Rwanda: Umunyamakuru Gasana yahinduwe umusazi none abakojeje isoni muruhame !
Umunyamakuru Gasana Byiringiro Idriss w’ikinyamakuru The Chronicles ukurikiranyweho kubeshya inzego z’iperezeza yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa 30 Nyakanga 2012, ahakana ibyo ashinjwa byose uko byakabaye.
Gasana wari wiyemereye ko yabeshye ko yashimuswe, yabihakanye yivuye inyuma ubwo yageraga imbere y’urukiko avuga ko yemejwe icyaha ku ngufu nyuma yo gukorerwa ibikorwa bibabaza umubiri kandi akabwirwa n’ubugenzacyaha ko kwanga kwivuguruza ntacyo bimugezaho.
Gasana yatawe muri yombi ku itariki 17 Nyakanga 2012 akekwaho kubeshya abigambiriye inzego z’ipereza ko ngo yaba yarashimuswe n’abantu biyita ko bakora mu nzego z’umutekano ndetse akaba yaraterwaga ubwoba n’abantu atazi kuri telefoni.
Uyu munyamakuru yemeje ko yambuwe terefoni na mudasobwa mu ijoro yashimuswemo ryo ku itariki 16 Nyakanga, Ubushinjacyaha bwabeshyuje ibyo bwerekana ububiko bwa MTN bugaragaza ko iyi terefoni yayikoresheje muri iryo joro ; Aha Gasana yasobanuye ko yayikoresheje ariko ko bamutegekaga abo ahamagara kugira ngo ababwire ko nta kibazo yagize.
Gasana yari yatanze icyapa cy’imodoka yamushimuse avuga ko yari mu bwoko bwa Kand Cruiser, aha Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bwagiye mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, bakabereka ko iki cyapa ari icy’imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi, itunzwe n’umugore.
Umushinjacyaha yamusabiye igifungo cy’iminsi mirongo itatu by’agateganyo mu gihe iperereza no gushaka ibindi bimenyetso bigikomeje. Yongeyeho ko kubera ibyaha bikomeye uyu Gasana akurikiranyweho, aramutse arekuwe yabangamira iperereza, agasibanganya ibimenyetso ndetse ngo akaba ashobora no gutoroka ubutabera.
Uwunganira Gasana mu by’amategeko Me Nsabayezu Evariste, yasabye urukiko ko rwarekura uregwa avuga ko atigeze agora ubutabera no mu gihe cyose cy’iperereza kandi ko afite aho abarizwa hazwi. Ubwunganizi bukaba bwatanze abantu babiri bo kwishingira uregwa aribo Dr.Kayumba Christopher umukoresha we na nyirarume Gasana Sylvestre bakaba aribo biyemeje kumwishingira.
Umucamanza Théophile Nzisabira, mu izina ry’urukiko akaba yatangaje ko bagiye kubyigaho imyanzuro bakazayimenyeshwa ejo kuwa 31 Nyakanga 2012 saa kumi n’igice.
source: Igihe.com