Abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda (NUR) barahuruza: Nimutabare inzara iratumaze !

Publié le par veritas

Yarahiriye kuzakora uko ashoboye ngo abanyeshuri bo muri NUR bicwe n'inzara ?!

Ikiganiro ”Dusangire Ijambo” cyo ku cyumweru, taliki ya 20 Werurwe 2011, cyashyize ahagaragara ibibera muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare.

Abanyeshuri bambuwe ”buruse” ngo batunzwe no guca inshuro, ari byo bise ”kumama”. Ubuzima bariho, busa n'ubw'impunzi, ni igisebo kuri Leta nk'iy'u Rwanda, ihora yivuga ibigwi, idakwiye.

Aya makuru dukesha umunyamakuru w'Ijwi rya Amerika i Kigali, madame Jeanne d'Arc Umwana, arababaje. Ni n'agahomamunwa. Kaminuza y'i Butare ngo ibarirwa mo abanyeshuri bagera ku bihumbi cumi na kimwe. Ni umubare na none ukabije. Kimwe cya gatatu cyabo, ni bo bashyizwe ku rutonde rw'abahabwa amafaranga ya buruse, mu gihe bibiri bya gatatu ntayo bagenerwa.

Muri iyo Kaminuza ya Butare, ngo higa,hakanarya umugabo hagasiba undi. Nyuma y'ikurwaho ry'amafaranga abanyeshuri bahabwaga buri kwezi, yabafashaga kubaho mu buzima bwa buri munsi, ibintu ngo byahindutse bibi cyane. Abanyeshuri basiba kujya kwiga kubera ko ngo baba bagiye guca inshuro, kugirango babeho. Kubona aho baca iyo nshuro, na byo ngo ntibyoroshye kuko birirwa bagenda, bashakisha uwabaha udufaranga two guhahisha. Abandi, kugira ngo bagere ku ishuri, ngo bakora urugendo nk'urw'amasaha abiri, kubera gucumbika kure ya Kaminuza.

Ba bandi batunzwe no guca inshuro, iyo ubabonye bacanye imbabura, banabitetse, ngo ntiwabatandukanya n'impunzi, kuko baba abakobwa n'abahungu, ngo basangira aho bogera (douche) n'aho bituma (toilette). Ubuzima bw'izi ntiti z'ejo burababaje ku buryo, kubera kubura ibizitunga, zitiga buri gihe.

”Nkanjye, ikibazo mfite ni ukuvuga ngo nk'ukwezi kwa mbere
nakwizemo iminsi cumi n'itanu ya mbere, ukwezi kwa kabiri ntabwo
nakwize kuko nabonaga nta mafaranga mfite, bihita binsaba ko nasubira
mu rugo, kugirango byibura nzagaruke mfite amafaranga azatuma niga
ukwezi kwa gatatu. N'ukwezi kwa gatatu kuba nkwize, ntabwo nzi ko
ukwa kane nzakwiga kuko ntabwo nizeye buryo ki nzaba mbayeho”.

Resitora baryamo bazise ”Nyica vuba-Kill me quickly”!

Aba banyeshuri bo muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare, ikibazo bafite bose ni ukutagira ikibatunga kugira ngo bashobore kubona agatege ko kwiga. Kubera ko nta buryo bwo kubaho, kwiga babiguranye gushugurika ibibatunga.

”Iki ni ikibazo cyadukomereye cyane nyuma y'uko hakurwaho ariya mafaranga y'inguzanyo ya buruse. Turimo turagira imyigire mibi cyane, ntabwo turimo kubasha kurya uko bikwiye, ntitukibasha kwiga uko bigomba, nkanjye hari igihe icyumweru kirangira ntaragaruka ku ishuri; iwacu ni mu karere ka Nyamagabe, ariko nubwo ari hafi, no kugera hano
birangora kubera icyo kibazo. Ndagenda nkicara imuhira, nkamara
iminsi, hagira abana bampamagara, bambwira ko hari ibizamini
byegereje, nkabona kuza gufata ”notes” za bagenzi banjye, ngakora
icyo kizamini nabi, ibyinshi nkanabitsindwa”.

Ko abo ashinzwe bagiye gushira bazira inzara we akanuye amaso , azabe yarahawe mission yo gusenya NUR ?

Imibereho yabo hanze ya Kaminuza ngo iteye agahinda. Akumba kangana na metero eshatu kuri enye, katagira idirishya, katagira uruhumekero, ngo bakararanamo bagerekeranye n'imbabura, amasafuriya, amakara, amajerikani, inkweto, n'indi myanda ishoboka. Abo bana uko ari umunani, Jeanne d'Arc Umwana yasuye, bamubwiye ko hari n'igihe uwo mubare urenga, kubera ko bagomba no gucumbikira bagenzi babo babuze aho barara. ”Tuba muri ino nzu turi abantu umunani, igitanda kiryamaho abantu babiri, umwe akiyaranja akaba yashyira matelas hasi. Abenshi ntitujya ku ishuri, kuko wenda tuba twagiye kumama. Kujya kumama ni ukuvuga kujya gukora nko muri salon de coiffure, kwigisha, gukora muri resitora, n'indi mirimo itajyanye n'umunyeshuri wiga muri kaminuza. Hari n'igihe umuntu ashobora kugenda, wenda nk'abana b'abakobwa, akaba yabona nk'umuntu umushuka, akamwihera amafaranga kugirango ubuzima bukomeze.
Ibindi by'imibereho ku muntu utagira buruse, wenda ashobora kuba
yajya nko muri resitora, za zindi bakunda kwita ”Kill me quickly”,
baryamo akawunga, ibijumba n'ibishyimbo, ugasanga abandi bari kujya
guterura ibiryo mu rugo cyangwa wenda uva nk'i Cyangugu
bakabimwoherereza, wanabibona igihe cyo kubiteka, amasomo akaba
yagucitse”.

Ubuzima aba banyeshuri babaho kandi ntibutuma bakarishya ubwenge kuko nk'abiga mu mashami y'ubuvuzi, igihe umunyeshuri asibye mwarimu arimo kwigisha, ntazamenya uko azatera urushinge ageze hanze cyangwa gutanga imiti kuko atigeze abyiga igihe mwarimu yari arimo abitangamo isomo. Gushakisha ubumenyi mu bitabo bitandukanye byo muri bibliotheque cyangwa kubushakira kuri Internet, na byo ntazamenya aho byerekera kuko igihe cyo kubishakira kuri kaminuza, uyu munyeshuri aba arimo gushugurika ikimutunga, cyangwa yibereye iwabo mu cyaro.

Ikibabaje ni uko ibi bibazo byose abanyeshuri bafite, kaminuza bigamo zinabizi kandi ntizigire icyo zibikoraho. Abanyeshuri n'abarimu bakorana amanama buri gihe, igisubizo kikaba cya kindi gituma batiga, ko ngo bazabashakira utuzi dutandukanye nko gukora muri resitora, cyangwa mu mahoteri ari aho hafi, nyamara n'utwo tuzi ngo nta tujya tuboneka.

”Ibyo dukora, ni ukureba nka ka ”syllabus” mwarimu yaguhaye, wasomaho dukeya, ibindi ukaba ubiretse, ukajya gushaka imibereho. N'iyo waba ugomba gufotoza iyo syllabus, amafaranga wayifotoza aba arimo umufuka w'akawunga, ugahitamo kuba uyihoreye. Urumva ko nta mwanya wo gukora ubushakashatsi; ya ”quality” bahora bavuga, ntayo, ntayo rwose”.

Inyungu za politiki ni zo zabakozeho.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare, bemeza ko inyungu za politiki ari zo zabakozeho, ubwo bakurirwagaho amafaranga ya buruse. ”Ubundi icyo kibazo uko bakivuga, ibyo bagendeyeho, bavugaga ko bakoresheje liste bavanye mu tugari no mu midugudu, ariko urebye usanga ntabyo bakoresheje kubera ko usanga nk'umuntu bafasha, nk'icyiciro arimo, ugasanga birahabanye.

Nk'urugero, ushobora gusanga nk'abana bavukana, biga, umwe bamufasha, undi ntibamufashe. Ni ukuvuga ngo muri abo bana bombi bava indi imwe, umwe ni umukire, undi ni umukene. Ikindi cyateye ibyo bibazo byose, ni uko hari abayobozi bo mu nzego zo hasi bagiye birinda ko mu tugari twabo, bavuga ngo bafitemo abakene, cyangwa ngo bafitemo abatindi. Umuyobozi agakora uko ashoboye, agashaka ukuntu ahimba, akavuga ati ngomba kubona abakire, abakungu, nkabona ibyiciro byose, kugirango batazavuga ngo igice ayobora cyasigaye inyuma”!

Aya marangamutima ya politiki, uyu mwana w'umukobwa, utuye mu
karere ka Nyamasheke, mu ntara y'uburengerazuba, ayasobanura neza, muri aya magambo: ”Akarere ka Nyamasheke kabaye aka mbere mu mihigo. Bakivuga iyo ”classement”, abayobozi bumvise ko icyo bagombaga gukora ari uko utaba wabaye uwa mbere mu gihugu ngo wisuzuguze, uvuga ngo ufite abatindi”.

Undi mwana yavuze ko nyuma yo gusoma izo ”classements” abayobozi bagenderaho, yasanze umukire ubundi ari umuntu ufite amamodoka n'inganda, no kuba yatanga akazi ku bandi bantu benshi, umukungu ari umuntu uhinga ibintu byinshi, agira n'ibinyabiziga, agahinga, agasagurira amasoko. Nyamara wajya mu cyaro, umuntu ufite urutoke rutavamo n'ibitoki bimuhagije, na we bakamugira umukungu kandi nta kintu ajyana mu isoko, nta gare agira, nta kinyabiziga na kimwe agira, bati ni umukungu kandi ari umukene utifashije. Uyu mwana ati, unarebye neza, nta mutindi nyakujya wiga muri kaminuza, abana b'abatindi nyakujya ntibashobora no kurangiza primaire. Abantu benshi mu Rwanda, baba ari abakene n'abakene bifashije, bikaba bivuze ko bagombaga gufasha abanyeshuri byibura mirongo irindwi ku ijana kuko nyine mu Rwanda icyiciro cyagutse cyane, ni icy'abakene.

Ngaho ga rero: politiki yo kwesa imihigo n'ibikombe bijyana na yo ihishe gahunda ntindi yo gutsemba abakene mu gihugu !

Iyi “nshimwe nshimwe” mu bayobozi b'inzego z'ibanze, ikaba izatuma uburezi mu Rwanda buta agaciro kuko umunyeshuri wese aba agomba kuba mu ishuri ku masaha yagenewe kwiga, akagira igihe cyo guhura na mwarimu, akagira umwanya wo gukora ubushakashatsi, ntiyibere iwabo gusa cyangwa se ngo kwiga abisimbuze kumama. ”Nka njye w'umwana w'umukobwa, nakoraga etudes nk'amasaha atatu nyuma y'amasomo, ariko nk'ubu, kubera ko nkora urugendo nk'urw'amasaha abiri kugirango ngere aho mba, kuba natinya abajura cyangwa abandi bagizi ba nabi bamfatira mu nzira, bigatuma nshungana no gutaha, ngataha ahantu hataba umuriro n'amazi, ni ibintu bitoroshye na gato”.

Ivangura rikabije mu mitangire ya buruse.

Leta ya Kagame ntako itagira ngo ikore nk'iyo yasimbuye ya Habyarimana.
Ku bwa MRND hariho politiki yitwaga iringaniza mu mashuri, kuva muri secondaire no muri za kaminuza. Iryo ringaniza ryatumaga abana b'abatutsi babigwamo ku bwinshi, ababishoboye bagahunga igihugu kugira ngo bashakishe uko baziga mu bihugu by'ubuhungiro. Ikigaragara ubu, ni uko Leta ya FPR na yo irimo
kubahorera. Irimo gukoresha iringaniza ryayo mu mashuri, ku buryo
abana b'abakene bitazaborohera kwiga.

”Ikibazo kijyanye n'uko bamwe babona buruse abandi ntibazibone, murabona ko bavuga ngo abana bafashwaga n'imiryango, biyandike. Bakimara kubivuga gutyo, abana bafashwaga na FARG barakomeje bahabwa ubufasha nk'uko byari bisanzwe, babaha amacumbi, babemerera n'amakarita ya resitora. Ba bana bavaga mu yindi miryango, na n'ubu baracyari mu rugo, ntawe urabona igisubizo, n'uwaje ku ishuri, ntabwo yahawe ubwo bufasha nk'ubw'utari yishoboye nka mugenzi we. Uyu mwana, arakomeza, agira, ati: ”Ikindi nasaba ni uko Leta yagerageza ntituzane mo ikintu kimeze nk'amacakubiri. Kuko niba abana
bose berekanye ibyemezo by'uko bafashwaga, sinibaza impamvu bemera ibyemezo by'abana bamwe, ibindi bakabyanga”

Muri make ,ngo FPR yaba yararangije gufata icyemezo cyo gufunga vuba aha Université Nationale du Rwanda kuko atari yo yayishinze !

Ikindi abantu bibaza, ni uko Minaloc yafashaga abana b'abatindi. Iyo Minaloc ntikibaho kugirango ifashe abo bana yafashaga muri secondaire? Kugirango amahoro aboneke, cyangwa kugirango abantu bareke kugira ibyo bakingana, wajya mu kagurupe ugasanga abantu bavuga, nuhagera baceceke, numva kiriya cyemezo cyo kuvuga ngo ibyemezo niba byaremewe kuri bamwe, n'abandi bafashwaga n'iyo miryango, bagira uko babagenza, kuko ntabwo babafashaga ari uko bishoboye; ni ibintu byakorwaga ku buryo bugaragara”.

”Iyi nzu muyishyura angahe?”

”Iyi nzu, urubavu ni ibihumbi bitanu. Hano mu gitanda turi babiri, ni ukuvuga ngo twishyura ibihumbi icumi. Niba turi batandatu muri aka kumba, ni ukuvuga ngo twese twishyura ibihumbi mirongo itatu buri kwezi; uyu usasa hasi, ni ubufasha kuko ntabwo azwi, yabuze aho kuba. Ashobora no kuza yifitiye matelas, tukigizayo biriya, ugasanga nk'abantu icumi, cyangwa cumi na babiri, barayemo kugirango dukore ”arrangement” kuko ntabwo wabona inshuti yawe iraye hanze, na we uryamye mu nzu, ngo bishoboke. N'umukobwa ashobora kuza, ati ndemera twiraranire, no kurara hanze, kubera impamvu z'umutekano wanjye.

Aka kumba karimo abantu umunani, hari aho batereka udusafuriya, hari igihe n'amazi abura ntitubone ayo kogesha ngo wenda hagaragare isuku, kuhakura izindi ndwara na byo ni ibintu bishoboka”. Ngayo, nguko. Ngubwo ubuzima bw'abanyeshuri bo muri kaminuza z'inkotanyi. Ubutegetsi buragwira, ni ukuri ku Imana!

Amiel Nkuliza

Butare Rwanda.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Amarira adafite ishingiro

Ubuse nimurira ngo babakuriyeho buruse nako umushahara!! abiga mumaUniversite yingenga bo
bavuge iki, bahembwa nande? Bayakurahe, aho bakura namwe nimuyahashakire. Biyishyurira amafaranga y’ishuri, amatike ya bus n’ibindi byinshi kandi nyamara bamwe batanakora cyangwa batava no
mumiryango ikize. Ndetse yewe nabakora bamwe badahebwa neza. Ariko kubera ko bazi icyo bashaka barahanyanyaza bakiga bakigomwa bakarangiza. Mujye mushimira Imana ko mwabashije kuger’aho muri
kubera har’abandi batabasha kuhagera, impanvu atar’uko babyanze ahubwo ntabushobozi bafite. Kwirira ibiryo wihahiye biba byiza kurusha gutegereza ibiryo utazi igihe bizakugereraho. Courage rero
nimwiyigire neza.

Répondre
M

Ibyo kwitondera ndetse no Gusesengura kuri
Buruse

1. INGUZANYO S’ITEGEKO AHUBWO N’AMAHIRWE

Ndasaba abanyarwanda ko bakwiyunvira
icyo ikiganiro kubera ko biragaragara ko
har’abashaka guhimba ibinyoma. Kubya buruse Perezida Kagame yavuze ko ariya mafaraga
ibihumbi 25000 atari itegeko ahubwo yari nkubugiraneza cyangwa impuhwe.ibi bisobanuye iki? Nuko basanze har’izindi nshingano cyangwa ibikorwa byihutirwa bijyanye
n’uburezi bya kwitabwaho mbere.

Gufasha aba banyenshuri
jye mbona atar’ikibazo ahubwo tujye tubanza
turebe igihugu cyacu ukuntu kimeze n’umutungo gifite tubone kugira icyo tuvuga. Igihugu cyacu kiri mu bihugu bikenye cyane kandi biri mwiterambere bivuze rero ko har’ibintu biba bigomba kuba
ibyibanze hanyuma nibindi bikazaza nyuma.

2. Ibyiza by’urwanda

Jyenda Rwanda uri nziza koko,
dutange urugero ku bihugu duturanye ni hehe koko wabonye bahemba abanyeshuri? Kandi nyamara ubukungu bwabo buhagaze neza.kurusha Abanyarwanda, dore ko bafite za zahabu n’ubukungu. Bafite Imihanda
mibi, dufite myiza, bafite amashure mabi dufite meza, serivisi z’ubuzima inyinshi baza kuzifatira murwanda.Ubwo se impinduka y’urwanda murayikemanga muhera kuki koko.

Kuba U Rwanda barakuyeho buruse
kubera iki mwunv’arikibazo koko? Leta yu Rwanda ibereyeho abaturage kuba yarafashe icyo cyemezo ni kunyungu z’abanyarwanda bose. Ahubwo tujye dushimira iyi Leta kuba mubasha kwiga nta minerval
mwishyura jye mbona iki aricyo kintu cy’ingenzi. Mukwiye guhaguruka mukiga naho ubundi guhora mwunva ko bazahora babatamika ntabwo
bizabafasha na gato, nitwige gukora.

3. Amarira adafite ishingiro

Répondre
N

Leta y'ikinyoma iragwira! Kagame kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu taliki ya 23/03/2011 avugiye kuri radiyo BBC mu ijwi riranguruye neza ko abanyeshuri yabimye amafaranga abatunga bidatewe ni uko
igihugu cyayabuze ko ahubwo ayo mafaranga bahabwaga azakoreshwa ibindi bikorwa bijyanye n'uburezi!

Ntiriwe njya kure rero abantu bavugaga ko hari icyo abantu bakora bagafasha abanyeshuri mu Rwanda bigoye cyane kuko n'umukuru w'igihugu yivugiye ko atari ubukene bw'igihugu ko AHUBWO ARI GAHUNDA
YA LETA ! Byumvikane neza ko uwashaka gufasha bariya banyeshuri abashakira igaburo nkoko abantu barimo babivuga kuri izi mbuga yahita afatwa nkuri kurwanya Gahunda za leta! Ubwo se urumva
abanyarwanda batabarwa bate ? Igihe kwiyemera aribyo bituranga gusa ngo nta kibazo gihari kandi abantu bicwa n'isari! Tuvuge ko ubwongereza bwaba bugiye gufasha leta mu burezi , ntabwo bwa reba
ikibazo cy'abanyeshuri bicwa n'inzara cyangwa baryama bagerekeranye , ahubwo bwakwihutira kubaka laboratoires kenshi zitazanigirwamo kuko abagombaga kuba baje kwiga bazaba barataye ishuri kubera
inzara cyangwa baragiye gutera ibiraka!

Ni uko u Rwanda ruyobowe ahari kujya akenge hagiye.....

Répondre
J

ariko ndashaka kubaza icyibazo kimwe, niba mukunda urda n'abanyarda kuki abantu nkamwe mushaka kwigira abanyabwenge cg abanyakuri? nonese niba l'Etat igaragaje ko ifite ikibazo cy'ubukene
ikakwemerera kwiga nta minérval wishyura kuki utashaka uko witunga koko? carte ya restora ni 12000frs nibyo koko hari abatayabona, ariko simpamya ko mwese mwirirwa murira aruko mwayabuze!!abiga
muma université yigenga se ko bishyura minerva, ama ticket, syllabus,... kdi bose suko bahembwa menshi? si byiza ko mumenyera ko babatamika namwe mujye mushakisha.

Répondre
J

Iyi analyse wakozei kuri ba RUTAREMARA bombi ihita igaragaza position yawe. muri macye ushyigikiye RUDASINGWA nkurikije uko message yawe yanditse. gusa mumagambo macye ndakumenyesha ko muri
politique ntamwanzi uhoraho kdi nta n'inshuti ihoraho. niyo mpamvu uzabona rimwe na rimwe umuntu ashobora kubeshya cg akabeshyerwa bitewe n'inyungu zigamijwe.

Répondre