RDC: Kongo, Uganda na Monusco birategurira hamwe ibitero bigiye kugabwa ku mutwe wa ADF/Nalu !

Publié le par veritas

ADF-Nalu.pngKuva aho M23/RDF itsindiwe muri Kongo ubu abaturage bari gusubira mu byabo ari benshi, mu turere twose hari umutekano ,abarwanyi b’imitwe inyuranye bari kurambika intwaro hasi ku bwinshi bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo kuburyo icyo gikorwa cyateye impungenge ingabo za ONU ko akazi kazo kagiye gushira zikaba zigiye kugaburira gusa abarwanyi basubijwe mu buzima busanzwe ! Ingabo za Onu ariko ntiziburira , ubu hatangiye gahunda yo guhamagara Uganda ngo ize bayifashe kurwanya umutwe utemera ubutegetsi bwawo ufite abarwanyi muri Kongo ; ibi akaba aribyo bakoreye u Rwanda ,barufasha kurwanya FDLR imyaka 17 yose bakananirwa kuyitsinda !

 

Mbese ubu twakwizera ko ibyananiye u Rwanda, igihugu cya Uganda kigiye kubigeraho kikaba kigiye kurimburana n’imizi umutwe wa ADF/Nalu ? Ko igihugu cya Kongo na ONU bavuze ko nyuma y’itsindwa rya M23/RDF bazakurikizaho FDLR, ibyo kurwanya ADF/Nalu batararangiza ikibazo cya FDLR bije bite ?  Niba hatarimo kujijisha umuntu ntiyabura kuvuga ko harimo kureba ahoroshye cyangwa bakaba bagomba kurwanya imitwe ifite ingabo zihohotera abaturage kuko FDLR yo irabarinda kandi ikaba yarabigaragaje !

 

 

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 22/11/2013 i Goma hateraniye inama yahuje abagaba b’ingabo 3 aribo :umugaba mukuru w’ingabo za Kongo,umugaba mukuru w’ingabo za Uganda n’umuyobozi mukuru w’ingabo za Loni ziri i GOMA. Iyo nama yari ihuje abakuru b’ingabo yari iyo gusuzuma uburyo bwo kugaba ibitero bya gisilikare bafatanyije ku mutwe w’inyeshyamba za Uganda ziba muri Kongo zitwa ADF/Nalu ziherereye mu karere ka Beni muri Kivu y’amajyaruguru.

 

Uwo mutwe w’inyeshyamaba za Uganda witwa ADF/Nalu umaze imyaka irenga 20 uri kubutaka bwa Kongo, abarwanyi ba Nalu bakaba bagaragara cyane mu turere twa : Watalinga, Rwenzori, Mbau, no mu gace ka Bashu uwo mutwe ukunda gushimutamo abakongomani benshi nk’uko umuyobozi w’imiryango itabogamiye kuri leta muri ako karere Bwana Teddy Kataliko yabisobanuriye radiyo okapi  veritasinfo ikesha iyi nkuru.

 

Nyuma y’iyi nama yahuje abagaba bakuru b’ingabo za Kongo, Uganda na ONU, umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Bwana Julien Paluku yavuze ko iyo nama atari iyo gutegurira hamwe n’ingabo za Uganda ibitero bigomba kugabwa kuri ADF/Nalu ahubwo ko kwari ugufatira ingamba hamwe zo guhangana n’ingaruka zizaterwa n’ibyo bitero ingabo za Kongo FARDC ziteganya kugaba kuri Nalu kuko na Uganda biyireba.

 

Julien Paluku yavuze ko igihe kigeze ko ingabo za Kongo FARDC zitewe ingabo mu bitugu n'ingabo za ONU ziri muri Kongo zikagaba ibitero bya gisilikare ku mutwe wa ADF/Nalu nyuma yo gutsinda umutwe wa M23/RDF. Umuyobozi ushinzwe imiryango itabogamiye kuri leta mu karere ka Beni aremeza ko uwo mutwe wa Nalu wafashe bugwate abaturage b’abakongomani bangana na 800 guhera mu mwaka w’2011 harimo n’abana bagera kuri 200.

 

Ubwanditsi  

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article