Kagame nakomeza kunanirana ashobora gufatirwa icyemezo kizatuma adashobora kumena amabanga....! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Photo-montage yerekana amaherezo ya Kagame, mu gihe yaba agize amahirwe yo gukomeza kubaho !

Kuba U Rwanda rwagabanyirijwe imfashanyo bidusigiye irihe somo?

Mu nyandiko yahise kuri uru rubuga kuwa 23 z’ukwezi kwa Nyakanga 2012, nagerageje kugaragaza ko Kagame ashobora kuba arimo gukoreshwa mu guhungabanya umutekano w’Abanyekongo aharanira kubungabunga inyungu za ba Mpatsibihugu bo mu Bwongereza na Leta zunze ubumwe bw’Amerika mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nagaragaje kandi ko Abazungu basa n’abatera ubwoba Kagame kugira ngo agire ibyo abemerera tutazi. Ikibigaragaza ni uko Leta zunze ubumwe z’Amerika zahagaritse 200,000 by’amadolari  yari agenewe ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda ariko USAID (ikigo cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika gitanga imfashanyo) ntihabwe amabwiriza yo kugabanya cyangwa gukuraho burundu imfashanyo giha u Rwanda dore ko ibarirwa kuri miliyoni zirenga 100 z’amadolari ku mwaka.

Nyamara ahubwo ubwo muri iyo nyandiko nashimangiraga impungenge z’uko Abongereza bo nta n’ijambo rimwe bavuga, bahise bahagarika inkunga igera kuri miliyoni 16 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza ni ukuvuga ahwanye  hafi na miliyari 15 z’amanyarwanda. Nyuma Abaholandi, Abasuwisi n’Abadage nabo bahagaritse gutanga inkunga bageneraga u Rwanda mu gihe rudaharitse gufasha umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo. Ibi byatumye FPR ndetse na Kagame uyiyobora babura umutekano ku buryo bukomeye. Ariko se ibi biratwigisha iki? Ese amahoro Abanyarwanda dukeneye arabonetse? Reka tubisuzume.

1. Kagame na FPR mu mazi abira.

Kuva FPR yafata ubutegetsi mu mwaka wa 94 n’imyaka yakurikiyeho, abayobozi bayo bafashwe n’isi yose nk’Abamalayika boherejwe guhagarika genocide(un chœur d’anges Anti-génocidaires). Ni nde muyobozi mwiza ? ni Kagame. Ni ikihe gihugu gitera imbere ku buryo butigeze bubaho ku isi ? ni u Rwanda. Ibi bikajyana kandi n’ibikombe hamwe n’imidari y’ishimwe yambikwagwa uwitwaga umugabo w’imbaraga wa Kigali (l’homme fort de Kigali) ariwe Kagame. Ikindi cyajyanaga n’ibi ni uko abo Kagame yari yaratsinze ku rugamba kimwe na bene wabo bose baba Abahutu cyangwa Abatutsi bari abicanyi. Ni bo bashinjwe kwica Abatutsi, ni bo bashinjwe kuzana Sida mu Rwanda no kuyitera abacitse ku icumu, ni bo barezwe iterabwoba mu burasirazuba bwa Congo babuzwa amahwemo ku isi, nibo bafunzwemo abarenga ibihumbi 130 mu magereza y’u Rwanda… Ni bo bishwemo miliyoni ebyiri mu Rwanda no muri Congo yari Zaire n’ibindi n’ibindi.

Nuko FPR ikomeza imihigo karahava rwose ijambo ryose riyivuguruza ntirigire agaciro. Imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu yatangiye kugaragaza ububi bwa FPR ariko nabyo ntibigire icyo bifata kuko U Rwanda rwari rushyigikiwe na bya bihugu twavuze haruguru. Yemwe bamwe mu bashakashatsi ku burenganzira bw’ikiremwamuntu nka Madame Carina Tertsakian birukanywe mu Rwanda igitaraganya ngo kuko bavuze nabi “les anges anti-génocidaires”.Madame Carla Del Ponte wari umushinjacyaha mukuru mu rukiko rwa Arusha yarinze kwirukanwa ku mwanya we kuko yavumbuye ko “les anges anti-génocidaires” batakoresheje Bibiliya ntagatifu n’amashapule, ko ahubwo aribo ba Nyirabayazana b’ishyano ryagwiriye u Rwanda. N’abandi n’abandi. Madame Constance Morrill mu mwaka wa 2006 nawe yagarutse ku buryo FPR ikoresha Génocide mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyane cyane ab’Abahutu. Nyamara ibi byose byafashe ubusa maze FPR si ugukomeza gukandamiza rubanda iranuma, si ukwica irararika.

Mu myaka 18 yose ishize, abatuye isi bigabanyijemo ibice bibiri bitavuga rumwe ku miterere y’ikibazo cy’u Rwanda: igice kimwe gishyigikiye FPR kivuga ko Umuhutu wese yishe Abatutsi, ko nta mahoro yewe nta n’ijambo akwiye kugira. Igice cya kabiri kikemera ko bamwe mu bahutu bakoze ibyaha ariko ko FPR nayo yakoze ibyaha bitagomba kwibagirana ngo ni uko iri ku butegetsi. Ama rapports y’urudaca ashinja FPR ntacyo yatanze. Ama mandats d’arrêts internationaux ntacyo yavuze. Reka ejobundi Kagame yihe gusubira muri Congo bya bindi ngo by’iyonnye ihoramo cyangwa se ngo ya mbeba yakurikitanye akaryoshye… maze isi iba yamuhaze, iti stop! Kagame na FPR barahangayitse kuko ibyo babeshye imyaka 18 yose bigiye kujya ahagararagara. Ibi bizashoboka kuko n’uwari yarizeye FPR agiye gufata akanya agasubiza amaso inyuma maze akavumbura uburyo ki yari yarabeshywe.

2. Imfashanyo zibaye zihagaritswe kugeza ubwo Kagame azareka gushyigikira M23!

Mu gukora isesengura (analyse géopolitique), hari ibintu bibiri bigaragara inyuma y’ibiri gukorerwa u Rwanda.

Icya mbereni uko Abazungu basaba Kagame kubemerera ibintu tutaramenya bityo bakabanza kumukanga kugira ngo ave ku izima. Ibi bigaragazwa no gusohora rapport y’Umuryango w’Abibumbye irega u Rwanda ko rushyigikiye umutwe wa M23, hagakurikiraho kohereza impuguke i Kigali ngo zigiye gukomeza kubikurikirana, kandi nyamara bamaze gutangaza ibiri muri rapport, yemwe n’ibihano byatangiye gufatwa. Ikindi kibigaragaza ni imvugo y’umuyobozi w’ibiro by’ubutabera bushinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga(Office of Global Criminal Justice) muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Bwana Stephen Rapp, aho avuga ko Kagame “ashobora” gukorerwa dossier akaburanishwa nk’uko byagendekeye Charles Taylor wa Liberia. Ubwongereza nabwo bwahagaritse imfashanyo ku buryo bw’igitaraganya kuko iperereza rya ministre w’ububanyi n’amahanga ryasabwe n’inteko ishinga amategeko kuwa 11 Kamena uyu mwaka ryari ritararangira ngo ritangarizwe inteko maze habone gufatwa ibyemezo byo mu rwego rwa gisirikare n’iby’ubukungu.

(Soma http://www.parliament.uk/edm/2012-13/149).

Nyamara iri perereza ryasabwe hagendewe kuri iriya rapport ya l’ONU.  Ibi biravuga ko Kagame aramutse yemereye Abazungu ibyo bashaka uyu munsi, izi mpuguke za l’ONU ziri i Kigali zahita zivuga ko rapport yari yasohotse harimo amakosa bityo u Rwanda rukaba rurengana nuko ubuzima bugakomeza Kagame agakomeza agasya Abanyarwanda n’Abakongomani, inyungu z’Abazungu zigatera imbere.

Icya kabiricyaba ko Kabila yaba yakinnye amakarita ye neza akumvisha Abazungu ko atari ngombwa guca i Kigali ujya Kinshasa. Kubera ko U Rwanda rwigaragazaga nk’urunyurwamo n’Abongereza n’Abanyamerika bajya kuvoma ubukungu bwa Congo, Kabila aramutse yemeye gukorana neza n’Aba Bazungu ndetse akabasaba kumufasha gutsinsura Kagame, nta shiti ko babyemera bityo intambara ya M23 ikababera imbarutso yo kwikiza Pahulo Kagame n’inkozi z’ibibi ze. Iki kiramutse kibaye ari cyo, imfashanyo ntizakwigera zongera gutangwa kuko amakuru yerekana ko Kagame afasha M23 ahari ku buryo buhagije.

3. Isomo ku Banyarwanda.

Mu by’ukuri iyaba FPR yategekaga neza u Rwanda n’abarutuye byari kubabaza benshi guhagarika imfashanyo rugenerwa. Gusa nanone kuba izi mfashanyo zibaye zihagaritswe (dore ko zishobora no kongera gutangwa) biratwibutsa ko igihugu cyacu gifite ibibazo by’ingutu, iby’ingenzi navuga  ni bibiri.

(1)Ugusesagura ayo utavunikiye biraryoha.

Hafi 50 ku ijana by’ingengo y’imari y’u Rwanda ituruka mu mfashanyo z’Amahanga, Leta zunze ubumwe z’Amerika, UBwongereza, Ubudage, Suwede, u Buholandi n’ibindi. Ibi bisobanura ko ka gaciro Kagame yirirwa aririmba ko Abanyarwanda basubijwe mu myaka 18 ishize ntako, kuko baravuga ngo usaba ntahitamo. Iyo usabiriza kugira ngo urebe ko wabaho nta gaciro uhabwa n’uwo usaba. Bene ubu bukene butuma igihugu gitegekwa mu buryo butaziguye (indirect) n’abatanga imfashanyo dore ko ziza ziherekejwe n’ama “conditions”. Nuko ya ma miliyoni ahembwa Abaministri n’Abadepite maze Abarimu bagapfa bahagaze, ya ma miliyoni yirirwa asesagurwa ngo bagiye mu kwihesha agaciro kandi abana bambuwe bourse, abantu bakagira ngo koko ni ayavuye mu musaruro w’igihugu, naho byahe byo kajya? Ni imfashanyo. Birumvikana ariko. Nta kuntu waba wayaruhiye ngo uyapfushe ubusa bigeze hariya ! Ubu se ko bari bongereye imishahara abakozi b’ibigo bya Leta arava he ra?

(2)Duharanire ubutabera.

Biteye agahinda kubona ibirego byose byarezwe Kagame, uruhare yagize mu kwica Abanyarwanda b’inzirakarengane kuva muri 90, ifungwa n’iyicwa ry’Abanyapolitiki banyuranye, ihezwa n’ukubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu byose nta gaciro byigeze bihabwa ngo bishingirweho Kagame akorerwe dossier nk’iyo Stephen Rapp avuga. Ni kuki bitashingiweho ngo izi mfashanyo  zihagarikwe? Umwe mu Badepite bo mu Buholandi we mu mwaka wa 2010 yateye abantu ikirungurira:  ngo we abona u Rwanda rudakwiye gufatirwa ibihano  ngo kuko abarunenga ari Abahutu!

( http://www.rnw.nl/africa/article/cutting-dutch-aid-clear-signal-rwanda) .

Kuri Depite  Sjoera Dikkers w’Ishyaka riharanira Umurimo (Labour) kimwe n’abandi bamaze kurya uburozi “idéologique” bwa FPR ngo ibivugwa kuri Kagame ni “agenda y’Abahutu”.  Muzamumbarize iyo agenda iyo ariyo! Haracyari amatsiko menshi ku bijyanye n’imibanire ya Kagame n’Abazungu cyane cyane ko bafitanye amabanga atabarika. Ikigaragara gishoboka ni uko Kagame nananirana ashobora gufatirwa icyemezo kizatuma adashobora kumena aya mabanga. Naho twebwe twese Banyarwanda Banyarwandakazi dukomeze duharanire ubutabera iwacu nta kudohoka.

(3)Dukeneye Umuyobozi ukunda igihugu n’Abagituye.

Bitewe n’ibibazo twabonye haruguru bijyanye n’uko Kagame aterewe icyizere n’isi mu kanya ko guhumbya ijisho, ubwoba bushobora gutuma afata ibyemezo birengera inyungu ze bwite yewe akibagirwa n’abana be yibyariye. Umuyobozi Abanyarwanda dukeneye ni udafite utundi tunyungu ku ruhande, ahubwo utekereza Abaturage ayobora, wa wundi  uharanira inyungu z’igihugu kabone n’aho yabizira.

Umwanzuro:

Kuba hafashwe ibyemezo byo guhagarika imfashanyo u Rwanda rugenerwa n’amahanga biragaraza ko umuryango w’Abibumbye ukurikirana ibibera muri Congo. Igitangaje ni ukuntu ibirego byose byarezwe Kagame Paul na bagenzi be mbere bitigeze bihabwa ireme kandi birengeje ubukana ibyo aregwa ubu. Ese mama ni uko umubare w’Abantu bapfuye mbere ariwo muto kurusha abamaze guhitanwa na M23 muri aya mezi atatu? Ese ni uko igihe cyo kwihana cyahawe Kagame kirangiye bakaba ntawe ugishoboye kumwihanganira? Ese ko “ashobora” gukorerwa dossier n’urukiko mpuzamahanga, ni iki cyatuma iyi dossier ihagarara kandi ibyaha byarakozwe ndetse abantu akangari barapfuye? Reka dukomeze tubitege amaso.

Enock Safari Buhendwa

busenock@yahoo.fr

Diploma in Commonwealth Values and Youth Development.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Ubu se wanditse iki!!!!!Aho uganisha turahazi, ni ya langage yanyu yo kuva 1994. KAGAME ngo ntakunda abanyarwanda!!!Nta soni!!!!!Aho atugejeje nitwe tuhazi, ibyo uvuga ntuzi icyo uvuga uratera
iseseme gusa!!!KAGAME arakunzwe, ntimuzamushobora. Ni iyo mfashanyo, wumvise ko abanyarwanda bazima, atari nkamwe b'ibivume bagiye gushyiraho ikigega, maze izo nyanazimbwa z'abazungu zihora
zidukangisha cheque tuzarebe!!!Puuuuu!!Turarambiwe gusindangizwa no gukangishwa cheque!!!!!!!!!!!!Naho ba BUHENDWA SAFARI muri bake cyane, kandi mwese muri abantu badashobotse, KAGAME yagiye
atarura kubera sa sévérité no gukunda igihugu akaba arimwe mumutuka. Icyo mbabwiye, KAGAME arakunzwe mu gihugu ntimuzamushobora!!!!Nta gihe mutamuteze imitego mibisha, mumuhoza kumuteremuko,
ariko ntazagwa niyo mwagira mute!!!!!!!!!!!Abanyarwanda b'ubu, ubwoko bwose barahumutse!!Ibivume bike byirirwa bizerera za Burayi sibyo bizadutera umususu. Donc wowe BUHENDWA SAFARI, ntacyo
wanditse, ni ugutera iseseme gusa!!!!!

Répondre
N

Umunyamakuru Habarugira Epaphrodite wa radiyo Huguka yatsinze urubanza yaregwagamo n'agatsiko kugira ingengabitekerezo ya jenoside. Naho umunyamakuru Gasana Byiringiro w'ikinyamakuru The
Chronical yashinjije polisi y'u Rwanda ko yamushyizeho iterabwoba ngo askoreshe ikiganiro n'abanyamakuru maze avuge ko atari yarigeze ashimutwa, ahubwo yanemeje ko yari yarashimuswe. Naho muri za
kaminuza agatsiko kategetse abazigamo kujya bishyura 50.000FRS ngo yop kwishyura ibyo bakwangiza,amarira ni yose ku batari abatutsi bishyurirwa na FARG.

Répondre