RWANDA:RUKUNDO Olivier azize kwanga gushinja INGABIRE!!!!!
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko umunyeshuri w'umunyarwanda wiga mu gihugu cy'Ubushinwa, Rukundo Olivier, ari mu mazi abira kubera kwanga gukoreshwa na Leta ya Kigali mu gushinja ibinyoma Victoire Ingabire Umuhoza.
Uyu musore w'umuyoboke w'Ishyaka FDU-Inkingi ari mu baje barangaje imbere madame Victoire Ingabire, ubwo yasesekaraga i Kigali, kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu. Bombi ntabwo byabahiriye kuko ishyaka rya bo ryangiwe kwemerwa ndetse umuyobozi wa ryo, ari we Victoire Ingabire, ubu akaba abarizwa muri gereza nkuru ya Kigali.
Nyuma y'aho ubutegetsi bwa FPR bufungiye Joseph Ntawangundi ku cyaha cya jenoside yaje kwiyemerera, ndetse na we akaba yari mu baherekeje Victoire Ingabire i Kigali, Olivier Rukundo, Solange ndetse n'umuyobozi wa bo Ingabire, baje kubona amakuru yari aturutse mu banyamakuru bakorana n’inzego z'iperereza, ko mu bagomba gufungwa bandi, hari mo na Olivier Rukundo kubera amagambo yari amaze kuvugira kuri BBC Gahuzamiryango. Ibi byatumye Olivier afatwa n'ubwoba, aboneza iy'Akanyaru n'i Burundi, aba ari ho ategerereza itike ye y'indege yo kumusubiza mu Bushinwa.
Olivier Rukundo ni umunyeshuri wari waroherejwe kwiga mu gihugu cy'Ubushinwa na Leta y'u Rwanda mu mwaka wa 2007, aza gusaba, mu mwaka wa 2008, Leta y'Ubushinwa, abinyujije muri ambasade y'u Rwanda, gukomeza kwigira impamyabumenyi ya PHD, nyamara Leta ya Kigali ikimara kumenya ko Rukundo ari umuyoboke wa FDUInkingi, byaje kumubera ikibazo gikomeye cyane, dore ko ubwo yaherekezaga madame Ingabire i Kigali, ngo atigeze atanga raporo muri FPR cyangwa muri ambasade y'u Rwanda mu Bushinwa.
Amakuru atugeraho akaba yemeza ko iby'uyu munyeshuri byaje gukara muri uyu mwaka wa 2010, ubwo Mu mazi abira kubera kwanga gushinja ibinyoma yasabwaga na Emile Rwagasana, umukozi wa ambasade y'u Rwanda mu Bushinwa, kubafasha gutanga za emails za Ingabire yandikiranye na we, zishobora kubafasha kumushinja.
Olivier Rukundo yaje kwemera ku gahato kwerekana izo emails, ageze kuri ambasade bamutegeka kuzifungura, ariko baza gusanga nta emails mbi yaba yarandikiranye na Ingabire, ari bwo noneho bamusabaga gukorana na bo mu minsi bazongera kumukenera.
Nyuma y'aho maneko za Kagame zisanze uyu munyeshuri nta emails afite zabafasha gushinja Ingabire, bamutegetse noneho kwemeza ko emails bari barahimbiye Ingabire mu rubanza rwe, ari zo kandi na we akaba azizi, atabikora bagategeka aho yiga kumufungira buruse.
Emile Rwagasana, uri mu bayobozi ba ambasade y'u Rwanda mu Bushinwa, yamenyesheje uwo musore ko adateze kubona pasiporo nshya y'u Rwanda yari amaze igihe yaratse, niba atemeye gushinja Victoire Ingabire, ibi bikaba byarabaye mu gihe pasiporo ye yari hafi kurangira.
Umwe muri za maneko za Kagame yibukije Olivier Rukundo ko agomba kwibuka ko igihugu cy'Ubushinwa kidakozwa iby'abakirega kurenganya abantu cyangwa guhonyora uburengazira bwa muntu, bityo ahamagarirwa gufasha igihugu cye cy'u Rwanda kuba umutangabuhamya w'ikinyoma mu rubanza rwa Victoire Ingabire, yakwanga bagakoresha ingufu za Leta, bakamusubiza mu Rwanda (deportation).
Twabamenyesha kandi ko maneko za Kagame zasezeranyije Olivier Rukundo umugati utubutse, aramutse yemeye gushinja Ingabire Victoire ibyo binyoma. Atari ibyo, amakuru atugeraho yemeza ko Leta y'u Rwanda iri mu gukora imishyikirano na bamwe mu bayobozi ba Leta y'Ubushinwa yo gucyura Olivier Rukundo ku ngufu, banyuze mu nzira zo kumwima impapuro z'inzira.
gasarasi- Umuvugizi