Rwanda -ONU : Urwanda ruzafata ingabo za ONU ziri muri Congo nk'abanzi nizikoresha indege za Drones!
Iyi nimwe mu ndege y'ubwoko bwa Drone y'abafaransa
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 mutarama 2013, u Rwanda rwamaganiye kure icyemezo cyo kohereza indege zifite ikoranabuhanga ryo hejuru mu rwego rwo kugenzura umupaka w’u Rwanda , Congo na Uganda. Izo ndege zitwa Drone zikaba zitwara ubwazo nta muntu uzitwaye, Onu ikaba itegenya gukoresha indege za Drones 3 muri Congo. Izo ndege zigira ubunini bunyuranye bitewe n’ubutumwa zihawe kandi zikora amanywa n’ijoro. Hari ubwoko bwa Drone bushobora kugira ubunini bungana n’isazi, hakaba n’ubwoko bwa drones butwara ibisasu kabuhariwe.
Drones zikora ubutumwa bwinshi cyane kuburyo bazituma n’umuntu umwe cyangwa benshi zikabakuraho amakuru cyangwa zikabahitana ! Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) n’ igihugu cy’Ubufaransa nibyo bifite ikoranabuhanga rihanitse cyane mu gukoresha izo ndege za Drones.
Umuryango w’abibumbye witabaje ibyo bihugu byombi (USA n’Ubufaransa) kugira ngo bitange izo ndege mu rwego rwo kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika. Icyo gitekerezo cyo gukoresha Drones cyatekerejwe bwa mbere mu mwaka w’2008 mu gihugu cya Congo ariko nticyahabwa imbaraga cyane ahubwo hatekerezwa ku gikorwa cyo kohereza ingabo nyinshi za ONU muri Congo.
Kuva aho umutwe wa M23 uterwa inkunga ikomeye n’igihugu cy’u Rwanda na Uganda ufatiye umujyi wa Goma urinzwe n’ingabo za ONU zirenga ibihumbi 17 ; amahanga yatewe ikimwaro n’icyo gikorwa kirimo agasuzuguro kenshi maze umunyamabanga wungirije wa Onu ushinzwe amahoro ku isi Bwana Hervé Ladsous (umufaransa) asaba ONU gukoresha indege zitwara (Drones) zigomba kunganira ingabo z’amahoro za ONU muri Congo mu kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari no gucunga inkunga u Rwanda na Uganda bitera imitwe yitwaje intwaro muburasirazuba bwa Congo ariko cyane cyane umutwe wa M23.
Impamvu zitangwa n’u Rwanda mu kwamagana icyo kifuzo cyo gukoresha Drones
Urwanda na Uganda bishinjwa guhungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari (ibyo byemejwe na ONU) n’ubwo ibyo bihugu byombi bibihakana, u Rwanda kandi rukaba ubu ruri mu kanama gashinzwe amahoro ku isi. Urwanda rukaba rutanga impamvu 2 zituma rutemera ko indege za drones zakoreshwa mu gucunga umupaka wa Congo nkuko byatangajwe n’intumwa yungirije y’u Rwanda muri ONU Olivier Nduhungirehe !
Impamvu ya mbere u Rwanda rutanga ngo ni uko za Drones zifite ikoranabuhanga rihanitse cyane kuburyo u Rwanda rudashobora kumenya ibyo zikora, gutyo rero u Rwanda rukaba rutinya ko izo ndege zakoreshwa mu rwego rw’ubutasi ku bindi bihugu. Iki gisobanuro cy’u Rwanda giteye amakenga kuko ONU idashobora gukoresha ikoranabuhanga rizwi n’u Rwanda gusa ; cyane ko u Rwanda ruhora ruvuga ko ONU ntacyo imaze ikaba yarananiwe kugarura amahoro muri Congo! Ikindi umuntu yavuga ni uko mu kuneka hadakoreshwa Drones gusa hari naza satellites mu kirere kandi biriya bihugu bikora za drones bifite za satellites zikomeye cyane zifata amashusho kugeza kubunini bw’urushishi kandi ibyo bigakorwa ku isi yose !
Impamvu ya kabili u Rwanda rutanga ngo ni uko rudashaka ko Afurika ihinduka inzu (laboratoire) yo kugeragerezamo ikoranabuhanga rya drones ! Aha naho umuntu yakwibutsa ko Drones zitari mu igeragezwa kuko zikoreshwa cyane muri Afganistani, Pakistani na Yemeni ; igihugu cy’Ubufaransa kikaba kiteguye gukoresha za Drones mu gikorwa cyo kurwanya intagondwa zo muri Mali kandi icyo gihugu nacyo kikaba kiri k’umugabane w’Afurika kandi u Rwanda ntirubyamagana !
Igitekerezo cya Drones kiracyatekerezwaho n’ubwo u Rwanda rutagishyigikiye !
Kuva aho umutwe wa M23 ufatiye umujyi wa Goma abantu banyuranye ku isi barahagurutse bibaza icyo ingabo z’umuryango w’abibumbye zimaze muri Congo, akaba ariyo mpamvu igitekerezo cyo gukoresha Drones ONU igitsimbarayeho. Mubyumweru biri mbere umunyamabanga mukuru wa Onu akaba yiteguye kugeza raporo irambuye ku nama rusange y’uwo muryango n’uburyo buhamye bwo gufasha ingabo za ONU ziri muri Congo mukugarura umutekano muri kariya karere.
Urwanda rukaba rusanga byanze bikunze ONU ishobora kwemeza igikorwa cyo gukoresha indege za Drones bityo rukaba rwaramenyesheje akanama gashinzwe amahoro ku isi ko ingabo za ONU nizikoresha Drones u Rwanda ruzafata izo ngabo za ONU nk’ingabo bahanganye kurugamba (belligérants), iyo mvugo ikaba igaragaza kuburyo buziguye ko u Rwanda arirwo ruri kurwana muri Congo !
Olivier Nduhungirehe akaba avuga ko igihe kigeze cyo kugaragaza neza niba ubuhanga buzakoreshwa mu kugarura umutekano muri Congo butazagira ingaruka kubusugire bw’ibihugu byo mu karere ; iyo mvugo nayo iragaragaza ko u Rwanda rufite impungenge zo kurushaho gukumirwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano wa Congo no gusahura ubukungu bw’icyo gihugu ! Igitangaje ni uburyo u rwanda rwamagana uburyo bwo gukingira Congo kandi Congo yo ibushyigikiye , none se u Rwanda rushinzwe kurinda ubusugire bw’igihugu cya Congo no kugihitiramo uburyo bwo kwirinda? Burya ngo uwububa abonwa n’uhagaze !
Veritasinfo.fr