RDC: M23 niyishyire mu maboko ya leta ya Congo aho kujijisha ngo ihagaritse imirwano kandi igenzura agace k'icyo gihugu !
François Rucogoza i Kampala
Icyemezo cyo guhagarika imirwano cya M23 kuruhande rwayo yatangaje kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 mutarama 2013 cyuzuyemo urujijo ! Niba M23 yiyemeje guhagarika imirwano ntabwo yagombye kongera kuvuga ko isaba leta ya Congo guhagarika gahunda yo kuyigabaho ibitero kuko ntawe yaba irwana nawe ! Niba M23 ihagaritse intambara ,ikaba imaze kumva neza ko igikorwa yishoyemo cyo kurwanya leta ari urugomo ; yagombye no gusaba abasilikare bayo kwishyira mu maboko ya leta nk’undi muturage wese wakoze amakosa maze hagakurikizwa amategeko ! Noneho na leta ya Congo ikagenzura agace uwo mutwe wafashe! Naho niba atari ibyo ni amayeri yo kujijisha !
François Rucogoza uyoboye intumwa za M23 mu mishyikirano na Leta ya Congo i Kampala aravuga ko bashyigikiye amahoro bakaba biyemeje guhagarika imirwano kuruhande rwabo. Akomeza avuga ko bazakomeza kugirana imishyikirano na leta ya Congo nubwo yo yakomeza kwanga guhagarika imirwano ! Kuri iki gitekerezo cya Rucogoza umuntu yakwibaza ukuntu M23 avuga ko yahagaritse imirwano kandi ari umutwe w’inyeshyamba ntagaragaze ko agace uwo mutwe wafashe ugashyize mu maboko ya leta ! Iyo leta ifite agace k’igihugu kagenzurwa n’abayigometseho ni ukuva ko intambara iba igikomeza kugira ngo leta ishobore gukugenzura neza ubusugire bw’igihugu cyayo no kugarura umutekano mubaturage !
Imvugo y’umuvugizi wa gisilikare wa M23 Col JMV Kazarama igaragaza neza ko icyemezo cyo guhagarika intambara kuruhande rwabo ari amayeri yo guhindura isura y’imirwano ! Kazarama aravuga ko abaturage bakeneye amahoro , none M23 ikaba yiyemeje guhagarika intambara burundu ngo n'ubwo leta yaba ishaka kubatera. Kazarama avuga ko Kagame na Museveni bashaka amahoro muri Congo ngo ahubwo leta ya Congo akaba ariyo idashaka amahoro ! Ntabwo Kazarama yashoboye gusobanura niba leta ya Congo yemerewe no kugenzura agace kagenzurwa na M23, niyo mpamvu ,iki cyemezo cyo guhagarika imirwano ari uburyo bushya bwo gushaka impamvu yo kurwana no kugumana agace ka Congo maze nyuma byitwe ko Congo ariyo yanga amahoro !
Umuvugizi wa leta ya Congo Lambert Mende yavuze ko nta gihugu na kimwe Congo yigeze igaba ho igitero kuburyo bagomba kugirana amasezerano yo guhagarika intambara ! Aya mayeri yo kuvuga ngo M23 ihagaritse imirwano birashushanya amayeri Kagame Paul yakoresheje ubwo yahitanaga Perezida Habyarimana Juvénal mu Rwanda ! Ntagitangaza kandi kirimo kuko abarwanyi ni bamwe na tagitike yo kurwana n’imwe ! Ahubwo Congo iryamire amajanja nayo itazatungurwa !
Ababikurikiranira hafi bemeza ko iki cyemezo cya M23 cyo guhagarika imirwano kuruhande rwayo bitewe ni uko ibona ibintu byayikomeranye kuko leta ya Congo yakoze imyiteguro ihagije yo kurwanya umutwe wa M23 ; abayobozi b’uwo mutwe bose bafatiwe ibihano na ONU kuburyo kurwana ntacyo byabagezaho, niba koko bashobora gufata ubutegetsi i Kinshasa hazayobora nde kandi bose ONU irimo ibahigisha uruhindu ? Ikindi gikomeye gitumye M23 irimo ishaka guhunga urugamba ni uko u Rwanda ruyitera inkunga ikomeye ubu rumerewe nabi mu rwego rw’ubukungu bitewe n’imfashanyo rwahagarikiwe .
Igihugu cya Uganda nacyo gifasha M23 ibihugu by’amahanga bitangiye kugihagarikira imfashanyo ! M23 rero ikaba ibona imbere yayo ari urukuta kuko ntishobora gukomeza kurwana nta nimpamvu zigaragara ifite irwanira , igihe kirageze ngo yishyire mu maboko ya Congo noneho abanyarwanda n’abagande bayirwanirira basubire mu bihugu byabo, ntabwo Congo rero yahagarika kurwana kandi itagaruza ubusugire bw’igihugu cyose !
Veritasinfo.fr