Rwanda: Daphrose Gauthier yandaritse dosiye ya Pascal Simbikangwa imbere ya Faustin Twagiramungu (Rukokoma) ahita ayisenya yose!
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 04/02/2014 Twagiramungu Faustin yari mu kiganiro mpaka kuri televiziyo mpuzamahanga y’abafaransa yitwa « France 24 ». Muri icyo kiganiro akaba yaranyomoje ibimenyetso bikomeye umugore witwa Daphrose Goutier yakusanyije cyangwa se yatekinitse ubwo yakoraga dosiye yo gushinja Pascal Simbikangwa kugira uruhare muri jenoside ; ubu urubanza rukaba rwaratangiye mu gihugu cy’Ubufaransa !Ambasaderi Kabare nawe yari yatumiwe muri icyo kiganiro, yumvise ko ari Twagiramungu batumiye ahita yihisha, nibura iyo agira ubutwari akaza mu kiganiro yari kwicira ijisho Daphrose akagira akabanga ntiyandarike dosiye y'ibinyoma kuri Simbikangwa imbere ya Rukokoma!
Umunyamakuru yabajije abari mu kiganiro niba kuba igihugu cy’Ubufaransa gitangiye kuburanisha urubanza rwa jenosize hashize imyaka 20 atari ugukererwa bikabije ; bose bahurije kuri icyo kibazo cyo gukererwa ariko bavuga ko ntacyo bizahindura ku migendekere myiza y’urubanza kuko Ubufaransa buri mu bihugu bifite ubucamanza buhagaze neza ; Twagiramungu yongereyeho ko atari urubanza rwa Simbikangwa gusa rwakererewe kuko n’iperereza ryo kumenya uwahanuye indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira Cypriano naryo risa niryashyizwe mu kabati kandi ari abakuru b’ibihugu bishwe kuva ku italiki ya 6/04/1994 !
Daphrose yababajwe n’uko Simbikangwa atagiye kuburanira mu Rwanda bitewe ni uko hari ubucamanza bwiza cyane kuburyo n’ibihugu bikomeye nka Canada ndetse n’urukiko mpuzamahanga ku Rwanda TPIR rusigaye rwoherezayo abantu ngo bajye kuburanirayo ; Twagiramungu ariko yahise abitera utwatsi avugako iyo Pascal Simbikangwa ajya kuburanira mu Rwanda ntabutabera yari kubona kuko ubutabera bwo mu Rwanda bwarangije kumuhamya icyaha cya jenoside butaramuburanisha !
Abunganira Pascal Simbikangwa bavuga ko dosiye imushinja irimo ubusa kuko abamushinja ibyaha bya jenoside bivugira ibyo babonye nta bimenyetso bifatika batanga,umwe mubunganira Simbikangwa avuga ko kuba Pascal Simbikangwa yarabaye mu mutwe w’abasilikare barindaga Habyarimana kandi akaba ava mu karere kamwe nawe bitavuga ko ari ikimenyetso kimuhamya jenoside cyane ko Simbikangwa nta jambo rikomeye yari afite mubutegetsi bw’icyo gihe kuko yari umukozi usanzwe !
Daphrose yiyemeje guhiga abo yita aba jenosideri bose mu Bufaransa akabageza imbere y’ubutabera bwaho, avuga ko afite ibimenyetso byinshi bihamya icyaha cya jenoside Simbikangwa Pascal.N’abasilikare b’abafaransa ntiborohewe na Daphrose kuko abashinja ko bagiye gusambanya abagore b’abatutsikazi mu mwaka w’1994 mucyo bise mission Turquoise ! Twagiramungu yashishikarije Daphrose uwo murimo yihaye ariko agaya ko uwo mudame aba yararangije guhamya icyaha cya jenoside abo ashinja ngo kuko ari abahutu gusa kandi bataraburana, Daphrose nawe abwira Twagiramungu ko amushishikariza kuzashinja abahutu bamwiciye umuryango ! Twagiramungu we avuga ko agiye guhiga abicanyi yahera ku nkotanyi zatangiye kwica abanyarwanda zihereye i Byumba zikarangiza igihugu cyose.
Mu bimenyetso bikomeye Daphose yavuze ko bihamya Pascal Simbikangwa icyaha cya jenoside ni uko Daphrose yatembereye uduce twinshi tw’u Rwanda yakira ubuhamya bumushinja ,icyaha cya mbere akaba ari uko Simbikangwa yatanze imigabane yo gushinga radiyo ya RTLM ! Twagiramungu yahise avuga ko abantu batanze imigabane myinshi muri RTLM ubu bari muri leta ya Paul Kagame, Twagiramungu kandi akaba asanga kuba Simbikangwa avuka mu karere kamwe na Habyarimana atari ikimenyetso cy’uko yakoze jenoside ! Twagiramungu yagize ati:"Ijambo AKAZU nitwe twarihimbye mu rwego rwa politiki kugira ngo turwanye MRND"! Kuri iri jambo Daphrose yacitse intege cyane!!Twagiramungu kandi yanenze uburyo Sarkozy yavuze ko igihugu cy’Ubufaransa cy’ibeshye kuri Habyarimana kuko kitamubonagamo ubutagondwa bwo gukora jenoside ! Twagiramungu ati none se Habyarimana yari gukora jenoside ate kandi iyo jenoside yarabaye ari uko amaze kwicwa ?
Twagiramungu asanga Ubufaransa bugomba kwivugira kubinyoma bushinjwa byo kugira uruhare muri jenoside, Twagiramungu avuga ko abafaransa bakijije i Nyarushishi (Cyangugu)abatutsi benshi kandi abafaransa bakaba barakijije abaturage barenga miliyoni 4 bahungaga FPR kuko ku italiki ya 7/04/2007 Kagame ubwe yivugiye ko ababajwe ni uko abo banyarwanda bose bamuhunze kuko yagombaga kubarimbura bose ! Twagiramungu atangazwa n’uko ubwicanyi bwose FPR yakozwe kuva i Byumba, i Kibeho kugera muri Congo guhera mu 1990 butavugwa !
Umunyamakuru yibajije niba ubwiyunge bwaragezweho mu Rwanda, Daphrose avuga ko ubucamanza buzazana ubwiyunge ,Twagiramungu avuga ko nta bwiyunge bushoboka igihe atarashobora gushyingura abe bishwe ,yagize ati : «iyaba ubwiyunge bwari buhari se ubu naba ndi gukora iki hano ?»
Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni, kanda aha wumve icyo kiganiro
Ubwanditsi