RUTAREMARA APFA IKI NA FPR?
Jules Rutaremara:kuba umuvugizi w'ingabo-FPR ntibyoroshye , uzabyikuramo utahasize agatwe ? Banyarwanda mbanje kubasuhuza, mugire ubugingo n’impagarike. Nitwa Ian Niyikora, akaba atari ubwa mbere nyuza inyandiko kuri uru rubuga. Umwuga wanjye ni ugusesengura, cyane cyane ibya politiki (Analyste politique). Ikinzinduye ni ukugira ngo dufatanye gusesengura ibimaze iminsi bivugwa n’abayobozi bacu ku bibazo u Rwanda rufite muri iki gihe. Kuva aho Generali Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bashwaniye na Kagame, nta munsi ugihita hatagize inyandiko cyangwa ijambo risohoka mu binyamakuru rigaruka kuri FPR n’aba bahoze ari abayoboke bayo b'imena, ubu basigaye batuye ukubiri nk’uko bisanzwe bigenda ku batutira batongana. Mu bagize icyo batangaza kuri iki kibazo, hari babiri ngirango tugarukeho. Impamvu ni uko bavuze byinshi bikomeye, rimwe na rimwe bakarenza ibyo bifuzaga kuvuga, ibi mu kinyarwanda bita kwivamo. Ikindi gisekeje, ni uko bombi bitwa ba Rutaremara.
Akenshi iyo umuntu avuga, haba mu buzima busanzwe ariko cyane cyane muri politiki, agerageza kugera amagambo. Impamvu ibitera ni uko rimwe na rimwe ibyo aba avuga hari igihe biba binyuranye n’ibyo atekereza (ibi muri politiki bikunda kubaho). Aha rero ni ho ubwonko bwacu butubera ibamba bukadutenguha bityo bukadutamaza, tugasanga twivuyemo nk’inopfu. Reka ntange urugero tubonereho no gutebya.
Ngo umukobwa ushira isoni yanyuze ahantu abahungu bateraniye, bamubonye umwe muri bo arabongorerana ati uriya mujye mumwitondera ashira isoni. Rimuguye mu gutwi ashaka kwisobanura no kwerekana ko atari byo. Nibwo yifashe mu manyankinya, arakaya acira hasi, ati “ Ubonye iyi mbwa, yo gashahurwa ngo irambeshyera! Izo soni nshira ni izihe?”. Icyo yari agamije mu by’ukuri ni ukwerekana ko bamubeshyera, nyamara igisubizo yatanze cyungaga neza mu byo bamaze kumunenga. Yabishimangiye atari cyo yari agambiriye!
Mu mwuga wo gusesengura rero, haba kureba ibyo umuntu yavuze abizi kandi abishaka, ibyamucitse akabivuga atabishakaga (ngo akarenze umunwa karushya ihamagara) ndetse n’ibyo yavuze ariko we akaba atabona ingaruka bishobora kubyara. Aha rero ni ho ngira ngo duhere turebere hamwe uburyo ba Rutaremara bombi bambitse FPR ubusa mu ruhame nyamara bari bazinduwe no kuyirengera. Bazivamo ni umwana w’umunyarwanda!
I.RUTAREMARA TITO YAVUZE AKO MU NDIBA Y’INKONO.
Tariki 5 kamena 2010 mu kiganiro imvo n’imvano cyumvikanye kuri Radiyo BBC Gahuzamiryango, Tito Rutaremara yahavugiye byinshi. Muri iki kiganiro yari azinduwe no gusubiza ibyari byatangajwe na Kayumba Nyamwasa ku wa gatandatu wari wabanjirije uwo, mu kiganiro cyari cyatambutse kuri iyi radiyo. Mu by’ingenzi Kayumba yavuze, harimo uburyo yapfushije umubyeyi we FPR ikabuza abantu kumutabara, uburyo yatumiwe kwisobanura mu bunyamabanga bwayo bukuru no kuba Kagame atunze indege 2 yita ize bwite kandi zaraguzwe mu mutungo w’igihugu, zikaba zicumbikiwe muri Afurika y’Epfo. Ikinzinduye si ukugaruka ku byo Rutaremara Tito yashubije (ibyo yavuze abizi kandi abishaka), ahubwo ni ugusesengura ibyamucitse akabivuga wenda atari anabigambiriye. Ubwabyo ntibyari bishyashya, igishya ni uko byavuzwe n’umwe mu bayobozi bakuru ba FPR kandi wari wambariye kuyirengera. Ese aho Rutaremara ntiyavuze akari imurori?
1. Mu Rwanda nta ngabo z’igihugu zihari, hari iza FPR!
Mu kiganiro cyabanje, Kayumba yatangaje ko nyuma yo gupfusha umubyeyi we ntatabarwe ndetse FPR ikabuza n’abandi kuhakoza ikirenge, ngo yatumiwe mu biro bikuru bya FPR guhatwa ibibazo. Rutaremara Tito, mu gusobanura impamvu y’ubwo butumire, yaragize ati “twamutumiye ngo tumugire inama nk’umunyamuryango (umukada “cadre”) wacu”. Igitangaje rero, ni uko uyu Kayumba Nyamwasa ari Liyetona Generali mu ngabo zitwa iz’igihugu.
Tite Rutaremara, Umuvunyi mukuru, ntako atagira ngo atwikire amakosa y'abayobozi bakuru ba FPR nyamara agera aho akivamo nk'inopfu ! Itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho ryo ku wa 26 gicurasi 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, mu ngino yaryo ya 59 riragira riti: “Abacamanza, abashinjacyaha, abasirikare, abapolisi n'abakozi bo mu rwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano ntibemerewe kujya mu mitwe ya politiki. Abandi bakozi ba Leta, abo mu bigo bya Leta no mu bigo bishamikiye kuri Leta bashobora kujya mu mitwe ya politiki ariko ntibemerewe kujya mu myanya y’ubuyobozi bukuru bwayo nk'uko isobanurwa n’itegeko ngenga".
Abakurikiye kiriya kiganiro mwumvise ko Rutaremara Tito akimara kuvuga biriya umutima wamukomanze agasa n’uwikosora bwangu akavuga ngo “uwahoze ari umukada (cadre) wacu”. Nyamara na Kayumba ubwe muri cya kiganiro cyari cyabanje, yari yemeje ko ngo akiri muri FPR. Kwikosora kwa Rutaremara kwasaga no kumvikanisha ko Kayumba yasezeye muri FPR. Icyari koroha kwari ukuvuga ko yasezeye mu gisirikari, dore ko yari amaze n’imyaka mu butumwa bwa politiki nka ambassadeur mu Buhindi. Igitangaje rero, ni uko tariki 14 mutarama 2011, mu rubanza rwaciwe abaregwa badahari, urukiko rwahamije ko Kayumba akiri umusirikari. Mu isomwa ry’urubanza, Karegeya na Gahima Gérard bahanishijwe igifungo cy’ imyaka 20, naho Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa na Maj. Dr Théogène Rudasingwa na bo bahanishwa imyaka 20 hiyongereyeho ko icyaha cyo gutoroka igisirikare, cyahanishijwe gufungwa imyaka 4 no kwamburwa impeta zose za gisirikare. None se ni gute Kayumba yari musirikari agakomeza no kuba umunyamuryango wa FPR? Uwabiheraho akavuga ko ingabo zose atari iz’igihugu ari iza FPR yaba akabije se? Ubu se na we twavuga ngo azanye amacakubiri?
Ikibazo rero ni aha kiri. Umwaka ushize, mu byo Victoire Ingabire yatangaje agitaha mu Rwanda, ni uko mu gihugu hari ingabo zishoboye akazi kazo, ikibazo kikaba ko ari iz’umuntu ku giti cye (Kagame) n’umutwe we (FPR). Yasezeranyaga abanyarwanda ko we atowe yashyiraho iz’igihugu. Twahise tuzamura umugara ngo arabiba amacakubiri. Ikigaragaza ko yari afite ukuri, ni uko na FPR yabishimangiye ibinyujije kuri Kayumba na Tito Rutaremara. Kuba mu Rwanda ingabo atari iz’igihugu ari iza FPR ubwabyo nta gishya kirimo, ariko kuba na FPR ibitangaza ku mugaragaro byo ntibisanzwe. Ingabo z’igihugu zizava he? Zizaza ryari? Ese Rutaremara yiyumvisha uburemere bw’amagambo ye?
2. FPR ni igitugu cya bake!
Mu gusubiza impaka zaturutse ku ijambo rya Ngarambe umunyamabanga mukuru wa FPR wari watangaje ko Kayumba icyo ari cyo yakigizwe na FPR naho Kayumba we agashimangira ko amapeti yayahawe n’Abanyarwanda, Rutaremara Tito yararengereye atabizi. Yashubije umunyamakuru ko FPR igizwe n’ibitekerezo. Umunyamakuru Ally Yussuf Mugenzi yarateruye ati ariko Nyakubwahwa ibitekerezo bitangwa n’abantu. Rutaremara asa n’utarumvise umutego wari mo, arihanukira ati abantu baza bakurikiye ibitekerezo. Reka tubisesengure.
Ikiri ukuri ni uko ibitekerezo bitangwa n’abantu. Kugeza ubu ni ko tubizi kandi ni ko biri. Kuki Rutaremara yabyangiriye agashimangira ko ari byo biza mbere y’abantu? Mu by’ukuri, mu butegetsi bwose bw’agatsiko n’igitugu ibyo Rutaremara yavuze ni ukuri. Ibyo bitekerezo by’ishingiro ni ukuvuga ibituruka ku gatsiko ka bake kayobora byose kandi kagatekerereza bose. Abandi basigaye bose baba bagomba kubijya inyuma nk’uko Rutaremara abihamya, bakirinda gutekereza, bagakurikira butama. Iki ni cyo gisobanuro cy’amagambo ya Rutaremara ko ngo ibitekerezo bibanziriza abantu. Ubwo se byaba byaturutsehe? Byaba byatanzwe n’imashini, inyoni, amabuye cyangwa ibiti? Biba byatanzwe n’itsinda n’agatsiko kiyemeje gutekerereza bose, abasigaye bakaba indeberezi n’ibimashini byo gushyira mu bikorwa (éxécuteurs). Uwahera aha wenda yakumva impamvu z’ibibazo igihugu gifite. Uko bigenda akenshi, iyo abo bake bene ibitekerezo bafite mu mutwe hafungutse, ibibazo ntibigaragara. Naho iyo bibayeho ko bikeka ubwenge badafite, ingorane ziba zose.
3. Kuba ministri no kwigwizaho umutungo ni mahwi.
Bageze ku kibazo cy’indege zaguzwe mu buryo budasobanutse zikandikwa kuri Nyirubutama na Manasseh Ncuti, Kayumba yarabajije ati muzagenzure mumbwire aho bariya bantu bombi bavana amamiliyoni y’amadolari yo kugura indege zihenze nka ziriya. We yemezaga ko ari iza Kagame kandi zanyerejwe mu mutungo w’abanyarwanda. Mu kumusubiza, Rutaremara Tito yaragize ati uwo “Ncuti Manasseh yabaye ministri imyaka myinshi”. Na bwo akibivuga yabaye nk’uwikije cyane,asuhuza umutima (ufite amajwi y’ikiganiro yongere ayumve) bigaragaza ko yumvise ko atandukiriye. Ni bwo yahise yigarura vuba na vuba ati “Manasseh ni umunyabwenge azi uburyo bwo gushakisha amafaranga".Ubwo se umuntu yavuga ko abandi ba ministri bo batazi ubwenge? Ahari iyo bose babumenya nka Manasseh Urwanda ruba rugeze ku rwego rw’Ubusuwisi! Ariko ubwenge n’amayeri y’ubunyoni biratandukanye, uretse ko Rutaremara we abyirengangiza.
Ibi byanteye gusubira inyuma ngo ndebe imyaka byatwara umuntu ari ministiri n’umushahara yaba ahembwa kugira ngo agure imwe muri ziriya ndege. Dore imibare uko iteye:
Ngizo za ndege Kagame yiyibiye !Manassé we yemeza ko ari ze, yaguze mu mushahara ahembwa nka ministre! Nibazigarure zikorere igihugu ! Niba izi ndege zibarirwa muri miliyoni 80 z’amadolari,
Ministri w’umunyarwanda aramutse ahembwa miliyoni 2 z’amafaranga y’U Rwanda(3000$) ku kwezi, byazamutwara imyaka nibura 223 ngo agwize kariya kayabo. Harya ubwo Manasseh amaze imyaka 223 muri guverinoma? None se niba atarayahembwe, ariya mafaranga yose yavuye he handi uretse mu isanduku ya Leta?
Mu by’ukuri, na Rutaremara akibivuga yumvise ko ahushije, ahita yigarura azana mo iby’uko ngo Manasseh azi ubwenge kandi akaba yakwaka n’inguzanyo. Gusa rero, umuntu yakwibaza impamvu kiriya gisobanuro kidasanzwe cyo kuba yarabaye ministri ari cyo cyamuje mu bwonko mbere y’ibindi. Abafaransa baravuga ngo urajye witondera ajambo rya mbere risohotse mu kanwa k’umuntu (les premières impressions sont toujours les meilleures!). Birashoboka ko yari azi ko ariya mafaranga koko ari amibano, akaba yari arimo abitekereza mu gihe yasobanuraga iki kibazo, ubwonko rero bwaramutamaje bisohoka atabishakaga. Abazi kumva barumvise.
II. RUTAREMARA JULES YAMBITSE UBUSA FPR: NGO FPR IGIZWE N’ABATEKAMUTWE, IBISAMBO, ABAGOME N’ABANYABIBAZO BYO MU MUTWE.
Kuva aho ikibazo cya ba Kayumba kivukiye, umwe mu bigaragaje cyane mu gutangaza byinshi kuri iyi nkuru ni umuvugizi w’ingabo Jules Rutaremara. Biranumvikana kuko biri mu nshingano ze. Ariko mfite impungenge ko yaba agera aho akarenza, akazavuga n’ibizamukoraho. Birasanzwe ko umwe mu nzira zo kuronka ubuhake ari ukwibasira abo uzi ko shobuja yanga urunuka. Gusa na none, iyi nzira ni imwe mu zagiye zibyarira akaga abazinyuramo badashishoje, iyo babaga barengereye. Ibi ni byo byabaye kuri Kamegeri uyu witirirwa ruriya rutare nyaburanga ruba hafi ya Ruhango usa n'uwerekeza i Nyanza, mu Ntara y'amajyepfo. Jules Rutaremara na we ashobora kuzibona ku rutare rwaka kandi yari azi ko yarushyuhirije abandi.
Tariki 10 gashyantare 2011 yagize icyo atangaza ku mateka yahise ya Major Théogène Rudasingwa. Reka nibutse bimwe mu byo yatangaje.
Bamwe muri twe bagize ibyago byo kwigana na Rudasingwa muri Kaminuza ya Makerere ndetse tukabana nawe mu nzu (ahahoze hitwa Lumumba Hall), turakibuka uburyo Rudasingwa, wahoraga utuje, witonda agaragaza n’ ubuziranenge mu maso he, yaje guhinduka umuriganya, umubeshyi ndetse nyuma yaho akaza gutoroka Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere (Makerere Medical School), akiri mu mwaka wa kabiri.
Bamwe muri twe baracyaterwa ubwoba n’ igikorwa yitekerereje we ubwe ndetse akanagikora, cyaje kumuhesha akabyiniriro ka 'REDCOM' . Ni nde wakwizera umuntu wagize atya, mu mwaka w’1982 agatera ubwoba (blackmail) abanyeshuri bagenzi be b’ Abanyarwanda, bene wabo ndetse n’ abacuruzi b’ Abanyarwanda babaga i Kampala, abasaba kwishyura akayabo k’ amafaranga, yiyise Bwana REDCOM CX-1200, agamije gusa kwironkera umutekano?
Ibyo Rudasingwa yakoraga mu myaka ya za 1980 birasa neza neza n’ ibyo abashimusi (pirates) bakora ubungubu ku nkengero z’ Inyanja y’ Abahinde. Itandukaniro rihari gusa ni uko nta muntu yafasheho bugwate. Rudasingwa ni umuhanga cyane mu guhisha ubugome bwe, ni nayo mpamvu gahunda y’ ibikorwa bye by’ ubugome yavumbuwe, ari uko bamwe mu bo yateraga ubwoba bishyuye inshungu (ransom).
Docteur Rudasingwa Théogène, ngo kuva kera uri umutekamutwe , igisambo n'umusazi ra ? Ni nde wakwizera umuntu watorotse Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere mu mwaka w’ 1982 agahungira muri Kenya, yiyambitse uruhu rwo kuvuga ngo arahigwa n’ ibikorwa by’ inzego z’ umutekano? Impunzi z’ Abanyarwanda zabaga muri Kenya, harimo n’ umuvandimwe we Gerald Gahima, baribuka uburyo impuhwe bagiriye Rudasingwa zayoyotse nyuma yo kuvumbura ko yahunze igihugu cya Uganda kubera igikorwa cya REDCOM yakoze abitewe n’ amadeni y’ indengakamere yagushijwemo n’ ubuzima burenze kandi buhambaye, butari bufite aho buhuriye na busa n’ ubushobozi bwe.
Abakoranye nawe mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye, baracyavuga ibikorwa bye bigayitse ndetse n’imico ye yo kwikunda no guharanira inyungu ze bwite. Ku rundi ruhande, abakuranye nawe by’ umwihariko bene wabo, bemeza ko Rudasingwa afite ibibazo byo mu mutwe, bikomoka ku mateka ye ababaje ndetse n’ imikurire ye.
Ikibazo cya mbere umuntu yakwibaza ni ukumenya niba ibi Rutaremara avuga ari ukuri. Mpereye ku wo ari we n’ibyo ashinzwe, sinarota mwita umubeshyi. Agomba kuba avuga ukuri. Ahubwo ndetse ikibazo gikomeye ni uko avuga ukuri. Iyo aza kuba abeshya ingaruka ntizari kuba nyinshi. Ubwo rero avuga ukuri, ni byiza kwibutsa uyu Major Rudasingwa Théogène uwo ari we n’amateka ye muri FPR.
Rudasingwa azwi mu bayobozi b’ikubitiro ba FPR. Yabaye muri Komite Nyobozi ya FPR kuva 1991-1993. Aha yarashimwe ahita azamurwa mu ntera kandi mu bihe byari bikomeye barimo kuko iyi myaka ni yo FPR yafashemo igihugu. Yabaye rero Umunyamabanga Mukuru wa FPR (General Secretary) kuva 1993 kugera 1996 aho yavuye ajya kuba ambassadeur muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugera muri 1999. Aha na ho yarashimwe agarurwa mu Rwanda kuba Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuva 2000 kugera 2004. Ng’uyu Docteur Rudasingwa tumaze guhishurirwa ko ari umutekamutwe, igisambo, umubeshyi, umugome n’umurwayi wo mutwe, nk’uko bitangazwa na nyakubahwa Jules Rutaremara, umuvugizi w’igisirikari.
Ikibazo cy’ingezi dukwiye gusesengura ni iki: Kuki FPR yahisemo Rudasingwa w’umutekamutwe, w’igisambo, ngo unafite utubazo mu mutwe, ikamushyira mu bushorishori bwayo n’ubw’igihugu. Reka dufatanye kureba inzira zinyuranye umuntu yagerageza kubyumvamo:
1.Birashoboka kuba batari bamuzi? Iki ntigishoboka kuko Rutaremara yemeza ko ibye bizwi ku mugaragaro na benshi. Ikindi, ntiyari gushobora kwihishira iriya myaka yose. Nk’uko mubizi, ibibazo byo mu mutwe ntibyihishira.
2.Birashoboka ko abandi bari kumwe na we muri FPR bari ibisambo, abatekamutwe n’abarwayi bo mu mutwe kumurusha. FPR rero yaba yararebye upfa gukanyakanya muri abo bayoboke bayo ubusanzwe bari bahuje inenge, aba ari we iha ubuyobozi.
3.Birashoboka ko abandi bari abantu bazima kandi b’inyangamugayo bafite no mu mutwe hazima ariko FPR ikaba yari ikeneye umutekamutwe n’igisambo ari na yo mpamvu yahisemo Rudasingwa wari wujuje iyo mico.
Uko wabigoragoza byose, uwa mbere uhasebera mu by’ukuri si Rudasingwa ni FPR. Wasobanura ute ko FPR ari abantu bazima niba bafata umuntu wujuje inenge zose zibaho akaba ri we bashyira imbere. Keretse niba Rutaremara ashaka kunga mu ry’abanenga FPR ko ikunda abanyamafuti? Bibaye ari ibyo, twamushimira ugusengura n’ibisobanuro bye.
Ihame ry’inyabutatu
Mu mibare hari icyo bita ihame ry’inyabutatu. Dutanze urugero, riragira riti, niba inka y’ibiro 800 igura amafaranga 500.000, iy’ibiro 7yagura angahe?
Igisubizo : Bafata 800 bakagabanya na 500 000, bakaba babonye ayagura inka y'ikiro kimwe.Bagasoza bakuba 7 ngo babone igiciro cyatagwa ku y’ibiro 7.
Mu bundi buryo babyita ihame ryo kugereranya (règle de porportion). Turebye imyanya y’ubuyobozi Rudasingwa yagize muri FPR, twamugereranya n’iriya nka y’ibiro 800, naho aba ba Rutaremara Jules bavumbutse ejobundi bakaba iriya y’ibiro 7. Namwe murabona umwanzuro bitanga.
Reka rero twitabaze iri hame. Niba Rudasingwa Théogène tuzi nka docteur ari umutekamutwe watorotse ishuri akaba yiyititira diplome adafite, akaba yari umutekamutwe wambura amafaranga, akaba igisambo n’umugome ndetse akagira n’ibibazo byo mu mutwe nk’uko Rutaremara abitangaza... Nyamara akaba yarabaye Umunyamabanga Mukuru wa FPR, akaba ambassadeur mu gihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Akayobora ibiro bya Perezida Kagame... Ubu akaba ari bwo tumenye uwo yari we by’ukuri.
1.Bizadutwara igihe kingana iki ngo tumenye bagenzi be bo muri FPR barisha diplome z’impimbano?
2.Bariya biyita aba Docteurs, Ingénieurs, na Professeurs tuzamenya bo barazibye he?
3.Tuzahera he dutandukanya abari abatekamutwe n’ibisambo n’abandi biyumva ko bari bazima?
4.Tuzategereza ko bose bashwana na Kagame ngo tumenye ko bafite ibibazo byo mu mutwe bitewe n’ubuzima bubi banyuzemo (dore ko abenshi babunyuzemo)?
Umwanzuro:
Rutaremara anyihanganire, ngo kayice iva mu kanwa ka nyirayo. Niba Rudasingwa w’inyambo mu z’ikubitiro muri FPR yari igisambo, umutekamutwe n’umusazi, aba ba Rutaremara Jules bazamutse ejobundi, dushobora kuzatungurwa igihe kigeze tugahishurirwa ko bo bari mayibobo,ubu akaba ari zo zifatiye igihugu, zikaba ari zo zirirwa zigaraguza Abanyarwanda agati ! Ng’uko ukuri Rutaremara yatangaje kuri FPR agira ngo arasebya Théogène Rudasingwa.
Ba Rutaremara bombi nibaganze batsinze igitego. Gusa bashishoze ubutaha bajye birinda gutsinda mu izamu ry’ikipe bakinira. Ubuhake buragora, utazi kwiziga ahasiga ibaba.
( source: leprophete.fr )