Rwanda: Ese kwemera ibyaha bififitse kwa Kizito Mihigo kwahagarika isohora ry'ubuhanuzi bwa Magayane?

Publié le par veritas

abacunguzi«Tekereza kuva ubu, uwo police ifashe igiye imumarana icyumweru imwigisha ikibazo n’igisubizo azabwira abanyamakuru mbere yo kumushyikiriza ubucamanza. None se abacamanza biga amashuli yo kuzamara iki kindi? (aya ni amagambo ya Byumvuhore nawe w’umuhanzi akaba n’umuririmbyi) » Ese ibiganiro byo kuri telefoni bihinduka icyaha cyo guhirika ubutegetsi?

 

Ejo kuwa kabiri taliki ya 22/04/2014 niho ku mbuga za interneti hanyuzeho ikiganiro kirengeje iminota 30 Kizito Mihigo yagiranye n’abanyamakuru batoranyijwe na polisi. Iyi mikorere mishya ya polisi y’u Rwanda kuri Kizito by’umwihariko abantu benshi batangiye kwibaza icyo ihatse kikabayobera ! Birazwi neza ko ubutegetsi bwa FPR burangwa buri gihe no gutekinika amadosiye yose ariko iyi ya Kizito ni injyanamuntu !

 

Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI yanditse kuri iki kiganiro kihariye Kizito Mihigo yagiranye n’abanyamakuru batoranyijwe nyuma yo kumugeza imbere y’imbaga y’abanyamakuru mu gihe gito cyane ndetse agashyirwa imbere y’ubutabera akabura umwunganira. Igitangaje iyi radiyo yavuze kandi na Kizito akaba yagitsindagiye ni uko Kizito arimo abazwa iby’intambara izaba mu Rwanda nk’uko byahanuwe na Magayane !

 

Iyo rero witegereje ibitabapfu biri gutabwa na leta y’u Rwanda yifashishije polisi yayo, wibaza niba koko Kizito Mihigo ashobora kuburizamo ubuhanuzi bwa Magayane bikayoberana !Wenda aho kumufunga iyo leta yagombye kumusaba ko ayihundagazaho amasengesho menshi kuko ntawe uhagarika ubuhanuzi. Iyo witegereje neza ariko ubona ahubwo Paul Kagame ari gushaka gufata Kizito Mihigo nk’umuntu ugomba gutanga impamvu y’urwitwazo yo kwemerera u Rwanda kugaba igitero cya gisilikare mu gihugu cya Tanzaniya !

 

Ikindi kibazwa ni ukumenya amaherezo ubu butegetsi bwa Paul Kagame bugenera umuhanzi Kizito Mihigo, none se ko yemera ibyaha yahimbiwe ndetse akaba yarabifashe mu mutwe neza akabisobanurira n’abanyamakuru azahabwa imbabazi maze afungurwe ? Niba se adafunguwe azakatirwa igifungo cy’imyaka 25  kuko yifurije umukuru w’igihugu kwicwa aho kuba intambara mu gihugu? Ese kuki Kizito Mihigo ashinjwa ibyaha bimwe n’abandi banyarwanda bafungiwe hamwe nawe kuki bo badahabwa amahirwe yo kwisobanura mu itangazamakuru ? Ese kwihana no kwisobanura mu itangazamakuru bizahagarika ko ubuhanuzi bwa Magayane bokomeje gutera ubwoba leta  ya Paul Kagame ufatwa nka Rwabujindiri Magayane yahanuye buhagarara ?

 

Magayane yahanuye amakuba azatera u Rwanda ndetse ayahanurira Habyarimana Juvénal wishwe na Kagame, Bwana Zigiranyirazo wakiriye ubwo buhamya bwa Magayane aracyariho ,mbese ahubwo Kagame na FPR ntibagombye gushaka Zigiranyirazo akabashkira intsinzi aho kwiyenza kuri Kizito Mihigo ? Ariko se intsinzi Zigiranyirazo ataboneye ubutegetsi bwa Habyarimana azayibonera ubutegetsi bwa Rwabujindiri bwamuhejeje ishyanga ?

 

Ntabwo dushobora kujya mu buhanuzi bwa Magayane ariko buri munyarwanda agomba kwibaza akareba niba ibyo leta ya Paul Kagame na FPR bari gukora ahubwo bitari gutuma ubuhanuzi bwa Magayane bwihuta vuba cyane ! Dore nk’ubu ifungwa rya Kizito Mihigo ritumye amahanga yose amenya ko FDLR ikunda abatutsi ndetse bakaba baratangiye no kuyihungiraho,ubwo ikinyoma cya Kagame na FPR cy’uko FDLR ishaka gukomeza gukora jenoside y’abatutsi bahise bagisenya ubwabo izuba riva !

 

Hasi aha twabateguriye incamake y’ikiganiro Kizito Mihigo yakoranye n’abanyamakuru batoranyijwe na FPR. Uvuga ni Kizito Mihigo.

 

kizito 1Niyomugabo Gerard, umushakashatsi akaba n’umunyamakuru yatangiye kumbwira indagu za Magayane guhera mu mwaka w’2013, akaba avuga ko igice kimwe k’izo ndagu cyasohoye ikindi kikaba kitarasohora ! Izo ndagu narazumvaga ariko sinazemeraga.

 

Umusore witwa Sankara ariwe Callixte Nsabimana niwe twavuganye cyane mpujwe nawe na Niyomugabo Gerard. Twavuganye kuri skype mu gihe kitarenze amezi 2, muri ibyo biganiro niho nakoreye ibyaha byo gusebya abayobozi no kubifuriza gupfa. Mu migambi yo gutera u Rwanda nemeye ko nabashyigikira! Nanjye ninjiye mu mvugo yo kwifuriza ikibi leta, nsebya abayobozi, nkoreshwa mu bintu bibi bikaba byaransigiye amasomo. Abantu banshyizemo urwango bahereye kubibazo nari nifitiye bitewe kandi n’uko nanjye hari ibibazo nibazaga sinshobore kubibonera ibisubizo.

 

Iyo umuntu avuye mu mwijima arushaho kubona urumuri, akaba ariyo mpamvu mbabariwe nazakora ibyiza byinshi bikubye incuro 10 z’ibyiza nakoze. Urubyiruko ntirukwiye kwirara kuko urubyiruko rushobora kwirara rugakoreshwa n’abarwanya ubutegetsi. Niyomugabo na Sankara bampishuriye imigambi ya RNC yo gutera igihugu bitarenze ukwezi kwa 8 bakaba bari bafite gahunda yo kohereza urubyiruko muri Tanzaniya rwo gukora ubukangurambaga bwo gukora impinduramatwara y’ ubutegetsi, bansabaga ko nzasoma itangazo nk’umuntu uzwi mu gihe nzaba ndi i Burayi mu gihugu cy’Ububiligi, nkazasomerayo itangazo rihamagarira urubyiruko kuba umusemburo w’impinduramatwara mu Rwanda; bansabaga kandi ko mu gihe intambara yatangiye ko nazagaruka ngasura FDLR nkifotozanya nayo nteruye umwana wavukiye muri FDLR kugirango ngaragaze ko nababariye abahutu kandi ibyo nari narabyemeye, kandi nemeye ko nari kuzaba Ministre w’umuco na siporo!

 

Iryo tangazo ryahamagariraga abanyarwanda ko ntabwisanzure buri mu gihugu, ko nta bwiyunge, ko ntamategeko akurikizwa kandi ibyo bikaba byarahereye kuva kera, noneho rigahamagarira abanyarwanda kurwanya ubutegetsi! Intambara ya Magayane igomba kumara iminsi 3 noneho Gerard Niyomugabo akayisobanura mu mezi atatu! Indirimbo igisobanuro cy’urupfu ifite aho ihuriye n’iyo migambi yo kurwanya ubutegetsi ariko ninjye wayihimbiye ariko nari maze gucengerwa n’amatwara yabo! Ibyo naririmbye ni byiza kandi bijyanye n’ibitekerezo byabo ari nabyo banshyizemo bigatuma mpinduka!

 

Ibyaha ndegwa n’uko nashakaga kumera  nibyo kandi byose ndabyemera, n’ikindi gihe nshobora kuzongera ngakora icyaha bitewe ni uko ndi wamunyarwanda ushaka gukorera igihugu ikintu cyiza no gushaka ikintu cyose cyagiteza imbere ariko ntacyaha kitababarirwa n’abakoze jenoside Kagame na FPR barabababariye. Amazina yaje mu biganiro byacu y’abayobozi bagombaga kugirirwa nabi yatewe ni uko aho kugira ngo nababwiye ko aho kugira ngo bateze intambara bakoze ibiganiro, Sankara ambwira ko Kagame adakunda ibiganiro ko ahubwo akunda intambara,noneho ndavuga ngo ibyiza ni uko mwakwica Kagame ariko abanyarwanda ntibapfe,aho niho nakoze icyaha kuko nifurije umukurur w’igihugu ibintu bibi! Abandi bayobozi bagombaga kugirirwa nabi ni umusilikare witwa Nziza Jacques, Munyuza Dani n’umudepite Bamporiki. Usanga ntagahunda yo kwica abo bayobozi iriho ahubwo usanga ari ibyifuzo kandi Sankara yavuze ko bafite abasilikare bagera kuri 30% bari mu ngabo za Kagame bakorana nabo.

 

Nemeye ko ningera i Burayi tuzajya duhurira muri Tanzaniya, bambwiye kandi ko uwitwa Damascène wafashwe akaba afungiye mu Rwanda yababwiye ko tugiye gufatwa ko ngomba guhunga. Bavuga ko bashyigikiwe na Tanzaniya, Afurika y’epfo na Zimbabwe ndetse n’ibihugu by’i Burayi birimo n’Amerika bizabashyigikira. Nta gihamya bampaye y’uko ibyo bambwiraga ko bazabishyira mu bikorwa kuko usanga abo twavuganaga bafite ibibazo by’ubukene. Sinshaka kuvuga ibibazo nagize bitewe ni uko ntarabona umpagararira mu mategeko ariko hari ibibazo nagize mu nzego zinyuranye muri iki gihugu byanteye umujinya mubi.

 

Cassien Ntamuhanga ni inshuti magara ya Gerard Niyomugabo ariko njye nta mubano wihariye dufitanye. Nari nzi ko grenades ziterwa na FDLR na RNC ariko ntamakuru yo gutera grenades bigeze bambwira. Sankara yambwiye ko Karegeya yamufataga nk’umubyeyi we nanjye mubwira ko niba minister w’umuco nzashyira ifoto nini cyane ya Karegeya kuri Rond Point. Nta plan nyirizina yo guhorera Karegeya nzi kandi ntabintu byinshi bambwiye kuko bari batarangirira icyizere icyakora Niyomugabo Gerard we azi amabanga menshi kandi sinzi aho aherereye! Sinigeze njya mu nama nimwe ibyo byaha byose nabikoreye kuri télefoni no kuri skype. Sinshaka kuvuga ko ndi umwere kuko ibi byaha nakoze bikomeye nko guhemukira perezida wa repubulika kandi hari ibyiza byinshi yankoyeye nanjye nkamushimira none bitewe ni uko nahemutse nkaba nsaba imbabazi Perezida wa repubulika n’abanyarwanda bose muri rusange!

 

Abandi bantu nsaba imbabazi ni abacitse ku icumu kuko narabatengushye ariko nkaba mbizeza ko ibyo bibi mbivuyemo kandi nkazakora ibyiza byinshi. Uburyo bugezweho bwa tekinoloji ni bwiza ariko ni ukubwitondera kuko bushobora kujyana umuntu vuba mu byaha nk’ibyo nakoze.

 

kanda aha wumve uko Kizito abyivugira

 

 

ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
<br /> Ariko veritansinfo ipfanana iki na FDLR. iyi mihirimbiri se niyo mushaka kuzaza murwanisha? Rimwe ngo mwashyize hasi intwaro ubundi mukerekana ingegera ngo ziri "kumasha" Ese mwavuze "gukora" ko<br /> ari yo terme yanyu mwanakoreshaga mukora genocide! Murababaje<br />
Répondre