RDC: Umutwe wa M23 watakaje abasilikare bakuru bawo babiri mugitero wagabweho na Nyatura!

Publié le par veritas

http://www.aufaitmaroc.com/pictures/0118/9720/photo_1342286591423-1-0.jpgIntambara irakomeje mu gice kiyoborwa na M23 ifashijwe n’ingabo z’u Rwanda. Amakuru dukesha abaturage bari mu gice kiyobowe n’izo nyeshyamba za M23 atubwira ko mu cyumweru gishize Umugaba mukuru w’ingabo za Kagame ariwe Kayonga aherutse muri icyo gice azanye amakamyo 11 yuzuye abasilikare baje gufasha urugamba M23. Abo bana b’u Rwanda Kagame abajyana mu ntambara zidasobanutse bakagwa kurugamba bagahambwa nk’imbwa, nta mubyeyi n’umwe wohereje umwana we mu gisilikare cya Kagame umenya uko yapfuye !

 

Kuri uyu wa mbere taliki ya 10 kamena 2013 nyuma ya saa sita umutwe wa M23 wagabweho igitero cyahitanye abasilikare b’uwo mutwe 9 harimo abasilikare bakuru bawo 2. Inyeshyamba za M23 zikaba zaguye mu gico cyatezwe n’izindi nyeshyamba zitwa Nyatura ku musozi wa Rukoro mukarere ka Rutshuru.

 

Amakuru ava mubaturage babonye icyo gitero bavuga ko hapfuye abasilikare 9 ba M23 hagakomereka n’abandi benshi cyane batazi umubare, imiryango idaharanira inyungu iri muri ako karere yo ivuga ko hapfuye abasilikare 8 ba M23 hagakomereka n’abandi benshi cyane ariko umuvugizi w’umutwe wa M23 ahakana ayo makuru yose.

 

Inyeshyamba zikekwa ko ari izo mu mutwe wa Nyatura nizo zateze igico inyeshyamba za M23 ahitwa Rukoro kubirometero 3 uvuye mu mujyi rwagati wa Rutshuru kumuhanda ugana i Bunagana. Imiryango idaharanira inyungu yo muri Rutshuru yemeza ko igitero cyabaye ndetse n’ikamyo ya gisilikare ya M23 igatwikwa.Mubitabye Imana harimo abasilikare bakuru 2 bo mu mutwe wa M23, amakuru tudafitiye gihamya ari kuvugwa ni uko mubasilikare bakomeretse cyane harimo na Sultani Makenga uyobora M23 kuburyo yahise ajya kuvurirwa i Kampala; ubu twandika iyi nkuru hari amakuru arimo avugwa ko ashobora kuba yageze mubitaro agahita ashiramo umwuka.

 

Mu itangazo iyo miryango yashyize ahagaragara ivuga ko inkomere nyinshi zo mu mutwe wa M23 zerekejwe mu bitaro bya Rwanguba biherereye kubirometero 12 uvuye kumupaka wa Bunagana, muri iryo tangazo bavuga ko imirambo y’abaguye muri icyo gitero yajyanywe mu kigo cya gisilikare cya M23 kitwa Chanzu.

 

Umuvugizi wa M23 yashatse kubeshyuza ayo makuru avuga ko ahubwo umutwe wa M23 waburijemo igitero cyagabwe kuri Bisi yerekezaga i Bunagana ivuye i Rutshuru, ngo icyo gitero kikaba cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana. Kubera agahinda M23 yatewe n’icyo gitero yahise yirara mubaturage itangira kubafata ijya kubafungira ubusa kuburyo hari n’abaturage baburiwe irengero.

 

 

Ubwanditsi.

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
T
<br /> Iyi yaba ari gahunda ya FPR kuko birazwi ko Kigali idashaka Sultani Makenga.<br />
Répondre