Rwanda: Tubwire abavandimwe bawe ukeka ko badashaka ko utera imbere kuko nibo bagutwikiye! "Inkeragutabara"
[Ndlr :Gukenesha abanyarwanda batwika amazu yabo y’ubucuruzi birakomeje mu gihugu, igikorwa nk’iki cy’ubugizi bwa nabi sibwo bwa mbere kigaragaye mu Rwanda rw’iki gihe guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ! Ibi bikorwa byo gutwika amazu twababwiye ko bikorwa n’inkeragutabara mu mugambi wo gutegeka abanyarwanda bose gutanga amafaranga y’ubwishingizi bw’amazu batuyemo ku ngufu, nyuma ayo masosiyete y’ubwishingizi akazagwa mu gihombo abayashyizemo amafaranga bagataha amaramasa ! Ubutegetsi bwa FPR bukomeje kuyobya uburari buteranya abavandimwe ngo nibo bakoze ibikorwa byo gutwikirana nyuma abo bavandimwe bakazasigara bamarana! Iki akaba ari igikorwa kibi cy'ubuyobozi bubi bufunguye umuryango wo gushinjanya ibinyoma nk'uko byakozwe muri Gacaca ;maze abo leta ya Kagame yaburiye ibyaha bagendere muri icyo kinyoma naho abagize ubutegetsi bw’agatsiko bakuremo indonke! Kuki nta perereza rirakorwa n’inzego za leta muri ibi bikorwa byo gutwikira abanyarwanda ngo hagaragazwe ababikora n’impamvu bikorwa ? Abanyarwanda bagomba gushishoza bakamenya umwanzi ubatwikira uwo ariwe koko. Kumva umutegetsi abwira umuntu ufite akababaro ko gutwikirwa iduka ngo tubwire abavandimwe bawe bakwanga badashaka ko utera imbere ngo nibo bagutwikiye? Ntabwo ari uku iperereza ryo gushakisha abanyabyaha rikorwa, ahubwo ni abategetsi b'abarozi bashaka gutuma abaturage bamarana!]
Mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rubaya,akagali ka Muguramo,abagizi banabi bibasiye iduka rya Duniya Theoneste bararitwika bakoresheje essence ibyarimo byose bifite agaciro ka miliyoni icyenda birakongoka nkuko nyir’iduka yabitangarije UMUSEKE.
Aba bagizi ba nabi bamutwikiye mu ijoro rishyira kuwa gatanu tariki 12 Nyakanga babanje kuzana ingufuri zabo bafunga iduka rye ngo hatagira utabara akagira icyo avana mu iduka.
Duniya avuga ko nyuma yo kumufungira iduka bazanye essence bakamena essence ku bice byose by’inzu barakongeza.
Jerome Ngendabanga Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya avuga ko abakoze aya mabi ari benewabo na Duniya batifuzaga ko atera imbere.
Ngendabanga yemera ko habayeho uburangare bw’abakora irondo, yemeza ko abaraye irondo icyo gihe ubu bari mu maboko ya Police yo ku Mulindi ngo basobanure aho bari bari ayo mabi aba.
Duniya Theoneste utagiraga ubwishingizi bw’iduka rye riri aha mu cyaro, ahangayikishijwe n’uburyo azishyura inguzanyo yari yarafashe mu Umurenge Sacco ngo yiteze imbere none akaba atakaje miliyoni icyenda mu ijoro rimwe.
Kugeza ubu abakoze ayo mahano bari bagihigwa na Police.
Uyu murenge wa Rubaya uhana imbibe n’igihugu cya Uganda, aho abenshi bahungira iyo bamaze gukora amahano nk’aya.
Jean Paul TURATSINZE
UMUSEKE.RW