SPECIAL INTAMBARA MURI CONGO KURI UYU WA MBERE TALIKI YA 22/07/2013
[Ndlr: Kuri iyi paji turagenda dushyiraho amakuru yose ajyanye n'intambara uko iri kubera muri Congo mu ntara ya Kivu uko aragenda atugeraho. Usabwe kuyifungura kenshi ngo urebe inkuru nshya mu ncamake.]
11H35: Ejo ku cyumweru saa cyenda z'amanywa imirwano yarubuye hagati y'umutwe wa M23 n'ingabo za Congo. Uyu munsi iyo mirwano ikaba yakomeje kandi ikaba ifite ubukana bukomeye kuko igihugu cy'u Rwanda cyohereje abasilikare benshi kurugamba bakaba bagabye ibitero ku ngabo za Congo mu bice bitatu biherutse kwigarurirwa n'ingabo za Congo zibinyaze M23. Biravugwa ko ingabo z'u Rwanda ziyobowe kurugamba muri Congo na Brig Gen Emmanuel Ruvusha (Ku ifoto) na gen Fred Ibingira , bakaba biyemeje gufata umujyi wa Goma (kanda aha usome inkuru irambuye).
13H25: Amakuru dukesha abaturage bari aho imirwano iri kubera kimwe n'abasilikare ba M23, aremeza ko ingabo za Congo FARDC zimaze iminota 30 zimaze guhindukirana inyeshyamba za M23 kurugamba. M23/RDF yagabye igitero gikomeye ku ngabo za Congo bashaka gufata Goma ; ingabo za Congo zitabarana ingufu nyinshi zihagarikira M23 ahitwa Kibati,ubu akaba ariho imirwano iri kubera ariko ingabo za Congo akaba arizo zitangiye kugaragaza imbaraga kurugamba !
13H47: Uyu munsi akanama gashinzwe amahoro ku isi kemeje umurongo w'ibyigwa mu nama yako. Saa yine za mu gitondo ako kanama kemeje ingingo zigomba kwigwaho harimo n'ikibazo cy'u Burundi.Ku isaha ya saa cyenda z'amanywa akanama gashinzwe amahoro ku isi karasuzumira mu muhezo ibihano kagomba gufatira igihugu cya RD Congo.
14H05 : Uyu munsi mu masaha ya mbere ya saa sita habaye inama y'ubuyobozi bukuru bw'ingabo za Congo. Muri iyo nama hasuzumwe raporo yatanzwe n'ibiro bishinzwe iperereza mu ngabo za Congo yerekana ko u Rwanda rwohereje abasilikare benshi kubutaka bwa Congo kurwana kuruhande rwa M23.Ubuyobozi bukuru bw'ingabo za Congo bukaba bwaroherereje leta y'u Rwanda ibaruwa irusaba gukura ingabo zarwo kubutaka bwa Congo bitarenze kuwa gatandatu taliki ya 20/07/2013 ku isaha ya 23H58; u Rwanda rwaba rutubahirije icyo cyemezo kuri iyo saha, ingabo za Congo zikaba zigomba kurwanira kubutaka bw'u Rwanda bukageza intambara i Kigali. Ingabo za Congo kandi ziyemeje kutumvira amabwiriza ya perezida kabila bitewe n'uko zasanze ari icyitso cy'u Rwanda ndetse zikaba zavuzeko zitagomba no kumvira amabwiriza y'ingabo za ONu ziri muri Congo ( Kanda aha usome inkuru irambuye).
14H20: IMYIGARAGAMBYO IDASANZWE IMBERE Y'URUGO RWA PEREZIDA KAGAME:
Tubiseguyeho gato kuko iyi nkuru itajyana n'intambara ibera muri Congo ariko akaba ari ingaruka ziyo ntambara! ejo ku cyumweru taliki 21/07/2013 ahashyira mu ma satanu y’amanywa, itsinda ry’abakecuru, abagore n’abakobwa b’inkumi bose hamwe bagera ku icumi bashatse kwinjira ku ngufu mu rugo rwa perezida Paul Kagame ruherereye mu kiyovu bakomwa imbere n’abashinzwe umutekano we! (kanda aha usome inkuru yose)
15H50: Amakuru dukura mubasilikare b'u Rwanda aratumenyesha ko u Rwanda rwohereje abandi basilikare n'ibikoresho byabo muri Congo bagera kuri batayo 3 kugira ngo bafate umujyi wa Goma vuba indege za drones (zitwara nta mu pilote) zitaratangira gukora kimwe no gutanguranywa n'italiki ya 30/07/2013 umutwe w'ingabo za ONU uzatangiriraho ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muburasirazuba bwa Congo!
19H15: Ubu muri aka kanya imirwano iratuje, umutwe wa M23 ufatanyije n'u Rwanda washobore kurasa ibisasu bikomeye mu gace k'amajyepfo y'umujyi wa Goma biturutse Kibumba, uyoboye imirwano mu ngabo za Congo yavuze ko byabaye ngombwa gukoresha kajugujugu z'intambara kugira ngo bahagarike ibyo bitero bikoresha imbunda nini zirasa i Goma! Kajugujugu z'ingabo za Congo zagabye ibitero byinshi mu gace ka Kibati na Uvira ( Kanda aha usome inkuru irambuye)
20H50: Laurent Nkunda yakomerekeye cyane kurugamba ajyanwa mu bitaro i kigali nk'uko tubibwirwa na bamwe mu basilikare ba M23! Uyu munsi imirwano muri Congo yafashe indi ntera, uretse kajugujugu ingabo za Congo zakoresheje , byabaye ngo ngombwa ko zikora no ku ndege z'intambara zarashe imbunda zikomeye u Rwanda rwari rwashyize ahitwa Kibumba, izo ndege zahagurukiye ku kibuga cy'indege i Kavumu muri kivu yepfo kugira ngo zibone umuvuduko wo guhamya intego. Ingabo z'u Rwanda zasubiye inyuma kuko zari zagoswe ( kanda aha usome uko intambara yagenze kuburyo burambuye)
Ubwanditsi