Uganda ngo yaba irimo ikangata gusa , ngo ntishobora gukura ingabo zayo muri Somaliya !

Publié le par veritas

Uganda-somalie.pngAmakuru y’uko igihugu cya Uganda gishobora gutahura ingabo zayo ziri mu gikorwa cyo kugarura amahoro muri Somaliya yatangajwe bwa mbere ku italiki ya 1/11/2012 mu nteko ishingamategeko y’icyo gihugu. Kuva mu mwaka w’2007 ingabo za Uganda zifatanyije n’ingabo z’u Burundi zatangiye igikorwa cyo kwirukana intagondwa z’inyeshyamba z’abayisilamu zayogoje icyo gihugu, ubu zikaba zirimo zitsindwa urugamba kuburyo bukomeye. Kubasilikare 17000 b’ibihugu binyuranye birwanya izo nyeshyamba muri Somaliya , Uganda yonyine ifitemo umubare w’abasilikare ibihugumbi 6.

 

Kuba Uganda yaratangeje ko ishobora gutahura ingabo zayo ziri muri Somaliya ni uburyo yabonye yakoresha kugirango igaragarize umunyango w’abibumbye wa Loni uburakari yatewe ni uko muri raporo y’impuguke za Loni hagaragaramo ko Uganda ifasha umutwe w’inyeshyamba zo muri Congo wa M23. Amakuru avuga ko umuryango wa ONU watesheje agaciro iyo raporo y’impuguke za Loni kugirango Uganda igumishe ingabo zayo muri Somaliya ni ibinyoma.

 

Kuba Uganda yakura ingabo zayo muri Somaliya cyaba ari ikibazo gikomeye kuko byatuma inyeshyamba zibyutsa umutwe mu gihe haba hashakishwa ingabo zo kubasimbura, ariko icyo kibazo cy’uko Uganda yacyura ingabo zayo ziri muri Somaliya ntabwo kivugwaho muri Somaliya kuko izo ngabo za Uganda zihembwa amafaranga menshi cyane angana n’amadolari 1000 ku kwezi kuri buri musilikare ( hafi 630000frw kuri buri musilikare) ; ayo mafaranga akaba ari menshi cyane kuburyo Uganda itayitesha bityo ingabo zayo zikaba zidakozwa ibyo kuva muri Somaliya.

 

Kubera izo ngabo za Uganda ziri muri Somaliya byahesheje icyubahiro perezida wa Uganda Bwana Museveni kuburyo aramutse akuyeyo izo ngabo ; icyubahiro yahabwaga n’ibindi bihugu cyaba kiyoyotse , bityo Museveni akaba adashobora kwitesha agaciro; igitekerezo rero Uganda yatanze cy’uko yahamagaza ingabo zayo kikaba cyarafashwe nk’uburyo bwo gukangata no kwerekana ko icyo gihugu gifite ijambo mu karere k’Afurika yo hagati n’iy’uburasirazuba. Leta ya Uganda yavuze ko imaze gutakaza abasilikare 500 muri iriya ntambara ya Somaliya mu gihe Kenya ivuga ko Uganda imaze gutakaza abasilikare 2700 ; uko kuvuga umubare w’abasilikare ba Uganda bamaze kugwa muri Somaliya bikaba byarakuruye amagambo menshi hagati ya Uganda na Kenya.

 

 

Source :rfi.fr

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article