Rwanda:Amashyaka PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA akomeje gutanga ikizere ku Banyarwanda baharanira impinduramitegekere.
Nyuma y’ikiganiro ayo mashyaka yagiranye n’abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi tariki ya 28.03.2013, Ubwanditsi bwa Veritasinfo bwegereye Bwana Mbonimpa Jean-Marie, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka RDI, bumubaza icyo atekereza kuri icyo kiganiro. Twamusabye kandi no kugira icyo atangariza abantu benshi badahwema kubaza niba koko amashyaka PDP na RDI akomeje gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda mbere y’impera z’ukwezi kwa Kamena 2013.
Veritasinfo : Ikiganiro amashyaka yanyu amaze kugirana n’abanyamakuru, murasanga cyagenze gite ? Ese hari amasomo mwaba mwavanyemo ?
Mbonimpa :Murakoze kumpa ijambo. Ikiganiro tuvuyemo cyagenze neza cyane, ku mpamvu eshatu z’ingenzi :
a)Cyitabiriwe n’abanyamakuru benshi b’umwuga kandi bahagarariye imiyoboro y’itangazamakuru inyuranye, ari abatanga inkuru zanditse, ari n’abavugira ku maradiyo. Igishimije cyane n’uko mu baje harimo n’abatangaza amakuru agera ku banyarwanda, ndetse na za agences zigurisha amakuru mu bihugu byinshi ku migabane yose y’isi.
b)Abanyamakuru bari bahari wabonaga bashishikajwe n’ubutumwa bw’amashyaka yacu yombi : bose bafashe ijambo kandi babaza ibibazo bifite ireme, ndetse bamwe ntibashizwe kubera igihe cyatubanye gito.
c)Abavuze mw’izina ry’amashyaka yacu bagaragaje ubushobozi n’ubushishozi mw’isesengura ry’ibibazo byugarije u Rwanda no mu bisubizo batanze. Twagiramungu Faustin, Prezida wa RDI, we dusanzwe tumuziho kuba intyoza mu biganiro nk’ibyo, ariko yashyizeho akarusho : imvugo ye yaranzwe no kungikanya amagambo ayatsindagira, mu buryo bugaragaza ubukaka (détermination) bumuranga mu rugamba yiyemeje rwo kugeza Urwatubyaye kuri demokrasi ishingiye ku kuri, ku butabera no ku bwisanzure bwa buri wese.
Ku ruhande rw’ishyaka PDP, Visi-Prezida waryo, Karangwa Semushi Gérard, nawe yashimishije abamwumva, kubw’imvugo ye itaziguye : ibitagenda mu gihugu cyacu abitunga agatoki nta kubica ku ruhande, kandi akerekana neza inzira byakemurwamo, nta munyarwanda ugombye kuhasiga agatwe. Ikindi cyanteye kumukurira ingofero, ni uko mu byo yavuze byose, Karangwa yagaragaje ukuntu we na bagenzi be bakomeye ku bitekerezo ishyaka PDP-Imanzi ryahagurukanye, cyane ibigamije kubanisha abanyarwanda mu mutuzo, nta gucibwa intege n’uko umuyobozi waryo Deo Mushayidi, yashyizwe mu buroko n’ingoma y’igitugu ya FPR-Kagame.
Naho ku byerekeye amasomo nakuye mu kiganiro tuvuyemo, nayahinira muri izi ngingo :
1.Kuba icyo gikorwa cyatunganye nk’uko maze kubisesengura, ni uko cyateguwe neza. Nkaba mboneyeho umwanya wo gushimira mugenzi wanjye Munyampeta Jean, Umunyamabanga Mukuru wa PDP, n’abatwunganira mu kanama nshingwabikorwa PDP-RDI, kubw’ubushake n’ubwitange buri wese agaragaza mu gutunganya gahunda zose tuba twemeje. Ni byo koko, ngo aho imfura zisezeraniye niho zihurira.
2.Abanyarwanda barongera bati : abagiye inama, Imana irabasanga. Kuba mu bufatanye bwayo amashyaka yacu yombi akomeje kugera ku bikorwa by’ingirakamaro, ni ukubera ko yashoboye guhuza umugambi himirijwe imbere inyungu z’igihugu cyacu, nta rwikekwe, nta macenga cyangwa ikindi cyose cyabangamira ubwo bufatanye.
3.Mu bibazo byabajijwe, wasangaga bamwe mu banyamakuru barafashe nk’ukuri zimwe muri propagande za FPR-Inkotanyi, cyane izibeshya ko ingoma ya Kagame yagejeje abanyarwanda kw’iterambere rihambaye, ndetse ngo igatuma n’akarere k’Ibiyaga Bigari kagira agahenge mu by’umutekano. Ibyo birerekana ko amashyaka yacu agifite akazi gakomeye mu kumvikanisha ukuri bu bibazo by’u Rwanda, ari nayo mpamvu hateganijwe ibindi biganiro n’abanyamakuru mu minsi iri imbere.
Veritasinfo : Mwabwira iki abantu badashira amakenga iyo gahunda yanyu yo kujya mu Rwanda, dore ko mu mashyaka arenga 20 akorera hanze, PDP na RDI ari yo yonyine agiye gutaha ?
Mbonimpa : Amashyaka yacu ntiyahwemye gutanga ibisobanuro kuri icyo kibazo, ari mu matangazo yaciye mu nyandiko, ari no mu biganiro n’amaradiyo. Igishishikaje PDP na RDI ni ukwamamaza no gushyira mu bikorwa ibitekerezo amashyaka yombi asangiye, cyane cyane ibyafasha abanyarwanda kwiyunga no gusangira ubutegetsi bwa demokrasi bubanjirijwe n’ibiganiro bitaziguye hagati y’abana bose b’u Rwanda. Ibyo bizashoboka ari uko mu gihugu cyacu habonetse urubuga rwa politiki abanyarwanda batangiramo ibitekerezo mu bwisanzure, kandi birumvikana ko uburyo nyabwo bwo guharanira urwo rubuga ari ukubikorera mu gihugu imbere.
Kuba hari amashyaka atiteguye nayo kujya kurwanira urwo rubuga, ni ubushake bwayo, nta wayatwama kubw’iyo mpamvu. Twe dusanga ariko bizayagora kugira icyo ahindura ku migendekere y’ibintu mu Rwanda, mu gihe azaba adatinyutse kujya gufatanya urugamba n’abandi benegihugu bazinutswe ingoma ya FPR-Kagame, kandi bategereje ko hagira abanyapolitiki babatinyurira guharanira uburenganzira bwabo. Ikibabaje ni uko bamwe mu bafite ubwoba bwo gusubira mu Rwanda, ari bo bakwiza impuha ko abiyemeje gutaha baguzwe na Kagame, ko bagiye kumuyoboka, ndetse bakongeraho, n’ubugome budasanzwe, ko abazataha nibaticwa cyangwa ngo bafungwe, kizaba ari ikimenyetso cy’uko bajyanywe no kugambana !
Ibyo ari byo byose, nta mpamvu n’imwe izatugamburuza : nk’uko byongeye gutangazwa mu ruhame tariki ya 28.03.2013, abambere batumwe n’amashyaka yacu PDPna RDI bazaba bageze mu Rwanda bitarenze tariki ya 30.06.2013 ; ibyo ntibikigibwaho impaka.
Veritasifo : Ko abaharaniye urwo rubuga mbere yanyu bafunzwe, mwe ntimutinya ko Kagame yabakanira rumwe n’abanyapolitiki bababanjirije, nka Mushayidi, Ntaganda na Ingabire ?
Mbonimpa : Icyo kibazo gikunze kugaruka, kandi usanga ingoma ya Kagame ibifitemo inyungu kubera ko, mu by’ukuri, abambari ba FPR ari bo bafitiye ubwoba opposition mu gihe yaba ishinze imizi imbere mu gihugu. Ntabwo rero amashyaka PDP na RDI atewe ubwoba n’uko abazayaserukira mu Rwanda bashobora guhura n’ibizazane bikomeye. Ndetse ishyaka PDP ryo izo ngorane rizimazemo imyaka itatu, kuva Prezida waryo, Deo Mushayidi atawe muri yombi.
Ahubwo twe twumva kwituramira i Burayi ngo Kagame atadufunga, ari ugutererana ku rugamba ziriya ntwari ziri mu buroko. Ni uguca kandi intege urubyiruko rwo mu Rwanda rwanambye kuri abo bayobozi, rudahwema gutakambira amashyaka akorera hanze, ngo akore uko ashoboye kose aze kurufasha guhangana n’ingoma y’igitugu.
Niyo mpamvu intambwe ya mbere y’urubuga rwa politiki duharanira, ari irekurwa nta mpaka, ry’abantu bose bafungiwe ibitekerezo byabo, ari abanyapolitiki, ari n’abanyamakuru. Izindi ntambwe ni ukwemerwa kw’amashyaka ya opposition no kuyareka agakorera mu bwisanzure mu gihugu cyose, hakazakurikiraho imishyikirano hagati y’abanyarwanda bafitiye imigambi igihugu cyacu, hagamijwe impinduramitegekere yarangwa na Leta igendera ku mategeko kandi yimirije imbere imibereho myiza ya buri muturarwanda.
VeritasInfo : Nta bundi butumwa mwageza ku basomyi b’iki kinyamakuru ?
Mbonimpa : Veritasinfo ni ikinyamakuru cyiyubashye, gitambutsa inkuru z’impamo kandi zifitiye rubanda akamaro. Kubw’ibyo, ndashimira abanditsi ba Veritas kubera ubumenyamwuga badahwema kugaragaza mu nkuru bahitisha. Sinabura kandi gushishikariza abasomyi gukomeza kugirira ikizere iki kinyamakuru, no kujya bagerageza guhererekanya inkuru zacyo, ku buryo zigera ku banyarwanda benshi, cyane cyane abaharanira ko ibintu bihinduka mu gihugu cyacu.
Note de la rédaction :
Extrait vidéo :
Abashaka gusoma amakuru yatangajwe n’abari baje muri icyo kiganiro cy’amashyaka PDP na RDI i Buruseli, mwafungura imiyoboro ikurikira :
http://www.igihe.com/politiki/amakuru-124/twagiramungu-i-kigali-muri-kamena-2013.html
http://blog.lesoir.be/colette-braeckman/
http://www.jeuneafrique.com/Article/ARTJAWEB20130328090745/
http://www.youtube.com/watch?v=MTUNyKblAms&feature=youtu.be
http://www.lalibre.be/actu/international/article/806474/des-opposants-en-exil-rentrent-au-pays.html
http://www.radiyoyacuvoa.com/content/a-18-2007-09-24-voa2-93024994/1265460.html (40 èm minute)
Ubwanditsi