Rwanda: Ubukire bwa Mwarimu ngo ni uko aba azwi na benshi !!
Ibi byatangajwe na Bizimana Jean Baptiste Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), ubwo bakiraga abanyeshuri bashya baza kwiga muri icyo kigo, aho yagize ati “Kuba mwarimu ntibivuze kubaho uri umukene.”
Bizimana yatangaje ko benshi muri abo banyeshuri baza kwiga muri iryo shuri baramaze kwiyumvisha ko bazabaho ari abakene kubera ko bazi ko mwarimu atabona umushahara uhagije, ariko ngo siko bimeze kuko bagomba kumva ko mwarimu ari umuntu ukomeye mu gihe n’abakomeye bose bamuca imbere, ati “Kuba mwarimu ntibivuze ko uzabaho uri umukene ahubwo ni amahirwe adasazwe kuko uba uzwi na benshi.”
Bizimana yakomeje avuga ko kuba baraje kwiga muri KIE atari impanuka kuko hari benshi basigaye iwabo barabuze ayo mahirwe, noneho iby’akarusho bikaba kuza kwiga umwuga w’ubwarimu ushobora kugukiza aho wajya hose ku isi.
Bizimana ati “Umwuga w’ubwarimu ni umwuga ukomeye cyane kuko uba ufite agaciro ku isi hose. Aho wajya hose wa kwigisha.” Yakomeje avuga ko hari benshi bawize kandi ukabagirira akamaro, aboneraho no gukangurira abo banyeshuri bashya kwiga bashyizeho umwete, ati “Uyu mwuga, uwukoresheje nabi asarura ibibi kandi uwukoresheje neza asarura ibyiza.”
Umuyobozi w’abanyeshuri muri KIE, Bashaija David ubwo yakiraga abanyeshuri bashya ku mugaragaro, yatangaje ko abo banyeshuri biswe Agaciro, dore ko benshi mu banyeshuri basanzwe muri icyo kigo bakunze kuvuga ko bagenzi babo bashya bazitwa amazina anyuranye, ariko yasimbujwe iry’Agaciro!
KIE yigamo abanyeshuri bagera ku bihumbi umunani, buri mwaka ikaba yakira abagera ku gihumbi.