Rwanda: Abagore bo ku Gisenyi baratabariza abagabo babo bari kujyanwa mu gisilikare ku ngufu !

Publié le par veritas

arrestation-artibitaire-au-Rwanda.png[Ndlr :Mu Rwanda,ubuyobozi bukomeje kuba urwamenyo muruhando rw’amahanga ari nako burushaho kubabaza abanyarwanda butaretse n’abaturage b’igihugu cya Kongo.Kuva aho umutwe wa M23/RDF utsindiwe,Paul Kagame ari gutegura intambara simusiga ku gihugu cya Kongo kugira ngo akomeze ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro y’icyo gihugu kuko ayabuze ingabo ze zishobora kumwirenza kubera ubukene bwo kuziburira umushahara ! Abagomba kurwana iyo ntambara n’abagabo baturiye Gisenyi na Ruhengeri bari gufatwa ku ngufu bakoherezwa mu gisilikare ngo bagiye kwigishwa imyuga ! Uyu akaba ari umugambi mubisha wo gukomeza gutera itabi turiya turere twa amajyaruguru !

 

Muri iki gihe  abagore babo bagabo binjizwa ku ngufu mu gisilikare bari gutabaza ! Kuvuga ko abo bafatwa ngo ari abakekwaho ibikorwa by’ubujura no kunywa ibiyobyabwenge nta kuri bifite kuko ntiwashobora gufata umuntu ukekwaho kwiba telefoni no kunywa ibiyobyabwenge ngo unanirwe gufata umuntu n’umwe wibye toni zigera ku 100 z’amabuye y’agaciro muri Kongo ! (ku itali ya 3/11/2011 u Rwanda rwasubije Kongo toni 82 z’amabuye y’agaciro naho ku italiki ya 19/11/2013 rusubiza toni 8,4 by’amabuye y’agaciro) !Inkuru y’umuseke iratugaragariza akababaro k’aba bagore ]:

 

Muri iki cyumweru turimo dusoza, abaturage bo mu Karere ka Rubavu cyane cyane mu Mujyi wa Gisenyi bari bakomeje kuvuga ko Polisi yabafatiye abantu ikabajyana ahantu hatazwi kugira ngo bajyanwe mu gisirikare ku ngufu, ndetse abagore benshi baratakambira ubuyobozi kurekura abagabo babo kuko ngo inzara igiye kubicana n’urubyaro rwabo kuko abo bagabo aribo bahahiraga ingo.


Ayo magambo ubuyobozi bw’Akarere bwamaganiye kure kuko ngo abafashwe ari inkozi z’ibibi n’abanywi b’ibiyobyabwenge kandi batajyanwe mu gisirikare ahubwo bari mu kigo ngororamuco kiri mu Murenge wa Busasamana.


N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwafashe abajura, abanyarugomo n’abanywi b’ibiyobyabwenge, bamwe mu baturage bafite abantu babo bafashwe bo baravuga ko hari n’abafashwe kandi badakora ibyo byose byavuzwe haruguru.

http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/Umugore-uvuga-ko-yatwariwe-umugabo-1.jpg

                                Uyu mutegarugoro aratabariza umugabo we batwaye


Icyimanimpaye Rosine, avuga ko umugabo we witwa Ntirenganya Vincent polisi yamukuye mu nzu bogosheramo “Salon de Coiffure” iramujyana.


Yagize ati “Nkimara kubyumva nagiye kuri Polisi musanga yo mbasaba ko umugabo wanjye bamumpa kuko umugabo wanjye atiba ahubwo yogosha banga kubyumva, bambwira ko bagiye kubajyana i Mudende kubigisha imyuga  none ubu baramujyanye inzara iranyishe.”


Icyimanimpaye avuga ko nyuma y’uko umugabo we atwawe ubu abayeho nabi kuko ubundi yatemberezaga uduconco aza kubireka kubera ko abashinzwe umutekano babafataga, ubu aribaza uko agiye kubaho umugabo we adahari kandi nawe atagicuruza.


Ati “Umugabo wanjye ni we wamfashaga akaduhahira, ni na we wanyishyuriraga inzu, ubuyobozi bumfashije yafungurwa kuko niwe wari utunze urugo.”


Undi witwa Uwamariya Ziada, avuga ko umugabo we yafatiwe ku mupaka muto aho yakoreraga avana imyenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) akayicururiza ahitwa mu Karukogo.


Abenshi mubo twaganiriye cyane cyane ab’igitsina gore babuze abagabo babo baratakambira ubuyobozi kurekura abagabo babo kuko ngo bitagenze gutyo bakwicwa n’inzara bo n’abana babo kuko abo bagabo ngo aribo bahahiraga ingo zabo.


Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu uri i Rubavu, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yahakanye yivuye inyuma ko abafatiwe mu mikwabu batajyanywe mu gisirikari kuko mu Rwanda ntawe bajyana mu gisirikari atabisha.


Bahame ashimangira ko ahubwo abafashwe ari abantu  bahungabanyaga umutekano hirya no hino mu Karere.


Benshi muri aba ngo bari abajura, barayogoje abaturage kuko ngo nta muturage wari ugitambuka afite telefone igendanwa kuko bahitaga bayimwambura, abandi ngo bari amabandi apfumura amazu y’abaturage agatwara za televiziyo n’ibindi basanze mu nzu.


Akarere ka Rubavu kari kamaze iminsi kavugwamo ubujura butandukanye burimo ubw’inka n’ibindi, inkuru duheruka kubatangariza ku bijyanye n’ubujura muri aka Karere ni ubwo abajura bibaga iduka rya za telefoni zihwanye na gaciro k’amafaranga y u Rwanda miliyoni 11 muri santeri ya Mahoko.

 

Source :umuseke.com

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article