe mu bibafasha gusohoza neza ubutumwa bahabwa.


Umwuka unyinjiramo : Uwo ni umwuka w’Imana. Ni wo utera imbaraga abanyantege nke. Abari basanzwe babazi, babareba cyangwa babumva bakumirwa, bati “Yampaye isuka (cyangwa inka), uriya si Kanaka mwene Kanaka w’i Runaka dusanzwe tuzi ? Yabaye umuhanuzi se?”. Abibaza icyo kibazo ni bo umuhanuzi Izayi, mu kwicisha bugufi kwe, asubiza ati “Uhoraho yansize amavuta y’ubutore…Yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibohowe, n’abapfukiranwaga ko bafunguwe….guhumuriza abari mu cyunamo bose, kwambika ikamba abashavuye…” (Izayi 61, 1-3).


Umwuka utuma mpagarara maze numva uwamvugishaga : Umuhanuzi ateze amatwi ngo yumve kandi yakire ubutumwa agomba gusohoza. Ni yo mpamvu Yezu agira ati “Ubumva ni jye aba yumva ; ubahinyura, ni jye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’Uwantumye” (Luka 10, 16). “Intumwa ntiyicwa, irarabirwa”.


Ngutume ku Bayisiraheli Kumva ko bagiye gutumwa ku Bayisiraheli byonyine, byatumaga abahanuzi bamwe biheba, hafi kubireka, aka ya ndirimbo y’Abarundi ngo “Ntutume iwabo wa Rwasa, aho abana barira ntibahozwe. Naraharaye ndaburara”. Umuhanuzi Ezekiyeli aratubwira impamvu abahanuzi batishimiriga gutumwa ku Bayisiraheli. Ni ibirara byigometse ku Mana, bo n’abasekuruza babo kugeza uyu munsi, bafite umutwe ufunze n’umutima unangiye. Ni byo Yezu yavuze ati “Yeruzalemu, Yeruzalemu, wowe wica abahanuzi, ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse kwegeranya abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa, ariko wowe ukanga ! Dore inzu mutuyemo izabasenyukiraho” (Mt 23, 37-38). “Uwanze kumva ntiyanze no kubona”.


Bakumva cyangwa batakumva….ariko nibura bazamenya ko barimo umuhanuzi


Ese icyatuma batumva ni iki ? Ni bya bindi umuhanuzi Izayi yatubwiye :ntibifuza ko umukene nawe yakira, ntibifuza ko imitima yomorwa kubera ko ari bo bayijanjaguye, ntibifuza ko imbohe zifungurwa kuko bashaka ko n’inzirakarengane ubwazo zipfira mu munyururu. Kubera ko bakunda ikinyoma bakanga ukuri, ntibifuza ko abapfukiranywe bavuga nabo iribari ku mutima. Bashimishwa no guhora mu cyunamo, ishavu n’agahinda bidashira.


Banyarwanda, Banyarwandakazi, cyane cyane mwebwe abayobozi, nimwirinde kugira imitwe ifunze no kunangira imitima ; mwakire kandi mutege amatwi abahanuzi n’ababatumweho, aho kubica no kubatera amabuye.


Icyumweru cyiza

Padiri F. Rudakemwa

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article