RWANDA : ABASILIKARE BARATAKAMBA
Amakuru ikinyamakuru Inyenyerinews gicyesha bamwe bakora mu nzego z’agisirikare, avuga ko baba bagiye kubaka ishuri rikuru rya gisirikare ariko bakabanza gukata amadorari 100 buri kwezi, kuri buri mu sirikare wese uri Darfur n’ahandi mu butumwa kugirango babone amafaranga yubuka iryo shuri.
Ayo makuru avuga ko mu nama iherutse kuba y’abasirikare bakuru yo kuwa 05 Ugushyingo 2010 iyobowe na perezida Kagame bemeje ko buri musirikare wese uri mubutumwa bw’akazi cyane i Darfur azajya akurwaho amadorari 100 buri kwezi, mu gihe cy’amezi 9 umusirikare agomba kumara i Darfur.
Ayo makuru akomeza avuga ko leta iteganya kuzasarura akayabo k’amadorari izakura kudufaranga tw’abasirikare bato basanzwe batishimiye umushahara wabo doreko kongezwa bidakunze kubaho kuribo.
Abo basirikare ubundi bahabwa amafaranga yose bateganyirijwe n’umuryango w’abibumbye UN, kuko ubusanzwe uwo muryango uteganya guhemba buri murisirikare wese uri muri ubwo butumwa amadorari y’amanyamerika 1,025USD buri kwezi, ariko mu Rwanda ho siko bigenda abaho bahabwa amadorari 660 USD burikwezi . Ni ukuvuga ko amadorari agera kuri hafi 400 atwarwa agashyirwa ahantu hataramenyekana neza,kuko amakuru atugeraho avuga ko ayo mafaranga atajya agera no mu isanduku ya leta.
Ayo mafaranga agera kuri 660 bari basanzwe bahabwa atuzuye, nayo akaba agiye gukurwaho agera ku madorari 100 USD buri kwezi yo kubaka Univerisite ya gisirikare.
Mubyukuri aka kayabo k’amadorari kakaba kagiye kujya kava kuri buri musirikare wese uri Darfur, ni ukuvuga ko buri kwezi bazajya binjiza akayabo kangana n’abasirikare 3500 bari muri Darfur ukubye n’amadorari 100, ari byo bihwanye n’akayabo k’ibihumbi magana atatu na mirongo itanu by’amadorari buri kwezi bazajya bavana i Darfur gusa, 350,000 USD hafi amafaranga y’u Rwanda miriyoni zisaga magana biri n’umunani ( 208,250,000 Frw).
Bakomeza bavuga ko leta ya Kagame ikomeje gukinira mu dufaranga tw’umushara wabo, kuko usibye n’ayo basanzwe bakatwa amafaranga adasobanutse buri munsi, harimo ayo bise gira inka agera ku bihumbi 60,000 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.
Ikindi kandi batishimira n’uko ayo mafaranga yose bayabakata uko bashatse bakabibamenyesha gusa, kandi bisanzwe bizwi ko amafaranga y’umukozi yakoreye (Umushahara) ari ntavogerwa. Ndetse akaba agomba guhabwa ubusobanuro igihe cyose hagize umuntu uyakoraho. Ariko ngo mu gisirikare cy’u Rwanda siko bigenda babakata uko babyumva.
Bavuga kandi ko niyo bagiye guhembwa n’udufaranga twabo ducye bari basazwe bahembwa, babanza kujuragizwa na Bank yagisirikare bita CSS, igenda ibaha ibice ndetse ntinatinye kubaha inguzanyo mu dufaranga twabo kandi baba badukoreye barushye.
Amakuru akomeza avuga ko ibi abasirikare batabyishimira cyane ko batongezwa umushahara, ahubwo hongezwa abasirikare barinda perezida Kagame bonyine, kugeza aho umusirikare muto wo kurwego rubanza ( Private) urinda perezida Kagame arusha umushahara umusirikare wo kurwogo rwa Captain wo mubasirikare basanzwe.
Ibi bikaba bifatwa n'abasilikare nk’aho kagame abikora mu buryo bwo gusumbanya abasikare agamije kubacyenesha no gutonesha abamurinda. Ariko aba kurikiranira hafi iby’igisirikare cya Kagame bavuga ko ibi abikoze nyuma y’aho Gen Kayumba nabagenzi be bahungiye igihugu, bityo bikaba byarateye ubwoba Kagame agahitamo kwigarurira abamurinda abaha imishara itubutse, kurusha abandi. Amakuru akomeza avuga ko yaba atakizeye umutekano ahabwa n'abasilikare bamurinda kimwe n'abandi basirikare bose kuva aho Gen Kayumba na Col Karegeya bahungiye.
Charles I.
jrnstmupenzi@gmail.com