Rwanda : LETA YA KAGAME MU BIHE BIKOMEYE BIGANISHA MU MINSI YAYO YA NYUMA !

Publié le par veritas

BirutafNyuma y'aho Kagame atangiriye gukaza umurego mu guhata ibitutsi abanyamahanga barimo n'abamufasha ndetse n'abamushyize ku butegetsi, nyuma y'aho kandi amashyaka atavugarumwe n'ubutegetsi bwe ashingiye ibirindiro imbere mu gihugu ariko akagira ibibazo bikomeye twese twagiye dukurikirana mu buryo butandukanye haba kuri internet, ku maradiyo no mu bitangazamakuru byandika, ubu i Kigali haravugwa ibibazo bikomeye by'ubukungu kuko abatangaga imfashanyo bahinnye akaboko kubera ziriya mpamvu ebyiri navuze.


Nyuma y'uko abanyeshuri muri za kaminuza za leta bamburiwe amafaranga yabafashaga mu masomo ariko kubera ko byari byatangiye gukurura umwuka mubi akaza kwitwa ko ashubijweho nyamara kuyabona bikaba byarabaye umugani, ubu haranavugwa ikibazo cy'abarimu bagiye kumara amezi abiri badahembwa. Minisiteri y'uburezi ikaba yarikuyeho iki kibazo ikacyegeka ku bayobozi b'uturere ngo nibo bateje icyo kibazo ngo minisiteri si yo ihemba abarimu ariko abantu bakaba bibaza ukuntu abayobozi b'uturere bose bakoze nabi ku kibazo cy'abarimu bikabayobera. Ubu induru ikaba ari yose ku barimu hirya no hino mu gihugu banabeshywe ko bazongezwa imishahara (bya nyirarureshwa) ariko ubu bakaba basaba Imana ngo na serum babonaga ibagereho.

Iki kibazo cy'abarimu kikaba kije gikurikirana n'icy'abaganga ubu bamenyeshejwe na minisitiri w'ubuzima ko imishahara yabo igiye guhananturwa hitwajwe ko ngo yagiyeho ku buryo butemewe n'amategeko. Ese ikibazo ni imishahara iriho ku buryo budakurikije amategeko kandi yatangwaga na leta? Ese iyo imishahara itanzwe imyaka igera kuri irindwi igahagarikwa hitwajwe ko yatangwaga ku buryo budakurikije amategeko ntibyaba ari urwitwazo rwo guhishira ikibazo nyirizina leta ifite cyo kubura aho ikura iyo mishahara? Nyamara n'ubwo Dr Binagwaho yavuze ko iyo mishahara yavanweho kuko yatangwaga ku buryo butemewe n'amategeko yiyibagije ko mu nama y'mushyikirano mu mpera z'umwaka ushize yabajijwe impamvu minisiteri ayoboye itishyura amafaranga igomba amavuriro n'ibigo by'ubuzima asubiza ko ikibazo kibazwa minisiteri y'imari aho yashubije mu nteruro ngufi ati under the desk of minecofin. None ngaho n'imishahara irahanantuwe bidateye kabiri.

Kubera ko amafaranga yakoreshwaga mu kongera imishahara y'abaganga no kuriha amavuriro agera kuri 90% by'abivurije mu bwisungane bwo kwivuza yatangwaga n'abaterankunga ariko ibibazo navuze haruguru hiyongereyeho kujyana ayo mafaranga mu byo atatangiwe bikaba byarakururiye leta gutakaza igice kinini cy'imfashanyo yakuraga hanze ingaruka ubu zirimo kwigaragaza ku buryo bigaragara ko mu minsi mike ubuzima bw'igihugu buzaba bugendesha akaguru kamwe. N'ubwo leta yabonye iyobewe igahitamo kongera imisoro, kwambura abantu ibyabagenerwaga nk'amafaranga y'ishuri, gushyiraho imisoro mishyashya nk'iy'ubutaka n'ibindi, biragaragara ko ikibazo kitazakemuka na gato ahubwo kizakomeza gusubiza ibintu irudubi kuko ababikurikiranira hafi bemeza ko no mu bindi bigo imishahara ishobora guhananturwa ndetse bikanakurikirwa no kugabanya abakozi mu gihe ikibazo kizaba kitabonye igisubizo. Nyamara ababikurikiranira hafi bemeza ko inzira ishobora gutabara u Rwanda ari ukurekera ubwisanzure abatavugarumwe n'ubutegetsi bwa Kagame.


Majyambere Juvénal

 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article