NI IKI GIHISHE INYUMA Y’URUPFU RUTUNGURANYE RWA MGR MISAGO : GUKEKA niyo ntangiriro yo kumenya ukuri. Padiri Thomas Nahimana.

Publié le par veritas

Martini Ngoga ko ntacyo utangaza ku rupfu rwa Mgr Misago ?

N’ubwo Abanyarwanda bivugiye ngo « gukeka niko kubeshya », Iyobokamana naryo rikaba rigaya umuco mubi w’URWIKEKWE (= atmosphère délétère provoquée par le fait d’être soupçonneux)   kuko ushobora gutera impagarara nyinshi mu bavandimwe, Ubucamanza bwo kuri iyi si bwo siko bubibona ! Koko rero GUKEKA (=soupçonner), byemewe n’amategeko y'ibihugu kuko ariyo ntambwe ya mbere y’ingirakamaro mu nzira yo gushaka ukuri.

Iyo hakozwe icyaha gikomeye (délit et/ou crime), biba ngombwa ko Ubugenzacyaha/ Ubushinjacyaha (le Ministère public) bukora anketi (instruction criminelle) kugira ngo bubashe kumenya uwakoze icyo cyaha maze agihanirwe.

Nk’iyo umuntu apfuye mu buryo budasobanutse, ubushinjacyaha  bugomba GUKEKA ko uwo muntu ashobora kuba yishwe (meurtre) ! Ubushinjacyaha bufite inshingano yo guhita butangira anketi (enquête criminelle), bitagombeye ko hagira umuturage utanga ikirego : buhamagaza abo BUKEKA ko hari icyo baba bazi kuri urwo rupfu, cyangwa se abo bukeka ko baba bafite uruhare muri icyo cyaha cyakozwe ! Icyo ubucamanza  bwo ku isi bugamije nta kindi kitari ukurengera indangagaciro z’umuryango (valeurs sociales), bugahana bwihanukiriye abazihungabanije bakora ibyaha bikomeye. Iz’ingenzi muri izo ndangagaciro ni ukubaha ubuzima n’umutungo w’abandi, umutekano, ubutabera n’amahoro. Uzihungabanije agomba gukurikiranwa  agahanwa.

Na none ariko anketi ntikorwa mu kajagari ; n’ukeka agira aho ahera : ahera ku ruhererekane rw’ibimenyetso bifatika (faisceau d’indices) bishobora gutuma ukuri kujya ahagaragara. Urugero : nk’iyo habayeho icyaha cy’ubuhotozi (meurtre/assassinat), uwambere ushakishirizwaho amakuru ni uwabonanye na Nyakwigendera bwa nyuma, ni abasanzwe babana na we, ni uwari usanzwe amuhiga agamije kumugirira nabi….

Gusa rero, kugira ngo GUKEKA bidahinduka URWIKEKWE rubi, ibyo umugenzacyaha ukora anketi AKEKA bihabwa agaciro cyangwa se bigateshwa agaciro n’Ubucamanza, igihe buciye urubanza bukemeza ko ukekwaho icyaha ari umwere cyangwa se ko kimuhamye.

1.Kuki ubushinjacyaha bw’u Rwanda nta anketi bwakoze ku rupfu rutunguranye rwa Mgr Misago ?

Musenyeri Misago yapfuye ku wa mbere,  taliki ya 12 Werurwe 2012. Abatanze ubuhamya bose bemeza ko uwo Mwepiskopi yapfuye ku buryo butunguranye (mort inopinée). Yari muzima, akora imirimo ye, nuko mu kanya gato aba avuyemo umwuka.

Ubusanzwe, umuntu “ukomeye” nka Musenyeri, ntabwo apfa nk’itungo, ngo abantu bicecekere ! Leta y’u Rwanda ntibiyobewe !

Turibaza impamvu Ubushinjacyaha butubahirije inshingano yabwo yo GUKEKA ko Mgr Misago ashobora kuba yarishwe, ngo butangire anketi, yenda nyuma Ubucamanza buzagaragaze  ko yazize indwara !

Ikitwemeza ko nta cyo ubushinjacyaha bwakoze ni uko butanategetse ko umurambo wa Musenyeri Misago wabagwa n’abaganga( autopsie), ngo maze berekane  impamvu nyayo yateye urwo RUPFU RUTUNGURANYE !

*Kuba ubushinjacyaha ntacyo bwakoze byatuma DUKEKA ko bwo bwari buzi neza icyo Musenyeri Misago azize !

*Kuba hari abagize ubwira bwo gutangaza ko Musenyeri yishwe n’umutima kandi ntacyo bashingiyeho  twabifata nko kwiganirira (plaisenterie naïve)  kuko n’ubundi dusanzwe tuzi ko abapfa bose bicwa n’uko umutima uhagaze! Ikibazo si uko umutima wa Musenyeri wahagaze, urubanza ni ukumenya icyawuhagaritse!

2. Kuki hari abantu batari bake BAKEKA ko  Musenyeri Misago ashobora kuba yarishwe ?

(1)Mu rugendo Musenyeri Misago yaherukagamo mu Bulayi,  yafashe umwanya wo kuganira n’umwe mu bapadiri b’inshuti ze maze amuhishurira  ukuntu ahangayitse bikomeye kubera ABANTU bakomeje kumwirukaho, bamutera ubwoba, bamwereka ko amaherezo bashobora kumugirira nabi. Nta mutekano na busa yari afite, yahoraga ahagaritse umutima, yari azi neza ko isaha iyo ariyo yose bashobora kumwivugana. Ibyo se Leta yari ibiyobewe?

(2) Ku italiki ya 26/2/2012, muri paruwasi ya CYANIKA (Diyosezi ya Gikongoro) habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro abazize jenoside yo 1994. Wari umuhango ukomeye cyane kuko hashyinguwe abantu benshi : n’abari barashyinguwe mu cyubahiro mbere barongeye baratabururwa , amagufwa yabo arozwa, asigwa amavuta, ajyanwa mu rwibutso rumwe rwa CYANIKA. Hatangajwe ko uwo muhango watwaye amafaranga angana na miliyoni mirongo itanu (50 000 000) z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri Mgr Misago , aho kuniganwa ijambo ry'ukuri wanigwa n'uwo uribwiye !

Uwo muhango wabereye kuri paruwasi iri mu birometero nka 6 gusa uvuye aho Musenyeri atuye ku Gikongoro. Wahuruje abantu benshi baturutse i Kigali ,hirya no hino mu gihugu ndetse no mu mahanga….nyamara hari  umuntu umwe gusa utarahageze : Musenyeri Misago !

Muti kubera iki ?

(3) Hasigaye iminsi mike ngo iyo taliki ya 26/02/2012 igere, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe,bwohereje intumwa iherekejwe n’abayobozi b’ingabo, bajya GUSURA Musenyeri Misago . Bamubwiye ko baje KUMUTUMIRA muri uwo muhango wo gushyingura mu CYANIKA, ariko banamuhishurira ko mu by’ukuri baje KUMWIHANANGIRIZA ngo ntazahakandagize ikirenge !

Nyamara Musenyeri yakomeje kujya impaka (insister) ashaka kubakura ku izima ngo yitabire uwo muhango , cyane cyane ko yari yaranashishikarije abapadiri bose ba Diyosezi ngo bazaze kwifatanya n’abandi muri uwo muhango ! Yewe yari yaratumiye na Arkiyepiskopi wa Kigali ngo azaze bafatanye gusoma misa yo gusabira izo nzirakarengane ! Byabaye iby’ubusa, abo bategetsi bamubujije kujyayo, ntiyahagera ! Ubwo na Arkiyepiskopi wa Kigali ntiyabaye akijyayo, misa yavuzwe na Padiri Mukuru wa Cyanika witwa Vedaste, afatanije n’undi mupadiri ngo ukomoka mu Cyanika ariko wakuriye mu gihugu cya  Tanzaniya!

(4) Muri uwo muhango hagaragaye ikintu kidasanzwe cyatunguye abatari bake: Mu gihe buri mwaka,  abaje kwibuka abaguye mu Cyanika, bifatiraga Musenyeri Misago ku gahanga, bakamwandagaza, bakamugerekaho jenoside… mu muhango wo ku italiki ya 26/2/2012, nta muntu n’umwe wigeze acisha izina rya Misago ! Hagawe gusa  abihayimana babaye ibigwari muri rusange, izina rya Misago ntiryigeze rivugwa ku mugaragaro. Nyamara ababikurikiraniye hafi bemeza ko byagaragariraga buri wese ko uko guceceka kudasanzwe kwari kwizwe neza, muri make kwari guhishe ikintu! Basobanukiwe nyuma bamaze kumenyeshwa urupfu rwe , rwabaye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa ishyingurwa ryo mu cyanika ribaye!

(5) Mu baguye mu Cyanika havuzwe cyane Padiri Yozefu Niyomugabo ngo wazize kudatabarwa . Twibuke ko urupfu rw’uwo mupadiri rwari kimwe mu byaha byashinjwe Musenyeri Misago ngo kuko atamutabaye (non assistance à personne en danger). N’ubwo icyo cyaha nacyo Musenyeri Misago yagihanaguweho n’urukiko, buri mwaka Umuryango IBUKA wahoraga ukimugerekaho! Imigirire nk’iyo , umuryango IBUKA uzabe se uyiterwa n’uko udaha  agaciro ibyemezo by’ubucamanza bw’u Rwanda ? Bikwiye gusobanurwa.

(6)Umunsi Musenyeri Misago apfa, umuntu wa nyuma babonanye bakaganira igihe kirekire ni umudamu witwa Anyesi , mwishywa wa padiri Yozefu Niyomugabo, uwo nyine waguye mu Cyanika, urupfu rwe bakaba barugereka kuri Musenyeri Misago. Ubushinjacyaha bwakagombye kumubaza icyo baganiriye kugera Musenyeri ashizemo umwuka! Gukeka ko uwo mugore ashobora kuba hari uruhare yagize muri urwo rupfu, birakwiye kandi biratunganye.

(7)Umunsi Musenyeri apfa, hari haraye umubikira w’umushyitsi wigabye aturutse  i Goma. Ubushinjacyaha buhamagaje uwo mubikira bukagerageza gusuzuma  aho urwo ruzinduko rwe (visite) ruhuriye n’urupfu rwa Musenyeri Misago, bwaba bukoze umurimo wabwo neza!

Niba hari Abihayimana bagenzi banjye bumva ibi bitekerezo ndiho ntanga (nk’umuntu ufite icyo azi ku mategeko =juriste) bakabona batabishyikira, bihangane : niko ubucamanza bwo kuri iyi si bukora, kandi bugomba kubaho! None se twiyibagize ko Cardinal Malula wo muri Kongo yapfuye ahawe uburozi, ndetse bikaba bizwi ko Perezida Mobutu Seseseko yamwivuganye yifashishije uwihayimana wasutse ubwo burozi muri divayi ya Misa ?!

Ubugenzacyaha nta nzira n’imwe bugomba gusuzugura! Icy’ingenzi ni ukugera ku kuri, umugizi wa nabi agatahurwa, agahabwa igihano kimukwiye.

3. Ku munsi w’ishyingurwa rya Musenyeri Misago , Leta y’u Rwanda yagaragaje ikimenyetso cyatuma hari abagira icyo bayikeka.

Mu bufatanye busanzwe buranga Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda, Guverinoma yakoraga uko ishoboye igaha Abepiskopi icyubahiro kibakwiye, iyo bahabwa inkoni y’ubushumba cyangwa se iyo batabarutse. Guverinoma yoherezaga intumwa (délégation) kandi igatanga n’ubutumwa. Ingero ni nyinshi reka dufate ebyiri gusa:

*Mu w' 1986, turibuka neza ukuntu nka Musenyeri Bigirumwami Aloys yahawe icyubahiro cyo gushyingurwa n’igihugu cyose (Funérailles nationales).

*Ku italiki ya 26 Werurwe 2006, turibukana icyubahiro cy'ukuntu Perezida wa repubulika, Paul Kagame ubwe, yarahagurutse akajya i Kabgayi, kwifatanya n’abandi, ubwo Musenyeri Smaragde Mbonyintege yahabwaga inkoni y’ubushumba!  Ibi bikaba byerekana ko kugeza n’uyu munsi Leta y’u Rwanda igiha agaciro Abapiskopi ba Kiliziya Gatolika!

Ikibazo ni iki : Kuki se noneho Guverinoma ya Paul Kagame yahisemo kutagira intumwa (délégation) ,yewe habe n’umuminisitiri n’umwe, yohereza mu birori bikomeye cyane by’ishyingurwa rya Musenyeri Misago ? Abadepite bagiyeyo ntabwo bari boherejwe, bagiyeyo ku giti cyabo kuko ari Abanyagikongoro , bigaragazwa n’uko nta butumwa batanze! Guverineri w’Intara y’amajyepfo ni we wavugiye Leta, ariko na we ni uko ari umuturanyi. Biragaragara ko Guverinoma ya Paul Kagame yanze kujyayo ibizi neza kandi ibishaka. Ese mama, byaba byaratewe n’uko Musenyeri Misago Leta itamufataga nk’abandi Bepiskopi? Aho si uko Guverinoma yari ifite icyo yikeka?

Ubu bushake buke bwo kwitabira umuhango nk’uyu si ubwa mbere Leta ya Paul Kagame ibugaragaje :Biratwibutsa ko hari abandi Bepiskopi bane ba Kiliziya gatolika , bapfuye mbere ya Misago, kugeza ubu bakaba barimwe uburenganzira bwo gushyingurwa uko bikwiye . Abo ni  :

*Mgr Vincent NSENGIYUMVA, wahoze ari Arkiyepiskopi wa Kigali

*Mgr Thaddée NSENGIYUMVA wari umwepiskopi wa Kabgayi

*Mgr Joseph RUZINDANA wahoze ari umwepiskopi wa Byumba

*Mgr Phocas NIKWIGIZE wahoze ari umwepiskopi wa Ruhengeri

Aba basenyeri uko ari bane bakomoka mu bwoko bw’Abahutu kandi bishwe muri gahunda yo gushaka guca Kiliziya gatolika umutwe : batatu ba mbere   barasiwe i Gakurazo , taliki ya 5/6/1994, n’ingabo za FPR,naho Musenyeri Phocas yafatiwe ku Gisenyi taliki ya 26/11/1996 atahutse ava mu buhungiro muri Kongo , hanyuma aza kwicwa urubozo nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yasohotse kuri uru rubaga yitwa “Musenyeri Phocas Nikwigize yishwe urw’agashinyaguro “.

Abakoze ibi byaha by’ubwicanyi barazwi ariko ntibigeze babihanirwa, mbese wagira ngo ni ibisimba biciga! Ni nayo mpamvu kugeza n’uyu munsi Leta ya Paul Kagame idashaka ko abo bepiskopi bishwe bashyingurwa mu cyubahiro ,muri katedalari zabo (Kigali, Byumba, Ruhengeri). Twibuke ko Leta idashaka gutanga n’umurambo wa Mgr Phocas Nikwigize, hari abacyibaza  icyo Leta yawukoresheje!

None dore na Musenyeri Misago Augustin apfuye URUTUNGURANYE,  , nyuma yo gufungwa arengana,agakozwa isoni,akitwa umwicanyi,akagirwa ruvumwa atanzwe n’uwari Perezida wa Repubulika, bitangombeye kubanza kunyura imbere y’urukiko ngo habeho urubanza….!

Mwashatse kumwikiza binyuze mu bucamanza , birabapfana !

Mgr Misago apfuye URUTUNGURANYE, nta anketi ubushinjacyaha bukoze, nta muntu wo muri Guverinoma uhageze….. Uwashaka gukeka we ntiyahera n’aha?

Ubu se abantu babura bate gukeka ko yenda Leta igifite gahunda ndende yo kwikiza bamwe mu bayobozi bakuru ba  Kiliziya gatolika y’u Rwanda?

Erega Musenyeri Misago ntiyari abuze ibyo yazira!

Yazira :

(1) icyaha cy’inkomoko cy’uko yari umuhutu w’umuhanga cyane kandi  udapfana ijambo.

(2) ko yasabaga  ko abaturage biciwe i Kibeho na FPR nabo bashyingurwa mu cyubahiro, ababo bakajya babibuka .

(3)ko yarwanyaga gahunda yo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko.

(4)ko yasabaga ko abepiskopi bagenzi be bishwe na FPR bashyingurwa mu cyubahiro.

(5)ko yafunzwe arengana akaba azi neza akarengane kagirirwa Abanyarwanda.

(6)ko yakekwagaho guha abanyamahanga amakuru avuga akarengane kari mu Rwanda

(7)ko yaharaniye n’imbaraga ze zose ko intambara yatangijwe na FPR taliki ya 1/10/ 1990 yahagarara itararimbura Abanyarwanda, hakabaho amasezerano y’amahoro hagati y’impande zombi,  bityo akaba yaragize uruhare rugaragara muri Comité de Contact……

(8)FPR yari isanzwe izi ubushobozi bwa Mgr Misago (hari aho bari barahuriye! ), na we kandi yari azi neza imikorere n’icyifuzo cya FPR cyo kwigarurira ubutegetsi bwose kabone n’iyo imbaga y’Abanyarwanda yahasiga ubuzima…….Kubera izo mpamvu zose, kuva FPR yafata ubutegetsi, Mgr Misago yari yarahindutse un TEMOIN GENANT.

Kubera ko gushaka kumwikiza binyujijwe mu nzira y’ubutabera byari binaniranye, hari hasigaye inzira imwe gusa…..Nta Mugenzacyaha utabikeka atyo, hanyuma ubucamanza bwonyine bugatanga urumuri !

Hagati aho, n'abandi Bepiskopi bazi ko barebwa ay’ingwe bararye bari menge, ejo mu gitondo nabo umutima utazabahagararana mu buryo butunguranye!

Umwanzuro

(1) Leta y’ u Rwanda ikwiye gukora anketi isobanutse ku rupfu rwa Musenyeri Misago Augustin, igatangariza Abanyarwanda impamvu nyakuri y’urupfu rw’uwo mushumba , mu gihe kitarambiranye.

(2)Leta y’u Rwanda igomba kugaragaza aho yashyize umurambo wa Musenyeri Phocas Nikwigize ,ugashyingurwa mu cyubahiro, abo mu muryango we kimwe n’abamukundaga bose bakamwunamira, bagashyitsa umutima mu gitereko. Nta burenganzira na buke Leta y’u Rwanda ifite bwo kugumana umurambo w’uyu musenyeri, ikawima ben’umuntu. Iki kibazo nikidakemuka gikwiye rwose gushyukirizwa inkiko mpuzamahanga.

(3)Abepiskopi biciwe i Gakurazo bagishyinguye by’agateganyo muri Bazilika ya Kabgayi bakwiye gushyingurwa muri Katedarali zabo, icyo kibazo kikava mu nzira. Mu gihe mu gihugu abaturage bamwe bahabwa uburenganzira bwo gushyingura benewabo, incuro imwe, ebyeri eshatu…ntibyumvikana ukuntu Leta yabuza Kiliziya gatolika n’imiryango y’aba bashumba kubashyingura uko bikwiye ! Musenyeri Misago yakundaga kubaza iki kibazo, ahari ni nacyo azize!

(4)Ibibazo ubucamanza bw’u Rwanda bwanga gukemura muri iki gihe, bizakemurwa n’ubucamanza buzaza mu minsi iri mbere, nta gahora gahanze ! Ababishoboye mukomeze mwihangane kandi ntimute ukwizera.

Padiri Thomas Nahimana.

Master en Droit.

Source : leprophete.fr

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Dieudonné Hakizayezu we uvuze ukuri. Uriya mupadiri ni rworeka. Mbese aracyatekereza mu gihutu cya kera ntazi aho tugeze. Ntazi ko  agarutse mu Rwanda yasuzugurwa n'uwo bavukana kubera ko
igihutu arata ntawukikitayeho. Reba biriya bitiku yandika kuri MISAGO. Iyo araswa wenda bajyaga kuvuga ko yishwe n'inkotanyi. Umuntu umutima yarasanzwe arwaye urahagaze, ngo yarozwe. Kubera
ubugome bwe bwamwokamye, kubera gutekereza byose mu gihutu, ubwenge bwaracuramye, ni ukwandika amahomvu gusa. Niba yararozwe se abasenyeri bagenzi be ntibaba barasabye autopsie. Ibigambo gusa!!!!
Ibyo twarabirenze hano mu gihugu, widutesha igihe. Mu gihe gito ibyo bigambo byanyu, abana bavuka mushaka kuroga ibyo bitekerezo bya gihutu, bazajya babaseka. Igipadiri k'icyextrmiste. Pfa
kwinigura iyo kwa rutuku nta kundi wagira. utanditse nk'ibyo bigambo se wabona iposho?

Répondre
D

PADIRI THOMAS,

NIBYO KOKO URI MASTER EN DROIT ARIKO KUBA URI UMUHUTU NTA NA KIMWE BYONGERA KURI IYO MASTER YAWE, ARIYO MPAMVU NGUSABA KUZAJYA UVUGA NK'UMUNYAMATEGEKO GUSA KUGIRA NGO ANALYSES ZAWE ZIGIRE
AGACIRO.

DORE IMPAMVU:

1. MISAGO NTUVUGWA KO YAREZWE GENOCIDE AGAFUNGWA MAZE INKIKO ZO MU RWANDA ZIKAMURENGANURA? UBUTABERA BWO MU RWANDA BWAKOZE AKAZI KABWO, BUGOMBA RERO NO KUGIRIRWA IKIZERE;

2. UBUSHINJACYAHA, KIMWE NATWE TWESE, BUSHOBORA KUBA BWARAKETSE KO UMUNTU YAPFUYE URUPFU RUSANZWE. NIBA BWARIBESHYE, HARI IKIREGO UMURYANGO WA MISAGO CYANGWA SE KILIZIYA GATOLIKA BIGEZE
BASHYIKIRIZA UBUGENZACYAHA NGO BUNANIRWE KUGIKURIKIRANA?

3. MBEGA AHO WARI UZI KO AUTOPSIE KUGIRA NGO IKORWE HAGOMBA AUTORISATION YA FAMILLE???

4. UWANZE KO MISAGO AZA GUSOMA MISA MU CYANIKA YAGIZE NEZA KUKO ABACIKACUMU BAHO BARI KUMUTERA AMABUYE, NUBWO URUKIKO RWAMUGIZE UMWERE, WOWE UBWAWE NTIWIVUGIYE KO IBUKA YAKOMEJE KUMUTERANYA
N'ABACIKACUMU?

5. UTI MISAGO YARI UMUNYABWENGE: NONE SE UWO AGNES WAJE KUMUREBA YARI KUMUGEMURIRA UBUROZI AKABWEMERA KANDI AZI NEZA KO YASHINJWE URUPFU RWA NYIRARUME? YARI KUBUMUTAMIKA KU NGUFU SE YAMURUSHAGA
IMBARAGA??

KUBERA IKI USHAKA SE KO NGOGA AJYA GUSHYANUKA??? PADIRI THOMAS SUBIZA UBWENGE KU GIHE UTANDUKANYE URUPFU RWA MISAGO N'URWO ABASENYERI B'I KABGAYI, HATO UTAZATUMA UMUTUTSI WESE UPFUYE AVUGA KO
AZIZE INKONI ZO MURI GENOCIDE CG SE IBINDI BIBI BYOSE YAYIBONEYEMO!!!!

Répondre